Digiqole ad

Min. Uwacu yemeye ko inyigo ya Stade Huye yakozwe nabi bigateza Leta igihombo

 Min. Uwacu yemeye ko inyigo ya Stade Huye yakozwe nabi bigateza Leta igihombo

Min Uwacu Julienne imbere ya Komisiyo y’Abadepite ishinzwe iterambere

Minisiteri y’Umuco na Siporo(MINISPOC) yageze imbere ya Komisiyo y’Abadepite  kuri uyu wa 20 Mata 2015, kugira ngo isobanure ibibazo yavuzweho muri raporo y’Umuvunyi 2013-2014 ku iyubakwa rya sitade ya Huye ndetse n’ibibazo bigaragara muri FERWAFA. MINISPOC yemeye ko inyigo ya stade yakozwe nabi ariko ntiyemeye amafaranga miliyoni 915 Leta yayahombye mu iyubakwa ry’iriya sitade, Minisitiri Uwacu yavuze ko hashobora kuba harabayeho kwibeshya muri raporo.

Min Uwacu Julienne imbere ya Komisiyo y'Abadepite ishinzwe iterambere
Min Uwacu Julienne imbere ya Komisiyo y’Abadepite ishinzwe iterambere

 

Komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu mu Nteko Ishinga amategeko yabajije ku bibazo by’inyigo y’umushinga wo ku aka stade ngo yaba yarakozwe nabi, uko isoko ryatanzwe bitanoze ndetse n’imirimo itararangiriye ku gihe.

Raporo y’Umuvunyi igaragaza ko mu kubaka iyi stade hari ibikoresho byaguzwe kabiri. Iyi raporo ivuga ko muri rusange kubaka stade ya Huye byahombeje Leta amafaranga y’u Rwanda 915  472  186 gusa MINISPOC ntiyemeranya n’iyi mibare.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne yemeye ko inyigo y’umushinga wo kubaka sitade ya Huye nubwo yakozwe n’Akarere ka Huye, yakozwe nabi bigatuma itinda kurangira kandi igatera n’igihombo Leta.

Yasobanuye ko inyigo ya mbere yavugaga ko stade igomba kwakira abantu ibihumbi 13 500 ariko nyuma haza kugaragara ko iyo stade itujuje amabwiriza y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA ndetse n’iryo ku rwego rw’Afurika CAF.

Igenzura ryagaragaje ko aho kwakira abantu  ibihumbi 13 500 hazajyamo ibihumbi umunani gusa.

Ikindi kandi cyagaragaye nuko ngo inyigo ya mbere yavugaga ko gucukura itaka hagomba kuvaho metero cube  ibihumbi bitanu gusa ariko ngo byaje kuvamo m3 ibihumbi 50.

Iki kandi ngo cyatindindije iyi stade nuko ngo haje kubaho igihe cy’imvura kandi n’ibikoresho bimwe bigatinda kuboneka kuko byatumizwaga hanze y’igihugu nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Uwacu.

Abagize komisiyo ntibanyuzwe n’ibi bisobanuro kuko icyo bibandaho ni ukuntu umuntu ahombya Leta kandi we agahembwa akigendera.

Depite Esperance Nyirarukundo yibaza ukuntu Akarere cyangwa Minisiteri runaka idafite ubumenyi mu bijyanye n’imyubakire ifata iya mbere mu kubaka ibintu bitandukanye kandi hariho Minisiteri ibishinzwe inabifitiye ububasha ariyo MINIFRA.

Ati “Ni gute Minisiteri idashinzwe ibyo kubaka itanga amasoko yo kubaka ndetse ikanakurikirana ibikorwa uko bigenda kandi itabifiteho ubumenyi, kuki bidahabwa Minisiteri ibishinzwe kugirango ibikore?

Edouard Kalisa Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri yavuze ko mbere yuko iyi raporo isohoka hari ibyo yumvikanyeho n’urwego rw’Umuvunyi  ariko bikaza kugaragara ko muri raporo bitubahirijwe.

Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye ibiganiro na MINISPOC  ku raporo y’iyubakwa rya stade  Huye ubugira kabiri ariko ngo ibyasohotse muri raporo iyi Minisiteri ntibivugaho rumwe n’uru rwego.

MINISPOC ivuga ko amafaranga yiyongereyeho ari miliyoni 247 yagendeye ku gucukura itaka no kuritunganya kuko hacukuwe metero cube ibihumbi 50 mu gihe hari hateganijwe ibihumbi bitanu gusa mu nyigo ya mbere,  andi ngo ni miliyoni 359 yagenze ku bitari byarateganyijwe  mu nyigo ya mbere yose hamwe akaba miliyoni 606 aho kuba 915.

Abadepite bibaza niba abantu babona ko inyigo zapfuye, nk’uko bigaragazwa mu nyigo nyinshi za Leta, ariko imishinga yazo yatangiye gukorwa, kandi nyamara ngo haba hari ababifitiye ubumenyi.

