Digiqole ad

Icyunamo n’imihango yo kwibuka Jenoside bizabera ku rwego rw’umudugudu

 Icyunamo n’imihango yo kwibuka Jenoside bizabera ku rwego rw’umudugudu

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ari kumwe na Dr Jean Damascene Bizimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside

*Nta jambo rizavugirwa muri Sitade Amahoro nk’uko byari bisanzwe

*Kwibuka ku rwego rw’igihugu bizajya biba nyuma y’imyaka itanu

*Nta nsanganyamatsiko yihariye yagenewe ibikorwa umuhango wo kwibuka

*Ibibazo by’abarokotse bigenda bigabanuka ariko hari ibitakemuka umunsi umwe

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe 2015 mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Umuco na Siporo, Minisitiri Uwacu Julienne yatangaje ko icyunamo kizabera ku rwego rw’umudugudu bitandukanye n’uko kwibuka byaberaga muri Sitade Amahoro ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne ari kumwe na Dr Jean Damascene Bizimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ari kumwe na Dr Jean Damascene Bizimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside

Mu guhindura uburyo icyunamo cyakorwaga, Minisitiri Uwacu yavuze ko ibyakozwe bizafasha abatuye mu mudugudu kwicarana n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakaganira na bo, bagafatanya na bo bityo bakabihanganisha.

Minisitiri Uwacu yagize ati “Bakeneye abazagenda bakicarana na bo kuri uwo mugoroba kuko baba bibuka ko batagifite ababyeyi. Bakeneye ababegera bakaganira na bo bakabereka ko bifatanyije na bo muri iki gihe.”

Minisitiri yavuze ko abaturage bazibukira kuri site ziri hirya no hino zivuga ku mateka ya Jenoside yahabaye, ibyo ngo bizafasha abahatuye no kuganira kuri ayo mateka ariko baganire n’imibereho y’abarokotse Jenoside.

Yavuze ko ibyo bizafasha kumenya ibibazo by’ubutabera biri mu midugudu ibyo bizafasha mu kubimenya kuko ariho batuye ,niyompamvu bizabera mu mudugudu.”

Min. Uwacu Julienne yagarutse ku bibazo byugarije abarokotse Jenoside avuga ko hari aho bamaze kugera babivamo, ndetse ngo abana barokotse Jenoside bahuriye muri AERG na GAERG bavuga ko batagishaka kuba abagenerwabikorwa ahubwo ko bashaka kuba abafatanyabikorwa, ibyo ngo bigaragaza ko hari aho bageze.

Yavuze ko hari ibibazo by’ingutu bitakemuka mu munsi umwe, muri byo hakaba harimo ibibazo by’amacumbi yubatswe mu 1995 no mu 1996 ubu akaba ashaje akenewe gusanwa, abageze mu zabukuru batagifite intege zo kwikorera.

Minisitiri yavuze ko ibyo bibazo byose bitagomba kugarukwaho mu gihe cy’icyunamo gusa, ngo ahubwo bigomba kugira umwanya wo gusesengurwa ku buryo buhoraho.

Ubu buryo bushya bwo kwibuka ku rwego rw’imidugudu, buzajya bukorwa mu myaka ine yikurikiranya, ku mwaka wa gatanu kwibuka bikorwe nk’uko byari bisanzwe muri Sitade Amahoro.

Kuri iyi nshuro, hazatoranywa abaturage bahagarariye abandi, ni bo bazajya ku rwibutso rukuru rwa Kigali ku Gisozi.

Muri uyu mwaka nta nsanganyamatsiko yihariye yashyizweho igenewe icyunamo, gusa hashyizweho imbaraga mu gushishikariza abantu gufasha abarokotse Jenoside ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • humm ngo k’umudugudu why? ariko icyemezo nkicyi umuntu uba yagifashe aba atekereza inyungu z’igihugu nabagituye cg ni ukwicara mugatekereza ibyo mushaka mugatura kubanyarwanda? shame on you ndabizi hari nigihe muzavuga ko kwibuka bivuyeho ariko muribeshya abafite ibyo twibuka nabo twibuka tuzibuka uko bikwiye

    • yewe ko mbona uwo mugore azanye impindura matwara ikabije ra? cyakora ntawakurenganya ufite ishingiro. kuri twe kwibuka bizahora bikorrwa kdi buri gihe mucyubahiro gikwiye abacu.

