Digiqole ad

Polisi y’u Rwanda yatashye ibiro bishya i Remera

 Polisi y’u Rwanda yatashye ibiro bishya i Remera

Inzu yatashywe kuri uyu wa kabiri ku gicamunsi

Kuri uyu wa 21 Mata 2015 Polisi y’u Rwanda yatashye inyubako nshya izakoreramo Polisi y’umujyi wa Kigali, iyi gorofa igezweho iherereye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, ngo ije gufasha polisi kurushaho kwegera abaturage no kubaha serivisi inoze.

Inzu yatashywe kuri uyu wa kabiri ku gicamunsi
Inzu yatashywe kuri uyu wa kabiri ku gicamunsi

Minisitiri w’Umutekano Mussa Fazil Harerima watashye iyi nyubako nk’umushyitsi mukuru yavuze ko iyi nyubako izafasha abazayikoreramo gukora imirimo yabo neza kuko iri ku rwego rugezweho kandi ari ahantu heza ho gukorera.

Iyi kandi izacumbikirwamo abakekwaho ibyaha bafatwa na Police ahatandukanye mu burasirazuba bw’umujyi wa Kigali.

CSP Celestin Twahirwa umuvugizi wa polisi y’igihugu yavuze ko iyi nyubako iri ku rwego rwiza kuko ifite za Camera ahantu hose kuburyo nta muntu ushobora kuyikoreramo amakosa cyangwa kuyitezamo umutekano mucye ngo ntibimenyekane  .

Amafaranga yubatse iyi nyubako ngo yaturustwe ku ngengo y’imari ya Leta akaba ariyo mpamvu imaze igihe kigera ku myaka itatu kuko buri mwaka hari amafaranga yagenerwaga.

Iyi nyubako izakoreramo polisi y’umujyi wa Kigali, Polisi y’Akarere ka Gasabo na station ya polisi ya Remera yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2012.

Ifite ibyumba 25 icyumba cy’inama n’aho bafungira abakekwaho ibyaha bagera kuri 60.

Metropolitan Police Headquarters yatwaye akayabo k’amafaranga agera kuri miliyari imwe na miliyoni Magana atandatu (1, 60,000,000 Frw).

Abayobozi ba Police mu mujyi wa Kigali, Umuyobozi w'Umjyi wa Kigali, umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Umuyobozi mukuru wa Police y'u Rwanda na Minisitiri w'umutekano baganira mbere gato yo gutaha iyi nyubako ku mugaragaro
Abayobozi ba Police mu mujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umjyi wa Kigali, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda na Minisitiri w’umutekano baganira mbere gato yo gutaha iyi nyubako ku mugaragaro
ACP Rogers Rutikanga umuyobozi wa Police y'u Rwanda mu mujyi wa Kigali asobanurira abashyitsi iby'iyi nyubako Police y'umujyi wa Kigali izakoreramo
ACP Rogers Rutikanga umuyobozi wa Police y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali asobanurira abashyitsi iby’iyi nyubako Police y’umujyi wa Kigali izakoreramo
Batambagijwe iyi nyubako hose bareba ibyumba biyigize
Batambagijwe iyi nyubako hose bareba ibyumba biyigize
Iyi nyubako ije nk'igisubizo cyo kwegereza abaturage serivisi z'umutekano za Polisi y'u Rwanda
Iyi nyubako ije nk’igisubizo cyo kwegereza abaturage serivisi z’umutekano za Polisi y’u Rwanda
Iherereye inyuma ya Stade Amahoro ku muhanda ugana Kimironko
Iherereye inyuma ya Stade Amahoro ku muhanda ugana Kimironko
Zimwe muri serivisi zizatangirwa muri iyi nyubako
Zimwe muri serivisi zizatangirwa muri iyi nyubako

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nk’uko byavuzweho mu minsi ishize, byaba byiza ibi byapa byerekana aho serivisi zinyuranye zitangirwa bigiye byandikwa no mu kinyarwanda kuko nirwo rurimi rwacu kandi nitwe bagenerwabikorwa bambere.

  • Ibyo uvuze ni ukuri, turi abanyarwanda, ntabwo turi abongereza cg se abanyamerika, kumenya indimi za mahanga nibyiza, ariko ntabwo ari itegeko. Ndashaka kuvuga ko nk’uko uyu muvandimwe “Citoyen”yabivuze, ningombwa ko ibyapa biyobora abantu byazajya byandikwa mbere na mbere mu kinyarwanda. Kuko abanyarwanda bose ntibazi icypongereza, byongeyeho kandi , kuki duha indimi z’amahanga agaciro gakomeye cyane kurusha ururimi rwacu? Ndabasaba nkomeje cyane, mutubabarire mujye mwandika mukinyarwanda ikintu cyose kigenewe abanyarwanda, erega nabo banyamahanga baza iwacu, nabo bagomba kwiga indimi zacu nk’uko natwe iyo tugiye iwabo twiga izabo. Murakoze! Twiheshe agaciro muri byose, atari mu magambo gusa, ngo tubigire interuro tuvuga tutazi nicyo isobanura; tubivuge tunabishira mugaciro! Kandi bihereye kubayobozi bo hejuru, kuko bavuga ko ” Urugero rwigisha neza kuruta amagambo”

  • Ikindi kandi, Niba Leta ishishikariza abantu kubaka bajya hejuru kugirango bahangire ubutaka Kuki Police n’umujyi wa Kigali kuki bubatse kubutaka burambuye aho kujya hejuru.

    Aho Police yubatse hajya inyubako ebyiri zigiye iyo zubakwa neza ( Vertical structure)

    Naho aho umjyi wa Kigali wubatse ho hajya nk’inyubako 4 (Vertical structure)

    Twasabaga abayobozi bacu ko babitekerezaho kugira ngo duhangire ubutaka bwacu buke (Sq km 26,338), or these building will be demolished before 20 years of their full depreciation.

  • Ndemeye pe

  • Harimo Aho Kuraza Abazanye Amanyanga c !!! Sawa Afande Mwari Mumaze Iminsi Muyubaka. Ndibika Birigade Yari Ihari Cyera Ikiboko Cyaho Muri 95 Kugeza Yimuwe Byari Hatari..
    Contineli Ya Wa Mugore Nayo Ntizibagirana..

  • hahahahah Kareke uri murwenya wowe ,,,so ikibazo cyururimi kiranga kigatera intera ,ndabona turushijeho gukataza mugutera ishoti ururimi rwacu,nubwo twanga ko amahanga atugira kurusha uko twigira ariko kdi ikigaragara nuko turushaho kubaha ibyahandi kurushaho ibyacu..

Comments are closed.

en_USEnglish