Kimihurura – Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rwashyiririweho kuburanisha ibyaha by’aboherejwe n’amahanga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ruhamije Pasitoro Jean Uwinkindi icyaha cya Jenoside, kwica n’ibyaha byibasiye inyoko muntu maze rumukatira gufungwa burundu. Umucamanza yavuze ko nk’uko byemejwe n’Abatangabuhamya batandukanye, Pasitori Uwinkindi yagiye ajya mu bitero bitandukanye byahitanye Abatutsi benshi mu cyahoze ari komini […]Irambuye
*Mbarushimana uregwa Jenoside avuga ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kitumvika, ngo gisubirwemo; *Urutonde rwa ba ‘victims’ (abagizweho ingaruka n’ibyo akurikiranyweho) ngo ntirusobanutse; *Akeneye icyemezo gikuraho igihano cya Burundu y’umwihariko yakatiwe n’Inkiko Gacaca, bitabaye ibyo ngo yaba ari kuburanishwa inshuro ebyiri; *Akomeje gusaba Urukiko gushyiraho abantu bigenga bazakora iperereza rimushinjura. Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Mbarushimana […]Irambuye
Emmanuel Nyanga akaba umugabo wa Ernestine Mugwaneza bamaranye imyaka irindwi babyaranye kabiri, yemereye imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ko we na bagenzi be babiri bacuze umugambi wo kwica umugore we. Aba babiri nabo bakaba bemeye icyaha. Uko ari batatu bakaba basabye Urukiko kurekurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze. Nyanga w’imyaka 33 washakanye byemewe n’amategeko na Mugwaneza […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu i Nyamirambo ku rukiko rwisumbuye Robert Ndatimana umukinnyi wa Police FC wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi yagejejwe imbere y’ubutabera ku cyaha cyo gufata ku ngufu agatera inda umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure. Urukiko rukuru nirwo rwoherejwemo uru rubanza kubera uburemere bw’icyaha. Uyu munsi yari agiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Robert Ndatimana uzwi […]Irambuye
Hirya no hino mu Rwanda hari abantu basaga ibihumbi 100 barangije ibihano bari barakatiwe n’inkiko Gacaca, ndetse n’izindi nkiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside, hirya no hino mu gihugu babanye bate n’abaturage muri rusange, cyane cyane imiryango biciye? Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ruvuga ko hagati y’umwaka wa 2015-2017, bazarekura abagera ku 3 220 […]Irambuye
Bwa mbere kuva impagarara zatangira i Burundi mu kwezi kwa kane, Perezida Pierre Nkurunziza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye hagati mu gihugu mu Ntara ya Gitega. Abajijwe n’abanyamakuru ku mubano we na Perezida Paul Kagame, Nkurunziza yavuze ko amusengera nk’umuyobozi washyizweho n’Imana, kandi ko u Burundi bwifuza umubano mwiza […]Irambuye
• Ni gereza iri kuri 300/125m • Ifite urukuta rwa 8m z’uburebure • Ngo izaba ifite n’ibibuga by’imikino • Izakira abagera ku 8000 • Kugeza ubu ariko nta mazi arahagera. Ni ibyatangajwe kuri uyu wa kabiri n’abayobozi b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa bakurikirana imirimo yo kubaka gereza nshya ya Mageragere mu karere ka Nyarugenge. Mu kwezi […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri ubwo abakozi bashinzwe ubugenzunzi mu bigo bitandukanye by’ubutabera basuraga ibikorwa bya Leta bitandukanye birimo kubakwa mu rwego rw’ubutabera. Basuye Digital Forensic Laboratory izajya ikoreshwa mu gupima ibimenyetso bitandukanye bizajya bifasha mu gutanga ubutabera bwuzuye. Iyi Laboratoire izaba ifite ubushobozi bwo gupima Deoxyribonucleic acid (DNA) niyo ya mbere izaba yuzuye muri aka […]Irambuye
*Abanyarwanda 99% ntibagira icyangombwa cy’amavuko *Iminsi 15 ngo umubyeyi abe yandikishije umwana wavutse ni micye *Amananiza abirimo atuma benshi babyihorera kuko binabafata amafaranga *Abayobozi b’ibanze ngo babwiye abadepite ko ari ikibazo babana nacyo uko nyine *Minisitiri w’ubutabera yasabye ko kwandikisha umwana mu irangamimerere byoroshywa *Mu 2015 hateganywaga kuvuka abana 300 000 ariko 105 000 nibo […]Irambuye
Mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi niho abanyarwanda 72 bakiriwe kuri uyu wa kabiri. Aba bakubiye mu miryango 24 baturutse ku ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ishami ry’i Bukavu, bakaba bageze mu nkambi ya Nyagatare saa saba n’igice kuri uyu munsi. Abandi 74 nabo bategerejwe kuri uyu wa gatatu i Rusizi. […]Irambuye