Digiqole ad

Kamonyi: Inzu bamwe mu barokotse batuyemo ziteye inkeke

 Kamonyi: Inzu bamwe mu barokotse batuyemo ziteye inkeke

Bafite impungenge ko hari igihe zabagwaho

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Kanyinya watujwemo imfubyi; bapfakazi n’incike basizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi batewe impungenge n’inzu zabo zangiritse ndetse bamwe muri bo ubwoba ni bwinshi aho batekereza ko isaha n’isaha zishobora kubagwaho.

Bafite impungenge ko hari igihe zabagwaho
Bafite impungenge ko hari igihe zabagwaho

Mu mudugudu wa Kanyinya uherereye mu kagari ka Remera, mu mugenge wa Rukoma ahubakiwe imiryango 12 y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi  uhita ubona ko inzu batuyemo ziteye inkeke kuko zishaje.

Abatuye muri aya mazu bavuga ko iki kibazo atari gishya ndetse ko bagerageje kukigeza ku buyobozi bukabizeza kuzagikemura ariko ngo amaso akomeje guhera mu kirere.

Nsengiyumva Theogene Iyamuremye uba aha ati “ nawe urabibona ko iki kibazo atari icy’ejo, twagerageje kukigaragariza ubuyobozi bw’Umurenge butwizeza kuzadusanira ariko twarategereje turaheba.”

Ntirubabarira Daphroza w’imyaka 77 we yabwiye Umuseke ko inzu yari yarahawe yangiritse nyamara ntahweme kubibwira ubuyobozi biza kugera n’aho igwa.

Yagize ati “…mu kagari nagiyeyo; mu murenge njyayo;…yewe no ku karere nagezeyo ariko ntibanyumva, bigera aho iragwa.

Icyakora ejobundi nibwo hari abagiraneza bo muri Panda nabonye baza barayihagarika, bashyiraho amatafari, ariko nabwo ntiyuzuye, nta gishahuro;..ntaki, ariko ubu napfuye kuba nyirimo.”

Si ikibazo cyo kwangirika gusa dore ko hari n’amazu yatujwemo aba bacitse ku icumu rya jenoside atuzuye; imyaka ikaba ibaye hafi umunani hari abayabamo uko bayahawe ntakuyuzuza.

Uwimana Jacqueine ni umwe mu baba mu nzu zituzuye, yagize ati “ bagiye batayujuje, nyibamo gutyo, ariko sinsiba ku murenge kubibutsa bakambwira ko bazaza kunsura ngo barebe icyakorwa ariko kugeza n’uyu munsi nta muyobozi urakandagira iwajye.”

Aya mazu yubatswe n’abagororwa bakoraga imirimo ifitiye igihugu akamaro TIG, andi yubakwa mu bikorwa by’umuganda bityo bamwe bakaba bemeza ko kwangirika kwayo bishobora kuba biterwa n’uburyo yubatswe bititaweho ndetse ngo amenshi yubatswe nta musingi (fondation).

Ubuyobozi buvuga ko kuba gusana aya mazu byaradindiye byaratewe n’ibindi bikorwa byo gufasha abarokotse biba byihutirwa nk’uko byatangajwe na Uwineza Claudine, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Kamonyi.

Ati “ ntabwo ari uburangare kuko hari ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside biba byihutirwa, ariko ubu bisa nk’ibimaze kujya ku murongo ku buryo gusana aya mazu nabyo bigiye guhita bishyirwamo ingufu.”

Uwineza avuga kandi ko kuba hari abatujwe muri aya amazu atuzuye bwari uburyo bwo kwirwanaho kugira ngo abasizwe iheruheru na jenoside babe bafite aho barambika umusaya.

Ati “ nibyo koko hari abayatujwemo atuzuye, ariko murabizi ko nyuma ya Jenoside ibibazo byari byinshi, ku buryo hari igihe ingengo y’imari yari yagenewe kubaka aya mazu yashiraga atuzuye, tukavuga tuti abantu baba bayarimo mu gihe hagishakishwa ubundi bushobozi.”

