Digiqole ad

Karongi: Afungiye gushaka guca igitsina cy’umwana we akoresheje i‘pince’

 Karongi: Afungiye gushaka guca igitsina cy’umwana we akoresheje i‘pince’

Rwanyonga yihaniye umwana we mu buryo budasanzwe

20 Mata 2015 – Mu kagali ka Rufunzo Umurenge wa Rugabano i Karongi umugabo witwa David Rwanyonga afunzwe na Polisi ashinjwa gushaka gukata igitsina cy’umwana we w’umuhungu akoresheje ‘pince’ (igikoresho cy’abakanika). We avuga ko icyo yakoraga ari ukumuhana kandi ko yakoresheje inkoni ndetse atari agambiriye kumuca igitsina.

Rwanyonga yihaniye umwana we mu buryo budasanzwe
Rwanyonga yihannye umwana we mu buryo budasanzwe

Uyu mugabo avuga ko icyabimuteye ari uko umuhungu we w’imyaka 13 yajyanye mushiki we w’imyaka irindwi akamuha udusore tugenzi twe dutandatu tukamwakuranwaho, maze natwo ngo tumuha akandi gakobwa kavukana n’umwe muri abo.

Uyu mugabo avuga ko abimenye byamurakaje cyane. Ati “Icyanteye umujinya ni uko muri aba bana bansambanyirije uwanjye harimo n’ufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA.”

Umugore wa Rwanyonga witwa Louise Uwamahoro avuga ko uburyo umugabo we yahannye umuhungu we biteye ubwoba.

Ati “Yamushyize mu cyumba afata ipensi akoresha amagare ayikandisha akantu k’umwana, umwana arataka cyane nanjye birandenga. Ngo yashaka kumuhana akumva uburemere bw’icyaha yakoze bucyeye agatsina k’umwana gatangira kubyimba cyane.”

Uyu mwana ubu ngo ari mu bitaro i Karongi aho ari kuvurwa igitsina kimerewe nabi nk’uko nyina w’umwana abivuga.

Ingingo ya 218 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano birenze, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana.

Iyo ibihano umwana yahawe  bimuviriyemo ubumuga, ibihano biriyongera kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshatu.

Bene iki gikoresho nicyo uyu mubyeyi gito ngo yifashishije yumvisha umwana uburemere bw'ikosa
Bene iki gikoresho nicyo uyu mubyeyi gito ngo yifashishije yumvisha umwana uburemere bw’ikosa

Sylvain NGOBOKA 
UM– USEKE.RW/Karongi

14 Comments

  • None se mushikiwe we niyandura sida muzahana nde? Umubyeyi yakoze bibi ariko atekereje uko bangije umukobwa we? Muzi neza ko ababyeyi b’abagabo bikundira abakobwa babo, naho abagore bakikundira abahungu, aravuza umuhungu naho umukobwa wangijwe ari murugo naho se ari muri brigade? Ukuri kuri he? Bapimishe umukobwa vuba.

  • Ariko ubugome ntiburashira mu bantu? Nkubu umuntu w’umugabo nako w’umubyeyi nigute yumva ashaka guca igitsina cy’umwana we? kandi abanyarwanda bajwemo muri ino minsi sinzi umuzimu wabateye! Imana ibagenderere.

  • umwana ufite 7 ans!!!! ,sha isi ishaka yanakwirangirira pee

  • Ariko ibaze nawe ntakubogama, umwana afashe mushiki we amushyiriye abahungu 6, nabo bamuzaniye undi, yagurishije mushiki we n’ubugome bwinshi, we yihaye umwe, mushiki we 6!! kuki we atafashe mushiki we? yari azi ubwenge kdi yabigambiriye. gusa papa we na we yarakabije, ari we ntiyari yabigambiriye, ni umujinya n’gahinda, mbona itegeko rirengera ikosa ritagambiriwe ryamugoboka kuko ntiyanze abana be! nizereko uwo mwana w’umukobwa yajyanwe kwa muganga kuko arababaje cyane.

    Dusengere isi yacu irugarijwe.

  • Ariko Polisi nayo ibanze yumve akababaro k’uwo mugabo kdi muzirikane ko twese turi abantu kandi bagira reactions zitandukanye. Agakobwa kamwe ku duhungu turindwi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • ni danger

  • ISI IRASHAJE IBYO NIBIKI KOKO MURWATUBYAYE.POLICE NIKORE AKAZI KAYO ARIKO IREBE IMPANDE ZOMBI.

  • uwo mugabo yabikoranye agahinda kumukobwa we ariko ntazasubira mumubarire age kubahahira avuze nako kana kagakobwa niba karanduye sida .

  • Urusha Nyina w’umwana imbabazi aba shaka kumurya, umubyeyi yahannye umwana we nubwo yarengereye, gusa gashiki ke police nitabare katandura agakoko gatera SIDA nako abo bana bose niba utarukubura urwitwazo kwa se batabare rwose bitararengerana ese ubundiubundi abao bana bangana gute? Niba umugabo adasanzwe akora ibikorwa by’ubunyamanswa bamubabarire pe! Kdi Undi munyarwannda wese yumve ko biriya ataribihano n’ukwangiza ikiremwa muntu!

    • uwo Rwanyonga turamuzi, ni uwo mu Kagali ka RUFUNGO dutuyemo. ese ko agakobwa ke kafashwe ntakajyane kwa muganga ntanarege kugeza ubwo umwana yizana kwa muganga yaramaze kwangirika. Kuki atajyanye ako gakobwa kwa muganga ngo bagakurikirane? ahubwo akajya kugura ipensi? Hari ibintu bitumvikana, yahannye umwana azi ikosa yakoze,kuki gashiki ke katarajyannywa kwa muganga? Rwanyonga uwo mwana yafunze ipensi yamubyaye k’umugore wa se. Ese ise amaduka acuruca amapensi yaratarabaho ko se atamufunze igipipi.

  • Akababaro k’uwo mugabo karumvikana rwose ndumva amategeko ateganya igihano atarirengagije icyaba cyateye uburakari. Niyo mpamvu ababyeyi dukwiye kujya twirinda guhana abana bacu tugifite uburakari. Hari undi mubyeyi nawe wahanishije umwana we w’umukobwa wari wasambanye kumubaba igisura yambaye ubusa bucya yapfuye.

  • Uyu mugabo yarakabije cyane ariko nanone ako kabwa gakwiye kuva mubana urwanda rufite kuko ntakiza kazazana mugihugu rwose ursetse amahano nkayo

  • mwese murarengera umugabo, sasa mu Rwanda amaregeko arakurikizwa nta wkihanira, ubundi yari gufata iyambere akajya kurega umwana we agahanwa aho kwihanira, kwihanira ni bibi

  • Rwanyonga arabeshya ayo ni amatakirangoyi. jye ubwanjye niyumviye n’amatwi yanjye umugire we ariwe nyina w’ako gakobwa avuga ko bitabayeho ibyo kugateza uduhungu 6. ahubwo ako gahungu yagiriye atyo niko yasanze bari muby’abana na cyane ko ngo bari basanzwe babikorana. twibutse ko ako gahungu nubwo ari gasaza k’ako gakobwa batavukana kuri nyina. naho Rwanyonga twese turamuzi ni umuntu utari inyangamugayo kuko hari n’ibindi byaha byinshi ashinjwa hano mu kagari nubwo nta evidances zihagije zibigaragaza. ushaka kumenya iyi Nkuru by’imvaho whatsapp me on 0787789186. no call is received only chat.

Comments are closed.

en_USEnglish