Digiqole ad

Abadepite banenze ibisobanuro bya Dr Binagwaho, bamwe ngo ‘BIRATEKINITSE’

 Abadepite banenze ibisobanuro bya Dr Binagwaho, bamwe ngo ‘BIRATEKINITSE’

Minisitiri w’Ubuzima aha ibisobanuro Inteko kuri uyu mugoroba

31 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa kabiri nimugoroba ubwo Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho yitabaga Inteko Ishinga amategeko umutwe w’abadepite ngo atange ibisobanuro ku bibazo yabajijwe byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’iya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu. Ibisobanuro yatanze  ntabwo byinshi byanyuze abagize Inteko, kumubaza ntibyarangiye iyi gahunda ikazakomeza kuri uyu wa gatatu.

Minisitiri w'Ubuzima aha ibisobanuro Inteko kuri uyu mugoroba
Minisitiri w’Ubuzima aha ibisobanuro Inteko kuri uyu mugoroba

Ku kibazo cy’inzitiramubu zitujuje ubuziranenge, Minisitiri w’ubuzima yavuze ko ikibazo cyatewe n’uruganda rwazikoze ariko ko ubu bari gukurikirana uru ruganda ngo rwishyure u Rwanda amafaranga rwatanze.

Ibisobanuro bya Dr Agnes Binagwaho kuri iyi ngingo ndetse no ku zindi ntibyanyuze abenshi mu Ntumwa za rubanda.

Dr Binagwaho yabwiye abadepite ko inzitiramubu zitujuje ubuziranenge zageze mu Rwanda kubera ko zakozwe n’uruganda rukazisondeka. Yongeyeho ko ubu indwara ya Malaria yamaze kwisuganya ku buryo inzitiramubu zatanzwe zitabuza Malaria kwiyongera.

Depite Mukama Abbas yabajije Dr Binagwaho uko igihugu kizakurikirana uruganda rwakoze ziriya nzitiramubu ariko bo nka Minisiteri bagasigara ari ba ‘bize ngarame’.

Depite Mukama yabwiye Min Binagwaho ati: “Nkurikije igihe mwaboneye ibibazo bijyanye n’ibyo twifuzaga kubabaza, mwadusubije mu buryo buri politike cyane. Mu by’ukuri nka Minisitiri ugomba kubazwa ukuntu miliyari imwe na miliyoni magana cyenda zapfuye ubusa kubera kwinjiza imiti yapfuye mu gihugu ndetse n’ukuntu Malaria yiyongereye kubera ko mwamenye ko mu Rwanda hari inzitiramibu zitujuje ubuziranenge kandi ari mwe mushinzwe ubuzima bw’abaturarwanda.”

Ku kibazo k’icyatumye Global Fund ihagarika amafaranga yahaga u Rwanda agenewe gufasha urwego rw’ubuzima , Dr Binagwaho yavuze ko impamvu ari uko Global Fund yasanze mu Rwanda abarwayi ba Malaria, SIDA, n’igituntu baragabanutse bityo amafaranga yahabwaga u Rwanda  bagahitamo kuyaha ibindi bihugu bigifite abarwanyi kurusha u Rwanda.

Kuri iki gisubizo Abadepite bamubajije ukuntu ahuza ibibazo by’u Rwanda n’iby’ibindi bihugu, kandi bamwibutsa ko bazi neza uko ikibazo giteye bityo bamusaba kubaha ibisobanuro bifatika kuri iyi ngingo aho kugira ngo agereranye u Rwanda n’amahanga.

Depite Karemera ati: “ Mu bibazo twabajije Minisitiri nta na kimwe mbona yasubije cyatuma mbona aho mpera mbaza ikindi! Kuba yaratinze kudusubiza none yaza kudusubiza akatubwira ibintu bihabanye cyane n’ibyo twamubajije, bigaragza ko bamaze igihe batekinika.”

Depite Mukakarangwa yabwiye Min. Dr Binagwaho ko ku kibazo yabajijwe kijyanye n’uko mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal hagaragaye imicungire mibi hanyuma agasubiza ko biriya bitaro byigenga kandi ko nta ruswa yahagaragaye, ibi bitamunyuze ko yazajya muri Komisiyo akisobanura birambuye .

