Digiqole ad

Kanimba yasabye Abadepite kwirinda kumvikanisha ko ibya SACCO ‘byacitse’

 Kanimba yasabye Abadepite kwirinda kumvikanisha ko ibya SACCO ‘byacitse’

Minisitiri Kanimba imbere y’Abagize Komisiyo ya Politiki

Bitandukanye n’abandi ba nyakubahwa baherutse imbere ya Komisiyo ya Politiki, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yagaragaje gutanga ibisobanuro byumvikana ku bibazo byagaragajwe na raporo y’Umuvunyi mu ngengo y’imari ya 2013-2014. Ikibazo cya SACCO nicyo batinzeho, Kanimba asaba abadepite kutagaragaza ikibazo ko gikomeye cyane atari ko biri.

Minisitiri Kanimba imbere y'Abagize Komisiyo ya Politiki
Minisitiri Kanimba (hagati) imbere y’Abagize Komisiyo ya Politiki kuri uyu wa kabiri

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi yagaragaje bimwe mu bibazo by’imiyoborere, imikoranire y’abakozi n’imicungire y’amafaranga y’abaturage babitsa mu bigo bya Leta by’imari iciriritse byitwa Umurenge-SACCO.

Minisitiri Kanimba yabanje kwibutsa Abadepite amateka y’ibi bigo byashyizwe ku nzego z’Umurenge, ko mbere y’uko bibaho habanje za COOPEC nyinshi zikaza guhomba kubera abo yise ‘inyangabirama’ zibye amafaranga y’abaturage. Bityo Leta igatangiza ibigo bya SACCO ku murenge kugira ngo abaturage batozwe kwizigama ngo biteze imbere.

Minisitiri Kanimba yavuze ko mu bibazo SACCO yahuye nabyo harimo kuyoborwa n’abantu badafite ubumenyi buhagije mu gucunga ibigo by’imari biba ikibazo kuri ibi bigo byari bikiyubaka.

Ikindi yavuze ngo ni uko hajemo ikibazo cy’abayobozi ku nzego z’ibanze (Umurenge n’Akarere) bashyiraga igitutu ku bakozi ba za SACCO ngo bahe inguzanyo abantu runaka hatarebwe ubushobozi bwabo mu kwishyura bityo bagahombya ibigo.

Minisitiri Kanimba yasobanuriye abagize iriya Komisiyo y’Abadepite ko abantu bose bibya amafaranga ya SACCO bagomba gukurikiranwa umuntu ku wundi kuko ngo ntawe bazareka ngo agende atyo ajyanye amafaranga y’abaturage.

Minisitiri Kanimba yasabye Abadepite kwirinda kumvikanisha ko za SACCO zahombye bikomeye ngo kuko atari ko bimeze, kandi kubyumvikanisha gutyo ngo byatuma hari abaturage bazitera ikizere.

Hon Gatabazi yasubije ko icyo bo nk’intumwa za rubanda bakora ari ukuzamura ijwi ryabo kuko ngo amafaranga y’umuturage atakwibwa ngo baceceke.

Abadepite basabye urutonde rw’abayobozi bakekwaho kugira uruhare mu kunyereza amafaranga ya za SACCO kugira ngo bamenyekane bityo bazakurikiranwe.

Minisitiri Kanimba yavuze ko bamaze kubona ikibazo cy’imikoreshereze mibi y’amafaranga ya SACCO bashyizeho amabwiriza ko ibi bigo by’imari bidakwiye gutanga inguzanyo nyinshi.

Ati “Icyo gihe twabasabye ko bagomba gutanga inguzanyo ingana na 20% gusa y’amafaranga bafite mu kigega kugira ngo abakiliya ba SACCO batazabura amafaranga yabo babikije bayakeneye. Ibi iyo bitaba haba harabaye catastrophe muri iyi systeme financier.

Uko iminsi yagiye ishira twagiye twemerera za SACCO gutanga inguzanyo kuri benshi kuko izatanzwe mbere zabaga zishyuwe neza kandi n’inyungu ya za SACCO yarazamutse.”

 Min Kanimba yabwiye intumwa za rubanda ko amafaranga y’abaturage ari muri za SACCO ubu acunzwe neza ndetse ngo nubwo ari ku nzego zo hasi iyo bikenewe ko ajyanwa ahandi aherekezwa na Polisi y’igihugu.

Abadepite basabye ko urwunguko ku nyungu (interest rate) ya 11% abaturage bagujije za SACCO basabwa kwishyura rwagabanuka kuko ari runini cyane.

Minisitiri Kanimba yabasubije ko za SACCO ari inzego z’imari zigenga, zifite uburenganzira mu kugena uko urwunguko ku nyungu rugomba kungana, abasaba ‘kutabigira ikibazo cya politiki’.

Muri rusange abadepite banyuzwe n’ibisubizo bya Min Kanimba ariko basaba ko ibitaragenze neza byakosorwa kandi abibye amafaranga ya SACCO na COOPEC bagakurikiranwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Erega Kanimba bigaragara ko ari umuhanga mubintu bya Finance kandi ufite Eloquance, nubwo ntabi Diplome byinshi yibisteho!
    Nkubu arimo.arasobanura neza ibintu bya Finance kandi ari ministeri w’inganda n’ubucuruzi ntekereza ko bitakabaye bikiri munshingano ze.
    Ikindi mwemerera nuko atigaragaza nkumunya Politike ahubwo aba yikorera nku umutekinisiye!

  • ni umuhanga azi akazi.

  • Kanimba ari mu b`economiste dufite mu rwanda pe, economie imuri mu maraso kuko ni Eng mui economie ns statistic

  • Kanimba ndamwemera azi ibyo akora. Ni umutechniciens ibyo akora muri Economic policy abazi aho biva naho bijya.

    Big up Minister!

  • Nkaba batanga ibisobanuro with facts abagatanga nibisubizo nibo dukeneye kabisa.

  • Ntabari kumubaza ni yompamvu usanga abari manganya bakemera, Gatabazi n’umwe mubatara ba economiste. ya bagute Kanimba ntibishoboka.

  • Urwanda rukeneye abantu bazi ibyo bakora bakavugisha nukuri tukubaka urwatubyaye natwe twiyubaka! Inda ibyara mwiru na muhima! Uyu mugabo atandukanye cyanee na wa murumuna we wahoze akora muri minisante ubu akaba ari muri minisiteri y’Imari n’igenamigambi! N’akabnga nkaka nyirangarama!

  • Uyu mugabo KANIMBA ndamwemera ni umuhanga kandi azi icyo akora. Jyewe kandi kenshi iyo nkurikiye ibyo avuga buri gihe mwigiraho byinshi mubyubucuruzi n’ubukungu. Usanga asobonura ibyo azi kandi ukabona ari confident yo kubivuga adahuzagurika.URwanda rukeneye abantu nka KANIMBA apana bamwe bananiwe gusobanurira inteko ibyo bashinzwe nkumwe wo muri MINISANTE.

    Keep it up KANIMBA.

Comments are closed.

en_USEnglish