Mu cyegeranyo kigaragaza imibereho y’abaturage mu Rwanda (Rwanda Poverty Profile Report 2013/14), bigaragara ko hari intambwe iterwa mu kuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda, haba mu kugabanya imfu z’abagore babyara, abana batoya gusa Leta iracyafite akazi gakomeye ko kugabanya umubare w’abana bagwingiye, ikizere kitezwe muri gahunda y’Imbaturabukungu ya 2 (EDPRS II). Icyegeranyo cyasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza […]Irambuye
Nyuma y’uko akana k’imyaka itatu k’uwitwa MANIRAGABA Simon na NIYITEGEKA Beatrice kaguye mu byobo bya Gereza ya Gasabo, mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga, Umudugudu wa Rukurazo, bitunganyirizwamo ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku myanda ‘Biogas’, abaturage barasaba ko ibyo byobo bizitirwa cyangwa bigafungwa. Kuwa gatandatu tariki 19 Nzeri, umwana w’umuhungu w’imfura wa MANIRAGABA Simon na […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 21/09/2015 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo, Akarere ka Muhanga na bamwe mu bikorera, Dushimimana Claude Umuyobozi wungirije mu rugaga rw’abikorera mu ntara y’amajyepfo akaba na Perezida wa Kompanyi ifite kubaka isoko mu nshingano zayo (Muhanga Investment Group) yatangaje ko bamaze gukusanya miliyoni zisaga 40 z’u Rwanda zo […]Irambuye
Urukiko rukuru ku Kimihurura kuri uyu wa kabiri rwafashe imyanzuro ku busabe bwa Leon Mugesera wifuzaga kongererwa igihe cyo gusoma imyanzuro y’Ubushinjacyaha ikubiyemo ibihano bwamusabiye, ndetse n’ikibazo cy’umwunganizi we wahamijwe gutinza urubanza nkana. Urukiko rwavuze ko ibi byose nta gaciro rubihaye kuko bigamije gutinza urubanza, ndetse ko ubu ngo nta gihe kizongera gutakara muri uru […]Irambuye
Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ i Mburabuturo barasaba Minisiteri y’Uburezi ngo ibakurireho amasomo n’ibizamini bitangwa ku munsi w’isabato (Ku wa Gatandatu) kuko ngo abenshi muri bo basibizwa, abandi bagacikiriza amashuri. Mu mwaka ushize abarenga 60 bacikanywe n’ibizamini bityo bagomba gusibira. Hakizimana Alphonse uhagarariye abanyeshuri b’Abadivantisiti muri iyi Kaminuza yavuze […]Irambuye
*Itegeko riri kwirwaho ryatuma kwiyandikisha kuri listi y’itora bikorwa no kuri Internet na Telephone *Kwiyamamaza bishobora gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga *Itegeko rishya ry’amatora ryatuma abayobozi b’inzego z’ibanze nabo batorwa mu ibanga * Kamarampaka ngo ntiyari isobanutse uko ikorwa n’igihe ikorerwa * Ingingo 20 muri 200 zigize Itegeko rigenga amatora mu Rwanda nizo zazanywe mu Nteko ngo […]Irambuye
Bamwe mubatuye mubice bitandukanye by’akarere ka Kayonza Iburasirazuba bavuga ko babangamiwe cyane n’abajura bitwikira ijoro bagatoborera amazu bakiba ibikoresho biri munzu. Polisi muri iyi Ntara yo iravuga ko iri maso kandi izakomeza gufata aba bajura, ndetse yerekanye abo yafashe muri week end ishize. Abaturage bo mu mirenge imwe n’imwe i Kayonza baravuga ko nubwo ubu […]Irambuye
Rwamagana – Ahagana saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, ku muhanda wa Rwamagana – Kigali mu murenge wa Gahengeri urenze gato mu kabuga ka Musha umanuka, habereye impanuka ikomeye y’imodoka eshatu, zirimo n’imwe y’ikamyo ndende yo muri Tanzania bivugwa ko yagonze izindi, Police yemeje ko iyi mpanuka yabaye ikaba yahitanye ubuzima bw’abantu 19. Claude […]Irambuye
Ku munsi wa mbere wa shampionat y’ikiciro cya mbere, kuri iki cyumweru Umujyi wa Rubavu warii wuzuye abafana benshi harimo n’abavuye muri Congo baje kureba umukino wa Rayon Sports na Marines, warangiye Rayon itsinze 2 – 0 bituma ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyihariwe cyane na Rayon sports, umutoza […]Irambuye
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Winifride Mpembyemungu ashobora kujyanwa mu nkiko n’uwitwa Uwimana Phocas nyuma y’uko atangarije mu nama ko uyu mugabo agandisha abaturage mu kwitabira gahunda yo guhuza ubutaka nyamara we akagaragaza ko yahinze ibyateganyijwe. Uyu mugabo utuye mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve ariko akaba umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Minazi mu […]Irambuye