Digiqole ad

Kagame na Kenyatta batumiwe mu nama yiga ku bibazo by’isi i Los Angeles

 Kagame na Kenyatta batumiwe mu nama yiga ku bibazo by’isi i Los Angeles

Kenyatta na Kagame

Milken Institute Global Conference 2015 izateranira i Los Angels, California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya tariki 26 – 29 Mata 2015, Perezida Kagame na Perezida Kenyatta  ni abayobozi Bo muri Africa batumiwe muri iyi nama mpuzamahanga yiga ku bibazo isi ifite n’ibisubizo bishoboka.

Kenyatta na Kagame
Kenyatta na Kagame

Abantu bagera ku 3 500 barimo abanyepolitiki n’abayobozi ba za Business zikomeye ku isi bazitabira iyi nama banayitangemo ibiganiro bigufi.

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria biteganyijwe ko azitabira iyi nama izatangira ku cyumweru gitaha i Los Angels.

Kuri gahunda y’iyi nama kuwa kabiri tariki 28 Mata 2015 ku saa 5:00 pm – 6:00 pm i Los Angels (2:00 am – 3:00 am i Rushyarara ya Nyamasheke mu Rwanda)  Perezida Kagame na Uhuru Kenyatta bazatanga ikiganiro hamwe ku ngingo ivuga ngo “Beyond the Headlines: Global Leaders Explore Africa’s Future”.

Perezida Kagame amahanga amwemerera ; kugarura amahoro, ubwiyunge, imiyoborere myiza, gahudna zo kurengera ibidukikije, kuzamura umugore, ubushake mu kunoza serivisi z’ubuzima,no guteza imbere uburezi  ikoranabuhanga n’itumanaho nk’uko bitangazwa na’abategura Milken Institute Global Conference.

Kuri uwo wa kabiri kandi mu gihe bazaba bafata ifunguro rya saa sita (ku isaha yaho) Perezida Kagame azaba ari mu kiganiro nyunguranabitekerezo gihamagarira ibikorwa kivuga ngo “Ni iki cyakorwa ngo isi ibe nziza ku bagore n’abakobwa?” aha akazaba ari kumwe n’abandi bantu bazwi mu kuvuganira igitsina gore ku isi nka Patricia Arquette (umukinnyi wa cinema), Deborah Birx (U.S. Global AIDS Coordinator), Cherie Blair, Barbara Bush, Michael Milken (Chairman, Milken Institute), Freida Pinto (Producer, “Girl Rising India”) n’abandi.

Perezida Kagame na Kenyatta yiswe  kuwa mbere tariki 27 Mata mu gitondo i Los Angels bazaba bari mu nama yiswe “Milken Institute Corporate and Investor Roundtable” yatumiwemo bamwe mu bitabiriye iyi nama mpuzamahanga rusange.

Mu bazahabwa ijambo muri iyi nama harimo; Gregory Page, umuyobozi w’ikigo kitwa Cargill, Hilton Romanski visi Perezida wa Cisco Systems, Uhuru Kenyatta Perezida wa Kenya, Paul Kagame w’u Rwanda, Juan Sartori, uwashinze akaba n’umuyobozi mukuru ubu wa Union Group na Bruce Zimmerman umuyobozi mukuru wa University of Texas Investment Management.

Iki kiganiro kikazaba kidafunguriwe kuri buri wese witabiriye iyi nama kandi kitemerewe guca mu itangazamakuru, kigamije kwiga ku buryo bushoboka bwo kuzamura ishoramari mu masoko ari gutera imbere nk’uko bitangazwa n’abateguye iyi nama.

Mike Klowden umuyobozi wa Milken Institute itegura iyi nama yatangaje ko iyi nama mpuzamahanga igamije guhindura ibitekerezo bikomeye by’abatumiwe mo ibikorwa bifatika cyane cyane mu guha urubyiruko igishoro, kuzamura serivisi z’ubuzima no guhanga imirimo.

UM– USEKE.RW 

8 Comments

  • NI BYIZA PEREZIDA WACU AKOMEZE ATUZAMURE MW’ITRAMBERE ANABONERAHO KUTUVUGANIRA KU ISI HOSE

  • Mbega byiza weeeee ariko murumva agaciro perezida wacu aba aduhesheje koko natwe abakwemera tukuri inyuma

  • Ariko mwambira harundi mu president ugenda isi yose nka Kagame? Ndebye nkamafaranga azakoresha murizi ngendo gusa kuva Ethiopie, Algerie na U.S.A yashobora kubakira bariya baphakazi bamaze iminsi barira ko amazu babubakiye imyaka 10 ishize agiye kubagwaho.

  • Ndanenga ibyo Bella avuze nareke kuvanga iby’akazi ka Prezida no kubakira abapfakazi bifite ababishinzwe na budget yabyo.

  • Bjr, Nanditse nshaka kw’ibariza Bella ,ibyo ingendo z’umukuru w’igihugu koko nkubwo uzinjiyemo ute?narinzi ko byibura ubwo uri igitsina Gore ugiye ku mushimira kubwo Agaciro twahawe tubikesheje H.s Paul kagame ahubwo uzana amafaranga. Ikindi na gusabaga kujya usesengura neza inkuru batubwiye ko yatumiwe ntunaterwa ishema kuba mu ba kuru b’ibihugu baba batumiye uwacu. Naho kuzana iby’inzu z’Abakecuru zigiye kubagwira bacitse kw’icumu wibavugira kuko bafite umunwa kandi wasanga utaranabasura muri ibi bihe bibakomereye bibuka ababo , nk’umunyarwanda ubababaye ngo wunve icyo bavuga kuri H.s PAUL KAGAME ? Ikibahangayikishije barifuza ko yakomeza kubayobora nyuma ya 2017 kuko ngo ibikomere bafite ntibirakira kuburyo babona hari undi wamusimbura . Barifuza ko yakongera kwiyamamariza indi Manda akazanabageza aho yifuza kubageza kuko ari heza. Naho izo n’impuhwe za bihehe zo kugereranya ibidahuye (kujya guhahira Abanyarwanda n’inzu z’Abakecuru ukagirango bo n’abanyamahanga si Abanyarwanda).Nako muge mwivugira ngo ni Demokarasi .Ariko barababeshya ntago Demokarasi ituma tutareba ibidufitiye inyungu ahubwo barababeshya namwe mukibeshya. Ese ko mutajyaga mubaza Kinani aho yagiye cg aho avuye ?Ariko umusaza yarabaretse muravuga none mwanarenze imbibi..Murakoze

  • Nari nibagiwe nibaza ko H.s Paul Kagame atayobora wenyine , nibazaga ko wazabaza Minisiteri ifite mu nshingano imibereho myiza y’Abaturage icyo kibazo aho kigeze gishakirwa umuti . ibyo natwe dukwiye gukora sinibaza ko bizajya birindira umukuru w’IGIHUGU.Ndabashimiye

  • Ndashaka kugira icyo mbwira Bella na Kabanyana:Koroherana.
    Kudahuza strategies zo kunoza ibintu kimwe si ishyano,si n’icyaha.

    Bella ashobora kuba ababajwe cyane n’ariya mazu ngo y’abatishoboye akabyitiranya n’ingendo Petezida akora,akibwira ko buriya kubwe Perezida ukora neza ari nka ba Mugabe,Ahamunezaj,Castro na Bashir-kuko batajya bava mu gihugu cyabo bajya gu-se-sa-gu-ra mububanyi n’amahanga!

    Naho Kabanyana nawe ntiyagombye kuba yahise yibutsa Bella ibya Mandats nk’aho Bella yaba atajya akurikira ibya Media ngo abe yariyumviye ko His Excellency yabyivugiye ko Vox Populi = vox dei , ko icyo abaturage bazemeza aricyo azakora.

    Critique kuri Bella:”ignorance”; kwitiranya gusesagura,gutembera,kubagarira ubucuti no kuguruka ngo hamenyekane iyo bweze!!!.

    Critique kuri Kabanyana:”ignorance”
    Kutihanganira uwo batabona ibintu kimwe!

    Inama::”mukore u-bu-sha-ka-sha-tsi”

  • Reka nsubize Njyewe .sinemeranywa nawe aho uvuga ngo Bella n’impuhwe abafitiye iyo aza kuzibagirira ntaba agereranya ibidahuye ,ahubwo yari kudusaba abasangiye uru rubuga kugira icyo tubafasha muri iyi minsi 100 kandi abari kumwunva twari kuba benshi . ikindi ntemeranywa nawe naho uvuga ko izo Ngendo we azitiranya ko ari ugusesagura ahubwo we niko abibona kandi sibyo .njye nvuga kuriya nashingiye ku biganiro najyiraranye n’Abacitse k’icumu muri ibi nihe by’iicyunamo ibyo bivugira sinavuze icyo H.s we yaba yarabivuzeho. Si nvuze ko Rwose Bella adakurikirana amakuru oya.ahubwo ari bantu Rwose mbona ku rubuga cyane.Nifuza ko twashishoza nk’Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo kandi tukamenya n’imiyoborere yacyo bityo bizadufasha gutahiiriza umugozi umwe .Ndabashimiye.

Comments are closed.

en_USEnglish