Digiqole ad

MYICT na SNV basinye amasezerano azaha akazi abagera ku 4 000

 MYICT na SNV basinye amasezerano azaha akazi abagera ku 4 000

Minisitiri Nsengimana na …uhagarariye SNV basinya kuri aya amsezerano

21 Mata 2015 – Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango w’Abaholandi wita ku iterambere(SNV) mu kongerera urubyiruko ubushobozi mu kwihangira imirimo hashingiwe ku buhinzi n’ubworozi n’ibidukikije n’ingufu zivugurye bizaha akazi urubyiruko rubarirwa mu 4 000 mu gihe cy’imyaka ibiri n’itatu.

Minisitiri Nsengimana na ...uhagarariye SNV basinya kuri aya amsezerano
Minisitiri Nsengimana na Maphosa uhagarariye SNV basinya kuri aya amsezerano

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert  Nsengimana yavuze ko aya masezerano agiye gufasha mu kongera amahirwe  urubyiruko  rufite mu kwihangira imirimo mu bice bitandukanye.

Ati “Nk’uko mubizi, Abanyarwanda bakenera gukoresha ingufu mu bintu bitandukanye ariko mu buryo bitangije ibidukikije, kurengera ibidukikije tukabihuza no guhanga imirimo harimo amahirwe menshi.”

Minisitiri Nsengimana avuga ko mu buhinzi n’ubworozi ahakenewe kongerwa umusaruro ariho bagiye kwibanda mu gukoresha ikoranabuhanga aho ngo urubyiruko rugera ku 4 000 ruzabonamo imirimo.

Avuga kandi ko bagiye gushyira imbaraga mu kwifashisha ikoranabuhanga mu buvumvu (ubworozi bw’inzuki) aho urubyiruko rugera kuri 500 ruzahugurwa rukabyaza umusaruro ibyo rwigishijwe.

Ati “icyo tugamije cyane cyane ni ukwereka urubyiruko amahirwe arwegereye no kuyabyaza umusaruro cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi no kurengera ibidukikije.”

Phomolo Maphosa, Umuyobozi mukuru wa SNV Rwanda yavuze ko bishimiye gukorana na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu gutanga umusanzu mu iterambere bagabanya ubukene baha urubyiruko ubushobozi bwo guhanga imirimo mu bijyanye n’ingufu z’ivugurura.

Ati “Ibi bijyanye n’intego y’u Rwanda mu gutanga akazi ku rubyiruko rugera ku bihumbi 200 kandi ndabyizeye ko abo iyi gahunda ireba bazahabwa akazi kandi bazaba bari mu bantu bazatanga umusanzu mu iterambere rirambye ry’igihugu.”

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ivuga ko abanyarwanda  bakora ubuhinzi n’ubworozi 65%  ari urubyiruko, benshi muri aba ngo ni abatabashije kugera mu mashuri, iyi gahunda ikazafasha kubaka ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • hari minisiteri yigeze gukora umushinga uzaha akazi abashomeri 5000! sinibuka umwaka uwo ariwo. iyi nayo si ubwa mbere itangaje imishinga yo guha akazi abashomeri ibihumbi!

  • ikibazo cy’ubushomeri kigomba kureberwa mu buryo bwagutse. hashakwa ubufatanye n’ibihugu by’amahanga, abanyarwanda bakajya gukorayo, hakanibandwa ku kuringaniza urubyaro kuko u Rwanda ni ruto peeeee! Kandi byose bikorerwa ku butaka.

  • aya masezerano aje akenewe bityo twishimiye isinywa ryayo

  • ayo masezerano ni ayingenzi kwiterambere ryi gihugu cyacu kuyashyira mubikorwa ni akarusho imana ibibafashemo,

  • ni gute umuntu yagera muri abo bakeneye ayo mahugurwa?

  • Aha!!?? nyabonekase ruswa iri mubayobozibibanze izatuma bigerwaho?tubitege amaso!

  • nukuri ibyo bije bikenewe arko rwose harigihe umuntu aheruka abisoma gutyo byanakorwa ntamenye igihe byakorewe bityo nkababaza nubuhe buryo buzakoreshwa kugirango habeho ukwemererwa kuba murabo bakozi?

  • Iyi nkunga ministere igiranye n’uyu mushinga n’ingenzi kd n’ibitangazamakuru bibitwandikiye nabyo nibyo gushimirwa ku kazi katoroshye ko kutugezaho amakuru y’ingirakamaro nk’aya.

    Gusa abibaza uko bizatugeraho nabagira inama yo gukura amaboko mu mifuka, amakuru twayabonye y’ingenzi igisigaye dutere intambwe yo kumenya ibizakurikiraho n’uburyo bizashyirwa mu bikorwa tutitaye ku mbogamizi bamwe twibwira mu bitekerezo byacu.
    tugane umushinga tumenye imikorere yawo ndetse twerekane n’ubushobozi, n’ubushake bwo kuba abagenerwabikorwa bawo.
    Best wishes!

Comments are closed.

en_USEnglish