Depite Barikana Eugene yasabye Dr Binagwaho gushyiraho gahunda yo gufasha abanyarwanda bakoresha Mutuelle de santé kuvurwa ku rwego rwo hejuru, ni ukuvuga baramutse barwaye indwara zisaba kuvurirwa mu bigo by’ubuzima bihambaye.

Depite Mulisa nawe yavuze ko abafite ubu bwisungane mu kwivuza basuzugurwa kubera amafaranga make bishyura, asaba ko nabo bahabwa uburyo bwo kuvurwa nk’abandi kuko n’ibihumbi bitatu batanga biba byabagoye kubibona.

Muri rusange, Intumwa za rubanda zanenze cyane ibisobanuro byatanzwe na Min Dr Binagwaho ku bibazo birindwi yagejejweho mbere.

Hon Mukabalisa Donatille uyobora abagize Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, amaze kubona ko amategeko agenga igihe Abadepite bamara bumva ibisobanuro by’abo batumije yarenze, yasabye bagenzi be kwemera ko basubika ibibazo bakazabisubikura ejo sa satu z’igitondo, babyemera.

Mu mwiherero wabaye mu ntangiriro y’uyu mwaka wahuje abayobozi bakuru b’igihugu, President Kagame yakomoje ku micungire mibi yagaragaye muri Minisiteri y’ubuzima mu gihugu hakinjira inzitiramibu zitujuje ubuziranenge bigatera igihombo Leta bikanashyira mu kaga ubuzima bw’abanyarwanda.

Abadepite hari byinshi bumvaga bidasobanutse neza
Abadepite hari byinshi bumvaga bidasobanutse neza
Hon Mukama avuga ko ibyo Minisitiri abasubiza bitajyanye n'ibyo bamubajije
Hon Mukama avuga ko ibyo Minisitiri abasubiza bitajyanye n’ibyo bamubajije
Mu nteko ubwo abadepite bashinzwe imibereho myiza n'abashinzwe imikoreshereze y'imari ya Leta bumva ibisobanuro bya Dr Binagwaho Agnes
Mu nteko ubwo abadepite bashinzwe imibereho myiza n’abashinzwe imikoreshereze y’imari ya Leta bumva ibisobanuro bya Dr Binagwaho Agnes

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

42 Comments

  • Ubukana bw’imboga ntibwotsa imbehe.
    Minister aryame asinzire byose bizarangira neza. Ba Nyakubahwa bazagerahi banyurwe hanyuma ubuzima bukomeze.None se Minister niwe uzakemura ibibazo byose biri mu buvuzi mu myaka mike amaze ayobora iriya minisiteri?

    • Umva Tukopamoja, IBYO UVUZE BYOSE NI UKURI, ahubwo nongere ngo”umuntu wese uzajya aba yaribye na miliyali bigaragara, agatumwaho n’aba badepite, ajye agenda YEMYE kuko iyo bamaze kuguha ibihamya BIFATIKA ko wariye amafaranga y’igihugu ibanga ni rimwe, kubabwira ngo”BA NYAKUBAHWA HONORABURE BADEPITE, IRYO KOSA TURARYEMEYE NTIRIZASUBIRA” kizaba gikemutse, ubundi wirire utwa Leta nta wuguhagaze hejuru. Abadepite bacu nibo umubyeyi bavuze ureke Leta

  • Njyewe nabonye uyu mugore afite imbaraga natwe tutazi, sinatinya kuvugako ari kw’ibere. Kuko nta narimwe yigeze atanga ibisobanuro ngo binyure inteko, ariko arakomeza akayobora. So uhagarikiwe ningwe aravoma.

    • Philos nanjye mbere niko nabibonaga, gusa naje kubwirwa n’abantu bamwe bakora muri ministere ko usibye ibyo tudahita tubona, ngo yahinduye cyane urwego rw’ubuzima, kandi ngo buriya ntajya yihanganira abaganga n’abainfirmiere bavuzweho uburangare gatatu, ibyo byahinduyeho urwego rw’ubuvuzi, nanone ngo niwe watumye ubona ama centre de sante menshi yuzuye mu gihugu, n’ibitaro byinshi biri kubakwa, za ambulance usigaye ubona zikora neza, za pharmacie na clinic mobile byose niwe. Gusa sinamushima 100% ariko se wowe ntiwemera ko aturutira abamubanjirije? kandi sha afite urwego rubi UBUZIMA n’abaganga bifuza gukira, n’imishinga irimo cash benshi bifuza kumira bunguri, yewe ntawarubara!!