      • Hakwiye ubund bushishozi ariko ibi byo sibyo kandi byaba ari ugutiza umurindi abahakana bakanapfobya genocide yakorewe abatutsi

      • Uyu ariko muramurenganya uti kubera iki ? iyi gahunda yo kujya twibuka abacu mu rwego rw’Umudugudu yari imaze hafi imyaka ibiri bari kuyigaho .Murumva ko we ayishyize mu bikorwa nyuma yaho yari imaze kwirwaho n’impande zombi ,ndavuga ABADEPITE N’ABASENATERI.Icyo mbasaba basomyi mujye mugerageza gukurikirana neza imvo n”imvano y’im pinduka n’impamvu yabyo .Gusa ibi ntabwo bikuyeho kwibuka mu rwego rwa IBUKA haba mu Turere ,haba mu NTARA za kiriziya ; ,ni ukuvuga ku INZIBUTSO zose ziri mu gihugu ndetse no hanze yarwo .

  • Huuuu , ubutaha ni ukujya twibukira mungo zacu , ubukurikiyeho twibukire mu mitima yacu ! Gupfobya Genocide yakorewe Abatutsi bikorwa kwinshi, mu buryo bwinshi,hari n’abaruma bahuha !

  • Ndumiwe koko.ariko nubundi ku mudugudu naho byahaberaga

  • Ariko kuki hari ibyemezo baofa gufata gusa batabajije views abaturage.iyo nta democracy mbonye.ku mudugudu tubyemere da wriko se niba nta nsanganyamatsiko ubwo hazajya hibukwa iki??

  • Hashire kera ukuri kuzamenyekana. Bitangira buhoro buhoro.

  • uyu mugore ariko ni muntu ki koko?aha sinamurenganya kuko ibyo arimo nawe ntabyo azi kbs

  • Ku mudugudu? MANA WE. Ubuse koko ; Nibura si ku rwego rw’AKAGARI?
    Uzi ko mu cyaro ku rwego rw’umudugudu hari aho ugera ugasanga abashobora kw’itabira bateranga 10. Ibaze nawe; Ubwo se hari ibiganiro bizaba? Bizatangwa nabande kuri uru rwego? Muzabavanahe? AFAZALI mushyire ku rwego rw’AKAGARI. Ho haba hari n’inyubako nibura. Mwongere mu bitekerezeho, mwihangane bibagore, maze nyuma yo kwibuka ku nshuro ya 25 aribwo muzasesengura murebe ko noneho byabera ku rwego rw’umudugudu.

  • biteye ikimwaro no kubivuga wenyine noneho ugatumiza abanyamakuru!

  • Ubutaha ni mungo ,ariko nubundi bari baratinze!, njye nunva byarabaye ejo sinjya mbona ko hashize 21, kuri njye nibuka buri munsi

  • Amahoro .icyaba cyiza nuko ubwoburyo bwatecyereje bwasobanurirwa abaturarwanda kuburyo bwimbitse kuko bigaragarako bitavugwaho rumwe so birashobokako abatureberera babona aribyo byiza ariko nibisobanuke !neza.murakoze!!

  • Ega nubundi hibuka abazi ibyo babonye!! Mureke kubabaza abacikacumu.

  • mwari mwaratinze ubwose wowe ugiyeho noneho ntufatanije nabapfobya Genocide nge ndabyamaganye rwose nubundi byajyaga bikorwa kurwego rw’igihugu kujyayo bikaba intambara ndabizi ko irijambo ntacyo riribuhindure kubyo mwatangaje ariko umunsi umwe bizasubira muburyo murabeshya tu gusa birababje cyaneee mwongeye gukomeretsa abantu ni inama y’umudugudu iraba ntibayitabire none ngo kwibuka bazegera abacitse kwicumu ubuse abapfira mungo babuze ni ubaha amazi yo kunywa kuki batabegera nubundi kwibuka tubihoramo gusa His Excellence adufashe gukosora ibyo uyu mugore avuze ngo kwibuka kurwego rw’igihugu ni nyuma y’imyaka itanu kandi ejobundi mukiganiro ni aba nyamakuru Mwaivugiye ko bitavuyeho dukeneye imvugo itomoye kuri iyi ngingo. murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish