Kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2015 mu rubanza rwa Leaon Mugesera yagombaga kugira icyo avuga ku mutangabuhamya wa kabiri umushinja, mu ma saha ya saa 8h55 za mugitondo, urubanza ntirwabaye nk’uko byari byitezwe. Leon Mugesera yabwiye urukiko ko atabasha kuburana kuko amataratara ye yamenetse bityo asaba ko yahabwa iminsi kugira ngo muganga we amuhe andi mashya. […]Irambuye
26 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa kane urubanza rwari ruteganyijwe kuburanishwa ruregwamo Col Tom Byabagamba na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara, Sgt Kabayiza François, rwasubitswe kubera ko abunganizi b’abaregwa batagaragaye mu Rukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe rwimurirwa ku italiki ya 08 Mata 2015. Impamvu yatanzwe yatumye abunganizi b’abaregwa batagaragara mu rukiko ngo ni uko batamenyeshejwe […]Irambuye
Kuwa kabiri tariki 24 Werurwe 2015 umukinnyi mpuzamahanga wasiganwaga ku maguru witwa Ndayikengurukiye Cyriaque yakuwe ku rutonde rw’abagomba guserukira u Rwanda muri shampiyona y’isi y’imikino ngororamubiri iteganijwe kubera mu gihugu cy’Ubushinwa kuko ngo byagaragaye ko ari Umurundi. Uyu musore yari amaze ukwezi yitozanya n’abandi, yari amaze kandi imyaka umunani aserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga. Umuyobozi ushinzwe […]Irambuye
Rusizi – Abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu gacentre mu kagali ka Nyange kegereye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu ntangiriro z’uku kwezi bagaragarije Umuseke ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi wabatwikiraga ibikoresho byo mu nzu kubera uruganda rubegereye rufite imashini nyinshi. Ubu baravuga ko inzu zabo zatangiye gushya kubera iki kibazo. Inyubako y’umwe mu batuye muri […]Irambuye
Ibyo bakwiye guhabwa ngo ntabwo ari impuhwe ni uburenganzira bwabo kandi ngo bafite ubushobozi bwo gukora nk’abandi ndetse no kugira ibyo babarusha. Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona basoje kuri uyu wa 25 Werurwe 2015 ibiganiro birimo n’amahugurwa bise ‘Dilogue in the dark’, bavuga ko abatabona atari umuzigo ku muryango nk’uko benshi babyibaza. ‘Dialogue in […]Irambuye
Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda rwasohoye icyegeranyo kigaragaza uko ruswa yari ihagaze mu Rwanda mu mwaka wa 2014, iyi raporo yanzura ko ruswa yagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize ariko ko mu rwego rwa Polisi ari ho ikivugwa cyane. Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu turere 11 tw’u Rwanda twatoranyijwe nta gikurikijwe. Ubu bushakashatsi ngo ibyabuvuyemo […]Irambuye
“ Nashyikirijwe liste iriho Abavoka 530”; “ Muri 2012 Urugaga rwabo rwandikiye amahanga ko mu Rwanda hari abagera kuri 890” “ Mu myaka itatu gusa abavoka 360 bagiye he?”; “ Nahishwe Abavoka, kandi wenda aribo bashobora kugirira inyungu ubutabera najye ubwanjye” Kuwa 25 Werurwe – Ni amagambo ya Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside […]Irambuye
Nsengimana Jean d’Amour ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’umuco na Sport, kuri uyu wa gatatu tariki 25 Werurwe 2015 yavuze ko iteka ryemerera abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baba mu Rwanda gutwika umurambo bagashyingura ivu nirisohoka mu Igazeti ya Leta, ritazaba ari itegeko ku bifuza gushyingura ababo batabatwitse. Nsengimana avuga ko icyo ririya teka rizafasha ari ukorohereza […]Irambuye
Abayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa ‘East African Community’ na Perezida Kabila wa Congo Kinshasa barahurira i Dar es Salaam mu nama y’iminsi ibiri kuva kuri uyu wa 25 Werurwe 2015 barebera hamwe ku bibazo by’ubufatanye mu koroshya ubuhahirane mu muhora wo hagati (central corridor) no mu bihugu bigize uyu muryango muri rusange. Hagati ya […]Irambuye
Icyegeranyo cya Gallup’s Positive Experience Index cyagaragaje ahantu heza ho kuba ku isi, Paraguay nicyo gihugu kiza ku isonga mu bindi ku isi abagituye benshi bavuga ko bishimye. u Rwanda, nyuma y’imyaka 20 ruvuye mu mwijima, rwashyizwe ku mwanya wa 15 ku rutonde rw’ibihugu 143, imbere y’Ubwongereza, Epagne, Ubudage cyangwa Kenya. Gallup ni ikigo gikorera […]Irambuye