  • Mujye mureka gutesha abantu igihe mubabuza gukora gusa, mujye guhindura itegeko nshinga nibyo mwashobora naho ibyo kutuvugira byo twamaze kubona ko ntawe ivugana indya mukanwa!
    Minister courage kora akazi kawe”

  • Ibi byitumizwa kwisobanura imbere yaba bo bimaze iki mbere byahereye ???

    Nukwoca utuzi dusanzwe turi dagadaga gusa.

    Ko muvuze ko yatekinitse ngaye utazamweguza nyuma yibyo mwemeza yatekinitse.

    Mufite ububasha bukeya nu bushobozi bukeya mu banze mwikosore ubwanyu mubone gusaba ibisobanuro ba kibamba.

    Nindese mwasanze ho ikosa muramuhana cg muramweguza ???

    Uwiba ahetse aba yigisha uwo ahetse !!!
    Rindira gato ubuyobozi uwo buzajya bugwa ho muri twe tubyirutse tuzajya twikorera mo dore mwe mukuze nibyo mutwigisha.

  • kwinjiza inzitiramibu zidafite ubuziranenge;gushyira mu kaga ubuzima bw’abanyarwanda vyatumye malaria yiyongera cyane muri wiki gihembwe; kujenjeka Global fund ikaducika hakiri kare ;…guhubuka kwinshi my myanzuro imwe nimwe ye byamuranze;… IGIHE NI IKI NGO WEGUZWE Cg WIMURWE ntaho badahembwa aho kutwicisha malaria!

  • kwinjiza inzitiramibu zidafite ubuziranenge;gushyira mu kaga ubuzima bw’abanyarwanda vyatumye malaria yiyongera cyane muri iki gihembwe; kujenjeka Global fund ikaducika hakiri kare ;…guhubuka kwinshi mu myanzuro imwe nimwe ye byamuranze;… IGIHE NI IKI NGO WEGUZWE Cg WIMURWE ntaho badahembwa aho kutwicisha malaria!

  • Uyu we yagiye kabisa, ndiwe nakwegura hakiri kare, nibura nkajya mvuga ko neguye kubera ubuyobozi. Nahubundi byakurangiranye singaho aho nibereye, munzitiramibu mwampaye zitujuje ubuziranenge.

  • Sha kabisa arananiwe, njya nsenga imana izajye iduha abanti babakozi, bakora kando bakorera abaturage, uyu musi ati miliyali zingahe, ejo ati miliyali zingahe, ejobundi ati… Mumwaka umwe cq ebyiri. Ayo mafranga rwose bajye bayaryozwa bibe isomo. Ako ibaze nkamashuri ayabana bo mugiturage aba ayubatwe mwizo miliyali,abayobozi bacu rwose , kandi barize baranacyiyongeza amashuri

  • The whole thing is wrong including your thinking and approach. Ni gute se by 19:00 an entire nation is put under mousquito nets (sieves) and expect malaria to decrease ! The solution is ineffective a fundamentally different thinking is needed here !

  • Badepite barikarakasa mu busa turabamenyereye! Uyu munsi birarangira bemeje ku kigero cya 95% ko banyuzwe! Abadepite bacu turabazi muri aba…da…bambe muri abahanga nitwe twabitoreye!

  • Ubundi se inzitiramibu turyamamo ziheruka umuti ryari? Byose ni kimwe nta gishya ku buzima bw’abenegihugu ziriya moustiquaires zashyize mu kaga kuko n’ubundi nta muntu ukuze uyihabwa ni iz’abana gusa. Ndabeshye yemwe? Umubyeyi utwite niwe bayiha niko nabibonye.

  • Ariko njye narumiwe pe! umuntu ashingwa ubuzima akaba ariwe unaburangiza?
    wavuga ute ko umuntu mu byo ashinzwe harimo no kurwanya Malaria yarangiza akica ubuzima bwa’abantu ayobora. Malaria yongereye ubukana nawe ngo arayobora ubuzima. Ministere ayivemo kuko arayizambije pe! Nyakubahwa President adufasha muri byose atubabarire aturengere kuko Dr Binagwaho ntabona atakimenya ishingano ze.

    • BINAGWAHO ntakosa afite ntabwo waba minisitiri ngo ugenzure inzitiramibu ako n’akazi abazwa ariko n’akazi k’umutechnicien .
      icyo n’ikibazo cyo gukosora .

  • Minister Binagwaho ashobora kuba afite ubumenyi runaka buhambaye mubyerekeranye nibyo yize ariko kuyobora si ibintu bye kabisa.

    Dr Binagwaho akwiye kuva muri MINISANTE kuko ubuzima bw’abanyagihugu ntabwo aribwo gukiniraho nonese ko hari RSB itsura ubuziranenge ni gute izo nzitiramibu zinjiye mu igihugu hatabanje kuzisuzuma ngo harebwe niba zujuje ibisabwa?

    Ni gute abantu bazajya batera Leta igihombo bagashyira n’ubuzima bw’abanyagihugu mu akaga barangiza ngo habayeho kwibeshya ariko turimo kubikurikirana ngo bikosoke? birakwiye ko Leta ifata ingamba zikomeye ku abayobozi bitwara gutya ntibikajye birangira gutyo ngo bemere icyaha gusa!

    • Kamiri shahu ujye wibuka ko RBS ishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’UDUFI DUTOYA, wari wibagiwe nkwibutse nshuti yanjye, nta wugenzura imari izaribwa n’ibifi binini.

  • koko uhagarikiwe ningwe aravoma, uwo mugore asa nkaho atambaye umubiri pe!!!!!!!!. bunye ngo atange itegeko rivunga ngo umunt kubona transifer iva CHUK ijya ikanombe cg king fisal ngo igomba kuba iriho signiture ye, koko yemw bayobozi bagenzibe mwamugiriye inama kuko abantu barashize pe kuko kubona signiture ya minister ni process ndende harya wamuwrayi azaba agezehe? uburwayi buzahagarara burindiriye signiture ya minister koko? yemwe bayobozi bagenzi be muzihangane munyarukire mubitaro bya C.H.U.K amaso abahereze. uwo mudamu nago ashoboye nagato ntacyo muhora uwo mwanya arimo siwumugoma ngo wujyemo pe ariko abantu mubyukuri barashize. murakoze

  • Utwo niduke ugereranije nibyapfyuye nibiri munzira yo gupfa! Ahubwo mutabare vuba naho ubundi kwaheri secteur ya sante!!
    Ikizamini cy gutanga akazi ku ba deregiteri na specialists ni tombora!!! Aba depite bajye baza mu bigo bya leta naza minisiteri babaze abakoramo nabo nabaturage nkabandi bamenye urupfu bapfuye!!

    turasaba ko mwabaza minisitiri Agnes Binagwaho impanmu ubuforomo nububyaza yabusubije inyuma kandi aribwo nkingi y ubuvuzi.
    ikindi abako barengana ntibarenganurwe

  • Uyu Minister ararengana, mujye mureba ibyiza yakoze mugereranye n’ibibi hanyuma mubone kumushyira ku karubanda.None se ko abanyarwanda bavuye ku myaka 48 bakagera kuri 64 y’amizero yo kubaho, byarikoze? Ko impfu z’abana n’abagore bapfa babayara zagabanutse byarikoze? Mwabantu mwe, Minister siwe utanga amasoko sinawe usinya kuri cheque.Auditor general nagaragaze ababigezemo uruhare.
    Uyu Minister ni umukozi pe , mumureke ariko abamwononera akazi abigizeyo.

  • wapi kabisa, this woman was supposed to have gone some time back, because,since she took over this ministry, we saw a big nose dive of the health service delivery.
    it’s not a big surprise to me that, all her explanations did not go down well with the law makers though they (law makers) are no saints either!

  • Ariko nkamwe munenga minister uwabashyiraho mwakora iki?haribyo ashoboye kandi abamushyize kuruwo mwanya babonaga abikwiye ntawe udahura na risks mu kazi si Imana n’umuntu azikosora mwireba amakosa gusa ahubwo murebe nibyo agezeho kandi dufatanye guterana inkunga kuki twakumva ko yakwirukanwa ahubwo twashyimishijwe no kubona yisubiyeho bamwirukanye se?babashiraho ntitugashimishwe n’ibyago by’abandi.

    • wowe umuvugira mupfana iki banzaujye mu nteko kumufasha gusubiza biriya bibazo yaburiye ibisobanuro, ubuvuzi yabusubije inyuma cyane ,reba indwara ya marariya yariyongereye kubera inzitiramubu zaguzwe zidafite ubuziranenge,ngo ni iby,abatechnicien,nonese byakamenywe n,aba depite we atarabimenya,inyerezwa rya mituel no kugabanuka ku mubare w,abayitanga kubera guhabwa service mbi,kobona transfert biragoye hari abagwa mu bitaro kubera amategeko yo gutanga transfer yakomeje,ibikoresho byo mu bitaro bimwe bigurwa bigasaza bitarigezwe bikora bigasazira muri stock,ibyangiritse nabyo ntibisanwa,ibyemezo bimwe bigaragaramo guhubuka ,nko gukuraho prime y,abaganga biri mu bituma batanga service mbi kubera ubuzima bibi babayeho,ndetse aba docteur bakoraga mu bitaro bya leta bashizemo bigira mu ma privee kubera kugabanyirizwa umushahara…….niyegure nkago arananiwe.

      • Ibi bintu byaba bikabije. Nibibonerwa ibimenyetso azegure kuko ntabwo byaba ari byiza gukina n’ubuzima bw’Abanyarwanda

  • Njye hari icyo nibaza, mu gihe abanda ba “decentraliza services” muri MINISANTE ho barushaho gu “centraliza”. None se ko babujije za Pharmarcie gucuruza Supernets, iyo umuntu ashajishije iyo yarafite cg icitse cg yangiritse mu bundi buryo ayisimbuza ate?Njye mbona ibi byo kwikubira amasoko ya supernets aribyo byatumye marariya yiyongera kumo iyo yangiritse ubura uko uyisimbuza cg wakongera uburiri ukabura supernets bigatuma abantu barusho kuba expose k’umubu

    • ahubwo ndumva ibyo bibazo byinzitiramibu byabazwa ikigo gishinzwe ubuziranenge ntibyabaciye mumaso c bahu ahaaaa wagirango bateyemo umuti ukurura imperi ahubwo.

  • Muzamubaze niyirukanywa ryabakozi bo muri sante ntamategeko abigenga

  • Yegura….. murambabaje…..uzi yarahageze ate?

  • njye uko mbibona Dr Agnes akwiye kubisa nabandi bakagerageza gusubiza mu murongo ibyangiritse ku ntebe ye.urebye ibigo nderabuzima byose naza hopitals abaganga barimo nta numwe wishimye pe atari ukubera umushahara wagabanutse gusa ahubwo nagasuzuguro kavanze no kutubaha abaganga abagirira urebye no muzindi domaine paramedical abantu barhangayitse cyane ufite Ao ntayihemberwa nta motivation iba muri MOH

    reba nko muri RBC abakozi banganye niveau ntibahebwa cyimwe kdi bakora bimwe babuze uko babigenza noneho byagera kuba contractuels bakababwira ko niba reclama nta zindi contract bazabaha.
    izo nzitiramubu zaje Malaria Division yo muri RBC ishinzwe iki?ahubwo ibintu ministere yarabyiyeguriye amasoko yose ngo ni muri ministere muzabaze Gakuba Didier wasezerewe muri RBC yazize kurya wenyine ntiyibuke abo hejuru ye.
    ku bwanjye leta yari kwiriye no kureba kuri ryo soko ry’inzitiramibu nziko naryo ryajyana benshi.
    icyo Dr Agnes asobanukiwe cyane nugutukana no gukanga abantu aho yagiye hose asiga yirukanye abakozi ntabwo abakozi bakorera kuriyo baranyica ngo akazi kazagende neza iyo uganiriye nabanyarwanda bakora mu bigo byose bishamikiye kuri MOH bose bakubwira ko arukubura uko bagira kuba muri domaine yabo icyiyobowe na Binagwaho.
    afite ibyo ashoboye rwose ariko umuyobozi utagira friendship hagati ye n’abakozi be aba ari umunyagitugu.
    ubona hari cyintu Binagwaho yishingikirije utabasha gusobanukirwa nyamara mayor w’Akarere yanyereza miliyioni 3 police ikaba yateyemo rimwe na rimwe ugasanga aranarengana ariko uwahombeje igihugu miliyali na miliyoni akidegembya nta nisoni ubwo busumbane nabwo ndabwanze.
    mituelle de sante ubu gahunda igezweho ngo ibitaro bigomba kwihaza mubyo ikenera nyamara ugasanga mituelle ibereyemo ibitaro umwenda wa miliyari magana ari naho hava kwa kwakirwa nabi kukoresha mitiuelle nyamara we yari shyuye ibyo yagombaga kwishyura ibyo byose yarakwiye kubigiramo uruhare agakora ubuvugizi bw’ibitaro ntabe ariwe ubitererana bigeze aho bigeze ubu.
    rwose abakozi ba leta bayikorera nabi nibo baduteza abirirwa badutukira leta yacu na president wacu paul Kagame udahwema kutwereka ukuntu atwitayeho nkabanyarwanda aba nibo bamuteza abisi bagatuma igihugu cyacu cyijya mu kaga gusa.

  • Yewe icecekere kuko ibyisi ni amabanga!

  • TAJYO uransekeje imbavu zirimo kuryaaa ha ha ha ufite ishingiro rataaaa ha ha haa

  • Abavugira Minister ni uburenganzira bwabo ariko barimo kwirengagiza inshingano afite nka Minister, kuko iyo habaye ikibazo runaka ku ibijyanye n’ubuzima bibazwa Minister w’ubuzima ntabwo ari President Kagame ugomba kubisubiza mu ikiganiro runaka cg undi muntu wese ubonetse.

    Kuba rero Minister yemera amakosa runaka ariko akongera ngo ariko buriya tubirimo, iki ni ikigaragaza intege nke mu urwego ayoboye kuko ntakuntu wasobanura ngo inzitiramubu zaraje zihabwa abantu hanyuma hagaragara ko zifite ikibazo;

    1. RSB yagombaga gusuzuma inzitiramuubu zikigera mu igihugu ikareba niba ntabusembwa zifite.
    2. Mbere yuko MINISANTE yakira izo nzitiramubu yagombaga kuzisuzuma ikareba niba zuzuje ibisabwa hagendewe ku amasezerano yagiranye n’uruganda.

    none niba izi nzego zombi zitarabashije gukorana no kubona iki kibazo ku ikubitiro ubwo wakibaza nde wundi?

    Ntawundi ni Minister w’ubuzima kuko ubuzima bw’abanyagihugu niwe bureba ntabwo ari PS cg umuyobozi wa Centre de Sante cg uwa Hospital runaka. politike y’ubuzima n’imiterere yayo bibazwa Minister kuko niko kazi ke.

    Ikindi uruganda ruhabwa isoko habayeho ibyo rwumvikanye na MINISANTE none ni gute MINISANTE yakiriye ibintu itabanje kureba niba ntakibazo, kuko iyo uwatsindiye cg uwahawe isoko arangije akazi ke hasuzumwa ibyo yakoze mbere yuko byakirwa akanahembwa asigaye.

    Hari ibyo tumushima byinshi akora, ntabwo turi gutesha agaciro ibyo akora cg yakoze ariko kandi niba hari intege nke n’ikibazo runaka bigomba kugaragazwa kuko ntampamvu yo guhishira ibibazo kandi bifite ingaruka zikomeye ku abanyagihugu bose muri rusange.

    Niba yarabaye igifi kinini nabyo ubwo bizarebwaho hafatwe umwanzuro ukwiye ariko nyamuneka ngo amagara araseseka ntayorwa, mwikina n’ubuzima bw’abanyagihugu.

    Murakoze

  • umanikagati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka bizwi na bakozi yirukanye

  • Harya ninde wazanye gahunda yo gukona abantu ngo be kubyara? jyewe ndabona ziriya nzitiramibu zitujuje ibyangombwa ari ya gahunda yo kugabanya abaturage. Minisitiri agomba kuba yarazitumije atibeshye kuko ntiwagura ibintu bya miliyari nta échantillons baguhaye ngo uzipime urebe ko ibyo watumije ari byo. Buriya rero Minisitiri abiziranyeho na ba shebuja. Uzarebe ko hari icyo aba.Ari kw’ibere rya Jeannette the queen.

  • Ndisegura niba ndibukoreshe imvugo idakwiye ariko:1)mu gifaransa baravuga ngo avant de dire aux autres de balayer devant leurs portes rassure toi d avoir balaye devant la tienne.ubwo abadepite babanze bisuzume ese bakora inshingano zabo nkuko bikwiye.iyo umuntu ari intumea ya rubanda ,rubanda akamwandikira ntanasubize email ye birahuye ubwo??

  • Igihe cyose umukozi wo kwa muganga azaba atanyuzwe abanyarwanda bazahora babona serivise mbi.

    Mwibuke neza ko umwuga w’ubuganga ari umuhamagaro. None naho umuntu yaba afite umuhamagaro wo kuvura kandi akaba ari na wo umutunze, umushara we nukomeza gukura nk’isabune akicwa n’inzara iby’umuhamagaro ntazabivamo akaba yajya kwicururiza ibirayi?
    Uwavuga ibya Binagwaho bwakwira bugacya. Jye ministeri y’ubuzima iheruka imikorere myiza ikiyobowe na Dr Ntawukuliryayo.
    Ni ukwiragiza Imana naho ubuzima bw’abanyarwanda buri mu kaga.

  • 2)iyo bemera itegeko ribongerera bo n abandi bayobozi bakuru kongererwa pourcentage ku mishara yabo tous les 3 ans yiyongera ku mamiliyoni bahembwa hari rubanda rugihembwa 30000_40000frw ibyo birahuye??3)Binagwaho sinabenshi bakora nkuko akora ntako atagira nibaza muri ministere ye hatarimo ibidobya nkibiri muri mineduc aho babemerewe bourse ngo hari n igihe bajya muri holidays bagifitiwe ibirarane.bravo a elle ahubwo.icyo navuga na parliament yo mu Rwanda mu ikosore cyane hari ibyo rubanda tubona bidakwiye “intumwa za rubanda”!

  • ibi byose abitewe nuko yiyeguriye byose reka rero abibazwe kandi abisubize. ubwo koko akwiye kwiyemeza gusinyira buri murwayi ukeneye transfert?

    ibyinzitiramibu ndunva ikibazo kiri uko zitaboneka nizishaje zidasimburwa nahubundi nta mubu unyura mu nzitiramibu twese ntitwaziryamamo utayimeshe kuko ubyuka wishimagura. ahubwo nibarebere ku miti itujuje ubwo buziranenge kandi bibazwe RBS

  • nimurebe nyabuneka mu bitaro hose impanvu malaria iri guhitana abantu naho inzitiramubu sibyanone.

  • Uyu mudalu kuva na mubona mu buyobozi ibyo akora ni nta kigenda gukurikira umuvuduko u Rwanda turiho nyaramunaniye ….SI MWEMERA PEEE

    Burya umuyobozi n’usiga izi uti yakoze iki niki !!!!!

    Uyuwe arutwa na Mudidi nibukira ho guca Diplome yazisohoye !!!!

  • yewe binagwaho atesheje abantu umurongo wabona ukuntu abaganga n abaforomo ari Bâke yarangiza akabagabanya ubwo arumva abanyarwanda atatwica umukozi yatanga service date cyane les contractuelles asigaye Akora abwirwa ngo ushigaje ukwezi dore imishinga yarahagaze njye ndamwanga kubera igitugu cye ,gutukana nawe bamuhangara KO ahagarikiwe na Jeanette queen

  • ntawubur byose yaciye skajagari kati kabonetse muba infirmiers bazaga kubeshya ngo bize congo bakaza gukina nubuzima bwabantu rwose pe! ariko nagerageze yegusuzuguza abaganga hagenzi be niba hear jukosheje yimutezaabantunanamutumeho amwereke smakosa yeubunfiamufatire iyanzuronkamugenzi we! birababaza kanri natwe abaganga turabubaha! naho ibibera Kuri terain byo nagahomsmunwa kukokinidante uko yubatse irarikika pe uzi ibigondetabuzima abstitilsire barica bagakiza dore ko baba basukira ba Directeur bibitaro bibayobora! twarumiwe!

Comments are closed.

en_USEnglish