 

FERWAFA imyeenda ifite ya miliyoni 382 ngo ntiyatewe na MINISPOC

Abagize komisiyo kandi babajije MINISPOC imikorere y’ishyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kuko ngo raporo yagaragaje ko  mu myaka yashize yakoraga nta buzima gatozi yari ifite, nta mategeko ngengamikorere igira, nta raporo y’umwaka igaragaza uko umutungo wakoreshejwe n’ibindi.

MINISPOC yasobanuye ko koko mbere FERWAFA yakoraga nta buzima gatozi kuko n’amakipe ayigize ntabwo yari afite gusa ngo byaje kuvugururwa nyuma yuko hagiriyeho itegeko rigenga ibigo bitari biya Leta ikaba ifite ubuzima gatozi kandi n’amakipe abarizwa mu cyiciro cya mbere yose akaba abufite.

Raporo y’umunyi 2013-2014 yagaragaje ko FERWAFA irimo umwenda wa miliyoni 382 bityo bakaba bibaza uko byagenze. MINISPOC yasobanuye ko umwenda iri shyirahamwe rifite utaba waraturutse kuri iyi Minisiteri. Gusa ngo bakorana bya hafi kugirango umupira w’amaguru n’indi mikino yose muri rusange ibashe gutera imbere.

Nyuma yo kumva ibi bibazo, komisiyo yanzuye ko igiye kubaza neza urwego rw’Umuvunyi ku bijyanye n’umubare w’amafaranga wakoreshejwe kugira ngo nayo izabashe kubisonura imbere y’Inteko rusange y’intumwa za rubanda.

Perezida wa Repubulika niwe wemereye abaturage stade Huye mu mwaka wa 2003, amasoko yo kuyubaka yatanzwe mu 2012 ariko ngo kugeza ubu  imirimo igeze kuri 95 %.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ikibaao cya STADE HUYE gishingiye kuri nyiri colpany iyubaka rwiyemezamirimo MUNYANEZA Felicien ,ni bihemu ,nta bumenyi agiramu bwubatsi.
    Nawe se umugabo ufingiwe inyandiko mpimbano incuro 3 mu gihe kitarenze 5 years ubwo niki mutabona ???

    Azabasaza abarye n’arenze ayo !!!!

    • Minister mushya atangiye kubazwa amakosa yakozwe ataratangira akazi ariko kuyobora niko bigenda nta kundi that is continuity of the government as lawyers say

  • EH ko arimenshi leta irahomba kabisa.

  • Nguwo Dogori bavuze rero !!! Miliyo 382 kweli aranyerejwe ngo MINISPOC nayo ntizi uko byagenze ??? Nyabuneka mumenye ko ayo mafaranga ari imisoro ya LETA ????

  • Ntibakabeshye ngo ni ubumenyi buke nonese bize iki niba warize ugomba no kumenya ko hari ibyo utazi ugashyiraho ababikora, ababikurikirana babizi, kuko igihombo kiboneka mu mafaranga bafata make kandi igihombo kikagabanuka.
    Uzi ariko gukora uhora usubira mu byo wakoze aho kujya mbere usubira inyuma

  • hakwiye gushirwamo imbaraga ababigiramo uruhare bagahanywa by’intangarugero kuko birababaje!

  • Ariko ibya Ferwafa bibazwa Minister gute ko FERWAFA ari ishyirahamwe ryigenga rya rigizwe na amakipe!? Amashyirahamwe ni impuzamashyirahamwe Association ziba zifite ubuzima gatozi Leta ntabwo igomba kwivanga mumikorere yazo!

  • Banyarwanda banyarwandakazi nimwihangane ubutaha bizakosoka (as usual) ariko ababikoze bagumishwe mu myanya kandi ntibaryozwe na Frw 1000, hanyuma undi wese uziha kurya ruswa ya Frw 500 Agomba gufungwa nta kubabarira kuko nta ruswa nkeya ibaho. nguko uko bizagenda.

    Nyabuna mwafashije HE ko atabikora wenyine tumuca integer bene aka kageni??????

  • Ariko kuki dukomeza kuba ikibazo kugihugu cyacu, abayobozi birirwa barya amafaranga avuye mumisoro yabanyarwanda, kandi nawe ra bamwe ngo baba bavuye kwiga hanze nahandi ntavuga. Ikindi inyigo ya stade yigwa nabi gute? ibyo bikwiye kubazwa MINEDUC Ndetse naza kaminuza zivuka nkibihumyo buri munsi kandi nta musaruro zitanga, harya zigisha iki ubwo.

  • Nubwo FERWAFA ifite ubuzima gatozi ariko MINESPOC iyitera inkunga ndetse n’amafaranga ikoresha hejuru ya 90% atangwa nayo. Niyo mpamvu amakosa agaragara muri FERWAFA Minespoc igomba kuba in charge yayo.
    Naho ibihombo byo ndumva bimaze kuba byinshi wibwirako se uwo mwenda FERWAFA irimo arinde uzawishyura si MINESPOC

Comments are closed.

en_USEnglish