Kuri uyu wa mbere, tariki 28 Nzeri, Ubutabera bwo mu Budage bwakatiye igifungo cy’imyaka 13 Ignace Murwanashyaka wahoze ari umuyobozi w’umutwe wa FDLR, n’igifungo cy’imyaka Umunani (8) Straton Musoni wari umwungirije, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’intambara. Aba bahamijwe ibyaha byakorewe abaturage ba Congo Kinshasa bikorwa n’umutwe bari bayoboye. Abo bagabo bombi bari bakurikiranyweho ibyaha n’ibibishamikiyeho […]Irambuye
Hagati ya saa cyenda n’igice na saa kumi n’imwe za mugitondo kuri uyu wa mbere, mu Rwanda n’ahandi hatandukanye ku isi hagaragaye ubwirakabiri bw’ukwezi. Kwagaragaye mu gihe kirenga isaha imwe kose gutukura. Ibi nta kidasanzwe cyane kibirimo nk’uko Dr Pheneas Nkundabakura (PhD Astrophysics) umwarimu muri Kaminuza wize iby’isanzure muri Kaminuza y’ u Rwanda yari yabitangarije […]Irambuye
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) by’umwihariko kinafite mu nshingano iby’ubukerarugendo, cyatangije Ikigo cy’Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka (Rulindo Cultural Center) kuri iki cyumweru tariki 27 Nzeri, iki kigo kitezwemo ubukerarugendo buzazamura abatuye akarere n’igihugu. Kuri iki kigo hazwi cyane nko ku kirenge cya Ruganzu. Rulindo Cultural Center, ni ikigo kigizwe n’inzu zirimo amateka ya kera […]Irambuye
*Bamwe mu rubyiruko bemereye bagenzi babo ko bazabagabanyiriza igiciro cyo kubigisha gutwara imodoka *United Driving School yemereye igare umwe mu rubyiruko washaka uburyo yabona ubwisungane mu kwivuza, *STRAMORWA yemereye abanyonga amagare bazabona ibyangombwa kubaha moto, *Urubyiruko rwasabwe kuba imboni y’umutekano no kwibutsa abantu gutanga ubwisungane Mu muganda w’igihugu wahuje urubyiruko rwibumbiye mu makoperative akora imirimo […]Irambuye
I Kigali, kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nzeri, habaye inama yo gusobanurira abacuruza imiti (Pharmacists) bikorera n’abandi ibikorwa byo kugeza imiti ku isoko bireba harimo Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Ubuzima n’iy’ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba, iby’uko ibihugu bitanu bya EAC bishaka guhuza amabwiriza agenga imiti n’akamaro bifite. Abari muri iyi nama yateguwe n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa […]Irambuye
Senateri Tito Rutaremera yemeza ko Demokarasi ari ikintu cyubakwa gahoro gahoro, kigakura kandi ngo si imwe ku Isi. Ibi yabivuze mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’inama yabereye i Kigali yahuje ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, impuguke zirimo abarimu ba kaminuza, n’urubyiruko rwa za Kaminuza rufite aho ruhuriye n’ubuyobozi n’imiyoborere baganira kuri Demokarasi ibereye abaturage, izamura iterambere […]Irambuye
Ubuvugizi bw’urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda buremeza ko gereza ya Mageragere izaza gusimbura gereza za Kigali n’iya Kimironko izuzura ikanafungurwa mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha wa 2016. Imirimo yo kubaka iyi gereza ubu igeze ku nkuta ziyizengurutse. Mu Rwanda habarurwa gereza 13 kongeraho imwe ya Nyagatare y’ikigo kigenewe kugorora abana bakoze ibyaha, n’indi imwe mpuzamahanga […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Nzeri 2015 Perezida Kagame yari mu cyumba cy’inama cya University of Columbia i New York mu biganiro bya World Economic Forum. Mu mbwirwaruhame ye, yagarutse ku nzira zikwiye zo kurandura ubukene, avuga ko abanyarwanda bafite amasomo ahagije y’amateka ku buryo amahirwe abonetse yo kwivana mu bukene bayakoresha mu […]Irambuye
Gukosora: Mu Karere ka Rutsiro haravugwa ibikorwa by’uruhererekane byo kwiba Banki na Koperative yo Kubitsa no kugiriza Umurenge SACCO. Mu gihe kitarenze umwaka hibwe Banki y’abaturage y’u Rwanda, ubu haravugwa ubujura bwibasiye UMURENGE SACCO wa Mushubati wibwe kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri 2015, wibwe nyuma y’uko hibwe n’Ikigo nderabuzima cya Musasa. Mu nkuru yacu […]Irambuye
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Kayitare Ibrahim yatanze ihumure ko mu Bisilamu bagera kuri 717 baguye mu mutambagiro mutagatifu i Mecca muri Saudi Arabia nta Munyarwanda urimo. Kuri uyu wa kane, mu gihe Abisilamu bo mu Rwanda bishimira umunsi mukuru bita “Iddil-Adhuha”. Hari itsinda ry’Abisilamu b’Abanyarwanda 74 berekeje i Mecca mu mutambagiro mutagatifu. Kujya i Mecca […]Irambuye