Digiqole ad

Igihembwe cya 2: Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7%

 Igihembwe cya 2: Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7%

Yussuf Murangwa uyobora Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, na Minisitiri Claver Gatete basobanura iby’iri zamuka ry’ubukungu (Photo: Newtimes)

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyasohoye imibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7%, mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka biturutse ahanini ku rwego rwa Serivise rwazamutse cyane.

Yussuf Murangwa uyobora Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, na Minisitiri Claver Gatete basobanura iby'iri zamuka ry'ubukungu (Photo: Newtimes)
Yussuf Murangwa uyobora Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, na Minisitiri Claver Gatete basobanura iby’iri zamuka ry’ubukungu (Photo: Newtimes)

Urwego rw’inganda rwazamutse ku gipimo cy’10%, urw’ubuhinzi rwazamutse 5% n’urwa Serivise rwazamutse ku gipimo cya 6%, nibyo bikomeje gutuma umusaruro rusange w’igihugu ujya ejuru, ari nawo ushingirwaho bareba uko ubukungu bw’igihugu bwazamutse.

Muri rusange, umusaruro rusange w’igihugu wavuye kuri Miliyari 1,314 u Rwanda rwagize mu gihembwe cya kabiri cya 2014, ugera kuri Miliyari 1,414 mu gihembwe cya kabiri cya 2015.

Muri uwo musaruro rusange, 47% waturutse ku rwego rwa Serivise, 33% uva mu rwego rw’ubuhinzi, naho 14% uva ku rwego rw’inganda, naho indi 6% iva mu misoro n’amahoro.

Ikigo cy’igihugu rw’ibarurishamibare cyagaragaje kandi ko ibyoherezwa mu mahanga nabyo byazamutse ku kigero cya 30%, bihabanye cyane n’igipimo cya 6% cy’ibyoherejwe mu mahanga mu gihembwe cya kabiri cya 2014. Iri zamuka ry’ibyoherezwa mu mahanga, ngo rishingiye ahanini ku izamuka ry’icyayi ku kigero cya 27%.

Mu muhango wo gushyira ahagaragara iyi mibare wabaye kuwa gatatu w’iki cyumweru, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yatangaje ko iyi mibare itanga icyizere ku bukungu bw’u Rwanda, ndetse ko bigaragaza ko buhagaze neza.

Izamuka ry’ubukungu ku kigero cya 7% mu gihembwe cya kabiri, na 7,6% mu gihembwe cya mbere, biratanga icyizere ko igipimo cya 6,5% Guverinoma yari yihaye muri uyu mwaka wa 2015 gishobora kuzamuka nacyo kikajya kuri 7% cyangwa no hejuru yaho. Umwaka ushize wa 2014, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 7%.

Umuseke.rw

7 Comments

  • RWANDA ECONOMY IS BASELESS…..ABASHOMERI BUZUYE IGIHUGU NGO NONE ECONOMY IRIKUZAMUKA. VERY SHAMEFUL!!!!

  • Ariko se ubwo bukungu numva bufite umuduko nk’uwindege ko mbona butabuza ubushomeri nabwo kwiyongera?
    Njye nibaza ko iyi mibare iba irimo no gutekinika.

  • kugira ubuyobozi bwiza nicyo bivuga. tuzakomeza gutera imbere kuko abatubereye ku ruhembe rw’umuheto badacogora gukora neza

  • turabyishimiye cyanee

  • Ibi mbona ari ubushinyaguzi

  • Murashinyagura gusa!!! Mwirirwe amahoro.

  • Murakoze Hon Minister kubuzamura….None se mbisabire: Mwaduha amazi n umuriro bihoraho? Kuko I Bujumbura bafite amazi kandi bo nta n ubukungu bagira.

Comments are closed.

en_USEnglish