Uwineza agakomeza avuga ko kuzuza amazu atuzuye bizakorerwa rimwe no gusana ayangiritse ku buryo hatabaye impinduka uyu mwaka wazarangira byarakozwe.

Izi nzu ngo nta misingi zubakanywe ari nayo mpamvu ngo zangirika cyane
Izi nzu ngo nta misingi zubakanywe ari nayo mpamvu ngo zangirika cyane
Nubwo bazaniwe amashanyarazi ariko ntibizeye ko inzu bazazirambamo
Nubwo bazaniwe amashanyarazi ariko ntibizeye ko inzu bazazirambamo
Buri nzu usanga ufite igice cyangiritse
Buri nzu usanga ufite igice cyangiritse
Uwineza Claudine avuga ko ikibazo kizwi ndetse akemera ko kimaze iminsi koko
Uwineza Claudine avuga ko ikibazo kizwi ariko ubu bagiye kugikemura

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Nyumvira za mvugo zabo ngo ikibazo ngo barakizi ngo bagiye kugikemura.

  • kare kose se iyo avuga ati turakizi kandi turimo kugikoraho apana tugiye kugikemura. niba nta budget yo kugikemura kuki atabimenyesha inzego zimukuriye ngo zibimufashe cg se avuge ati nta bushobozi turagira bwo kugira icyo tuzikora? buriya ntabwo aba ashubije kuko ntabwo mbona ko bizakemuka kereka umuseke nuhora ujya gusura.

  • Imana izatubaza byinshi tutatunganyije!
    Amarira y’impfubyi n’abapfakazi aratabaza kandi Imana izatabara.

  • Ese nku koko iyo abantu birirwa bavuga buri mwaka ngo abacitse ku icumu bazafashashwa ntibikorwe imyaka 21 ikaba irangiye!!!!!!!

    Imana yo nyine niyo izahoza agahinda twatewe na genocide kuko ntawe utwitayeho

  • ibi bintu ko biteye agahinda rwose… inzego zibishinzwe nukuri zibatabare

  • Abarokote jonoside nibabisha, leta izakora inoti cg ibiceri byanditseho ngo jonoside yakorewe abatutsi!! ariko ntibizaba bisobanuye ko abo bakorewe jonoside aribo bizagirira akamaro! ahubwo bizagirira akamaro ba ntuza….. maze bigurire ibimodoka bihenze!

    Abarokotse jonoside nibabishaka leya izubaka inzibutso muri buri mudugudu nibiba ngombwa zubakwe no mu mahanga!! ariko ntibizabuza abarokotse kugwirwa naza rukarakara! nyamara ba ntuza.. bo biyubakire imiturirwa!!!

    Abarokotse jonoside nibabishaka,kuri buri discour ya buri muyobozi, hazajya habanza interuro ivuga ngo, mbere cg nyuma ya jonoside yakorewe abatutsi!! ariko ibyo sibyo bizatuma abarokotse bitabwaho!! ariko bantuza … bo ntibazabura kakira cash.

    ba oncles na ba cousin mwihangane mukomeze mukome amashyi nubundi mukinyarwanda baca umugani ngo: pfa gukoramo iruta nta mboga! kandi ngo uwambuwe nuwo azi ntata ingata.
    Mwabigenza mute se ko na babandiiii bari barababujije amahwemo! pole sana.

  • Birababaje cyane rwose pe. Ko tuzi ko amafaranga ya Farge asigaye yoherezwa mu Turere kandi akaba ariyo mafaranga azira igihe habura iki ngo izi nzu zikorwe? Aha ndabaza komite ya IBUKA muri aka karere iyo bagiye muri congre yabo hari iki kibazo bavugamo iki koko. Nagirango buri wese utorwa n’abaturage ko hari igihe tuzabazwa icyo twamariye abadutoye(komite nyobozi y’Akarere, Njyanama ,Komite ya IBUKA ndetse na Farge).Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish