Digiqole ad

Umunsi wa 2: Mukura yatsinze APR FC yayakiriye i Kigali

 Umunsi wa 2: Mukura yatsinze APR FC yayakiriye i Kigali

Myugariro wa Mukura Celestin Ndayishimiye wahahagaze neza kenshi

Nyamirambo – Niwo mukino wari ukomeye kuri uyu wa kabiri, wabereye kuri stade de l’Amitie ku Mumena aho ikipe ya APR FC yari yakiriye Mukura VS y’i Huye. Uyu mukino ntiwahiriye ikipe yatwaye shampionat ishize kuko yatsinzwe bibiri ku busa ndetse yanarushijwe umukino mwiza.

Ikipe ya APR FC yari yakiriye Mukura i Kigali
Ikipe ya APR FC yari yakiriye Mukura i Kigali

Ku mukino wa mbere wa Shampionat APR FC biyigoye cyane yatsinze Etincelles FC i Rubavu, naho Mukura yari yatsinzwe na Police FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Mukura yatangiye isatira, na APR ubu iri gutozwa na Emmanuel Rubona ikanyuzamo igasatira.

Ikipe y’umutoza Okoko Godfroid isanzwe izwiho kunobagiza neza umupira yabigaragaje ku Mumena, ihererekanya neza kurusha APR FC ndetse ku munota wa kabiri gusa ibona igitego cya mbere kinjijwe na Yussuf Habimana iyi kipe yavanye muri Kiyovu Sports mu igura ry’abakinnyi riheruka.

Iki gitego kinjiye ku burangare bwa ba myugariro Faustin Usengimana na Ismael Nshutinamagara bita Kodo, APR igerageza kukishyura ibicishije ku basore bayo Djihad Bizimana, Bertrand Iradukunda, Iranzi Jean Claude na rutahizamu Michel Ndahinduka ariko biba iby’ubusa igice cya mbere kirangira gutyo.

Mu gice cya kabiri APR yagarutse ishaka kwishyura ariko Mukura yihagararaho ikomeza guhererekanya no kugerageza gusatira bya hato na hato.

Mukura Victory Sports yaje kubona igitego cya kabiri kinjijwe na Christophe Ndayishimiye kuri iyi nshuro ku ikosa ry’umuzamu Yves Kimenyi usa n’uwatinze gusohoka. Umukino warinze urangira Mukura VS yegukanye intsinzi itaheruka kuri APR FC.

Ku munota wa 80 kandi, umusore wa Mukura witwa Hakizimana Muhajiri akaba murumuna wa Haruna Niyonzima, yacenze mwishywa we Bizimana Djihad maze aterera kure ishoti ryashoboraga kubyara igitego cya gatatu, gusa umupira ukubita umutambiko w’izamu.

Mukura Victory Sport ngo yari yaje yambariye gutsinda
Mukura Victory Sport ngo yari yaje yambariye gutsinda

Okoko Godfrey utoza Mukura umukino urangiye yagize ati: “twababajwe cyane no gutakaza umukino wa mbere twatsinzwe na Police. Abakinnyi bari banyemereye ko baza gukora ibyabo byose ariko amanota tukayabina yose. APR ni ikipe ikomeye ariko twari dukeneye intsinzi kubarusha. No mukibuga byagaragaraga. Yego ntitwari dufite kapiteni wacu Cyiza Hussein, ariko abandi bitwaye neza. Ndishimye cyane.”

Mu gahinda kenshi Rubona Emmanuel watsinzwe umukino wa mbere atoza APR yavuze ko amaze amasaha atageze kuri 48 atoza APR FC nkuru. Ati “Nakoranye nabo ejo gusa. Ni ukuri natunguwe nanjye. Abasore banjye ntibakoraga neza uko bisanzwe. Gusa nanone muzirikane ko Mukura ari ikipe nziza kandi nkuru. Bakinnye neza kandi batsinze. Uyu munsi wari uwabo.

Uyu mukino witabiriwe na benshi harimo n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Johnny Mackinstry, ndetse n’umutoza wa Rayon sports David Donadei.

Mu yindi mikino yabaye ni aho ikipe ya Police yahaye isomo Bugesera FC iherutse kuzamuka ikayitsinda ibitego bitatu ku busa, harimo icya Hegman Ngomirakiza Jacques Tuyisenge na Danny Usengimana.

Imikino irangiye kuri uyu mugoroba:

Espoir FC 1-1 Kiyovu Sports
Police FC 3-0 Bugesera FC
Amagaju FC 1-0 AS Muhanga
APR FC 0-2 Mukura VS

 

Iteganyijwe kuri uyu wa gatatu
Rwamagana City FC vs Etincelles FC – Rwamagana
Musanze FC vs Gicumbi FC – i Musanze
Rayon Sports FC vs AS Kigali – i Muhanga
Marines vs Sunrise FC – kuri Tam Tam/Rubavu

Myugariro wa Mukura Celestin Ndayishimiye wahahagaze neza kenshi
Myugariro wa Mukura Celestin Ndayishimiye wahahagaze neza kenshi
Rubona yavuze ko iyi kipe atarayimaramo n'amasaha 48
Rubona yavuze ko iyi kipe atarayimaramo n’amasaha 48
Umusore Yannick Mukunzi na bagenzi be bagerageje kwishyura ariko biba iby'ubusa
Umusore Yannick Mukunzi na bagenzi be bagerageje kwishyura ariko biba iby’ubusa
Abayobozi muri APR FC barimo uhereye ibumoso; Maj Gen Mubaraka, Lt Gen Ibingira Fred, Minisitiri Gen James Kabarebe umuyobozi w'icyubahiro, Maj Gen A.Kagame n'abandi
Abayobozi muri APR FC barimo uhereye ibumoso; Maj Gen Mubaraka, Lt Gen Ibingira Fred, Minisitiri Gen James Kabarebe umuyobozi w’icyubahiro, Maj Gen A.Kagame n’abandi
Umutoza w'ikipe y'igihugu Johnny McKinstry yari yaje kureba uyu mukino w'amakipe makuru
Umutoza w’ikipe y’igihugu Johnny McKinstry yari yaje kureba uyu mukino w’amakipe makuru
David Donadei mutoza wa Rayon Sports, mukeba w'aba bombi, nawe yari ahari
David Donadei mutoza wa Rayon Sports, mukeba w’aba bombi, nawe yari ahari
Umwe mu bafana ba Mukura yari yaje yitatse amabara yayo umubiri wose
Umwe mu bafana ba Mukura yari yaje yitatse amabara yayo umubiri wose

Photos/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Iyo umuntu atsinzwe ntabura urwitwazo ngo 48h?

  • Nizeye ko babandi birirwa bavuga amagambo menshi babonye ko ntashingiro,equipe yiteguye neza niyo itsinda naho ibindi biba ari amarangamutima adafite ishingiro,ubuse natwe tuvuge ko mukura bayibereye cyangwa ko degaule na ferwafa mwahimbye amazina mabi ngo nabafana ba apr bayikuyeho amaboko bakaba bayasubije kuri rayon sport! mujye mubura kwitegura neza ngo andi maquipe barayibira daaa,gusa njye nshimiye mukura kuko yeretse equipe ya apr ko ntakigenda kabisa kandi bimaze iminsi,ubundise umutoza utazwi atoza ate equipe nka apr koko,ubwo ntibadahindura reka tuze dutsindwe nabo twari tumaze imindi duhondagura,njye ndabona apr yuno mwaka ineye ubwoba kabisa.

  • uyumuntu wohejuru avuze ubusa. arunswe nuwayuye

  • Ibi bigaragaza ko ekipe y’igihugu itoranywa nabi niba Mukura itsinda ekipe y’igihugu nako ya APR iyirusha gutya, abategura CECAFA mukwiye kureba kure mugatangira gutekereza kuri ba Muajiri, naho APR ni ikipe isanzwe yabayeho igihe cyose byayisunika.

  • Ikinshimishije ni uko bibaye na ba Generaux bahari ntawuri muri mission, bikabera imbere y’abafana benshi kandi n’itangaza makuru rya AZAM.

  • Apr fc yuyu mwaka iraciriritse kbs.arko c ubundi nihehe babonye equipe ikomeye ku isi ikoresha abenegihugu gusa?abayobozi Bayo nibemereko bahubutse mugufata uriya mwanzuro wo gukinisha abanyarda gsa.nibajye ku isoko batugurire abakinnyi bakomeye muri Africa ndetse nohanze yaho maze barebeko tudatsinda ama equipe tukaba equipe ikomeye kuruhando mpuzamahanga.Ubuse turusha ubwongereza abakinnyi,Brezil c cg Espagne?Ko amakipe yabo agura abanyamahanga?ntitwemerako amakipe yabo akomeye ku isi?

  • Pore kubakunzi ba APR gusa ntawe ibyo bitageraho uyumunsi nitwe ejo nibo amagambo agashira ivuga nyamara Mashami yarashoboye ikipe yacu

  • eeehhhh!!!! APEYERI BAYINOBYE WANA!!!!

  • Wowe wiyise akaga,urumva atariwowe uvuze ubusa gusa,ubwose niba avuze ubusa wowe umurushije iki ngo umukosore?APR njye ndabona niyo gakomeza gukinisha abanyarwanda gusa yenda ikazana nka rutahizsamu w’umunyamahanga ariko ushoboye kabisa byaba bihagije ariko bakadushakira umutoza ushoboye kabisa,naho ubundi Apr yasoje championat igaragaza imbaraga nke cyane none itangiranye championat izindi ubwo rero ntihatagira igikorwa ngo hategurwe championat yubutaha ntibizayorohera kabisa,andi ma team yariyubatse kandi aritegura neza.

  • hatuwezi kurudi nyuma, na tutatumika hadi ngunga kumi. APR FC komera.

  • SINEMERANYA NAWE UVUGA KO IGOMBA KUZANAMO UMUNYAMAHANGA NTITSINDA SE YATWAYE IGIKOMBE SE HARI UMUNYAMAHANGA URIMO IZIBAFITE KO ZITAGITWAYE NTARIRARENGA BIBAHO HABAHO GUTSINDA NO GUTSINDA

  • ikibazo si ikipe umutoza mukuru naza tuzatsinda

  • Eh Bongeye bagipfuye?? Mbegaa ngo biraba byiiiza, bikananyura umutimaaa!

  • MWIHANGANE NA RAYON YATSINZWE

  • tuzabikora ntimukumveko byakomeye.

Comments are closed.

en_USEnglish