Mu gihe impanuka zikomeye zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu cyane cyane mu mihanda yo mu ntara, mu karere ka Kirehe hatangijwe ukwezi kwahariwe kubahiriza amategeko y’umuhanda abantu barengera ubuzima, ubuyobozi bw’akarere bwibukije abatwara ibinyabiziga bose kwirinda kwiyahura bagendera ku muvuduko ukabije, busaba n’abagenzi kwibutsa ababatwaye kwirinda umuvuduko ukabije mu gihe babonye bagenda cyane. Mu gihe hirya […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyasohoye imibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7%, mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka biturutse ahanini ku rwego rwa Serivise rwazamutse cyane. Urwego rw’inganda rwazamutse ku gipimo cy’10%, urw’ubuhinzi rwazamutse 5% n’urwa Serivise rwazamutse ku gipimo cya 6%, nibyo bikomeje gutuma umusaruro rusange w’igihugu ujya ejuru, ari nawo […]Irambuye
Mu nama ijyanye n’Umutekano ihuje intumwa za Leta ya Congo Kinshasa n’iz’u Rwanda, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Congo kugira ngo inyeshyamba za FDLR zirandurwe burundu, naho Minisitiri w’Umutekano n’ingabo zavuye ku rugerero muri DRC yashimye ibikorwa bya Perezida Paul Kagame. Muri iyi nama ibera i Kigali, Minisitiri […]Irambuye
Ikibazo cy’ibura ry’inyama mu Mujyi wa Muhanga, kibaye nyuma y’uko hari hamaze iminsi hari ubwumvikane buke hagati ya rwiyemezamirimo watsindiye ibagiro rya Misizi, Ababazi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ngo biturutse biturutse byo Akarere katubahirije mu masezerano kagiranye na rwiyemezamirimo. Hashize imyaka ibiri ‘LIVAGI’ itsindiye isoko ry’ibagiro rya Misizi riherereye mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Rayon Sports yaguwe nabi na AS Kigali yayisanze i Muhanga ikayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe ku munsi wa kabiri wa shampionat. Uyu munsi wa kabiri ejo nabwo wari waguye nabi ikipe ya APR FC yatsinzwe na Mukura 2 -0. Kuri stade ya Muhanga Rayon Sports yakiriraho amakipe yayisuye, […]Irambuye
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro wa tariki 21 Nzeri, mu Rwanda ibikorwa bya bikomeye byabereye i Kigali, ariko ibihindura ubuzima mu buryo butaziguye byabereye n’i Gisagara hirya mu murenge wa Muganza ukora ku Burundi aho abaturage borozanyije amatungo, bakishimira ko ubumwe n’ubwiyunge butumye ubu babanye mu mahoro. Kwiyunga no kubana mu mahoro byari inzozi muri […]Irambuye
*Ijambo ‘NTA NA RIMWE’ rigaragara mu ngingo y’ 101 rifite icyo risobanuye; ngo ni kirazira” *Mu bihugu duturanye; aho manda zahinduwe ibintu ntibyagenze neza” *Itegeko Nshinga ntirishyirirwaho umuntu; rishyirirwaho Repubulika” *Uruzitiro bashyize kuri iyi ngingo (101); uyu munsi si bwo bifuje ko rwagwa” *Izi ngingo (101 na 193) zirasobanutse keretse uwazisobanura abiganisha mu nyungu ze. […]Irambuye
*Musabyemariya yagaragaje ubutwari yinjira mu nzu akiza umwana *Abaturage b’umudugudu bashimiwe umuco mwiza wo gutabarana Saa tatu za mugitondo kuri uyu wa gatatu urugo rwa Jonathan Niyomufasha utuye mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama rwibasiwe n’inkongi y’umuriro mu nzu harimo umwana w’uruhinja wari ku buriri, uyu mwana yarokowe n’umugore wagize ubutwari akinjira mu muriro […]Irambuye
Ni umuhanda wubatse mu buryo bugezweho ureshya na 6Km wubatswe ku nkunga y’Ubushinwa. Uyu muhanda uri gufasha abaturage batuye umuzosi Masaka n’inkengero zayo by’umwihariko abagana ibitaro bishya bya Masaka. Uyu muhanda watashywe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri wuzuye utwaye miliyari 12 z’amanyarwanda. Shen Yongxiang Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda wari waje gufungura uyu muhanda kumugaragaro yavuze ko […]Irambuye
Nyamirambo – Niwo mukino wari ukomeye kuri uyu wa kabiri, wabereye kuri stade de l’Amitie ku Mumena aho ikipe ya APR FC yari yakiriye Mukura VS y’i Huye. Uyu mukino ntiwahiriye ikipe yatwaye shampionat ishize kuko yatsinzwe bibiri ku busa ndetse yanarushijwe umukino mwiza. Ku mukino wa mbere wa Shampionat APR FC biyigoye cyane yatsinze Etincelles […]Irambuye