Digiqole ad

Umukinnyi Robert Ndatimana yagaruwe imbere y’ubutabera

 Umukinnyi Robert Ndatimana yagaruwe imbere y’ubutabera

Robert Ndatimana imbere y’ubutabere kuri uyu wa gatatu aje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Kuri uyu wa gatatu i Nyamirambo ku rukiko rwisumbuye Robert Ndatimana umukinnyi wa Police FC wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi yagejejwe imbere y’ubutabera ku cyaha cyo gufata ku ngufu agatera inda umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure. Urukiko rukuru nirwo rwoherejwemo uru rubanza kubera uburemere bw’icyaha. Uyu munsi yari agiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Robert Ndatimana imbere y'abacamanza yavuze ko atiteguye kuburana kuko atunganiwe
Robert Ndatimana imbere y’abacamanza yavuze ko atiteguye kuburana kuko atunganiwe

Robert Ndatimana uzwi cyane mu mwambaro w’abakinnyi ba ruhago,yinjiye mu rukiko saa tatu n’igice, saa tanu nibwo yari atangiye kuburanishwa mu rubanza nimero RP0746/15/TG1/NYGE

Urubanza rugitangira, Ndatimana yavuze ko atiteguye kuburana iki kirego kuko atarabona umwunganira mu mategeko.

Mu gihe cyo kubazwa n’Ubushinjacyaha mu cyumweru gishize, Robert Ndatimana nabwo yavuze ko adafite umwunganizi, ikibazo yongeye kuvuga ko agifite n’uyu munsi.

Urukiko rwahise ruvuga ko ibi ari uburenganzira bwe kuburana yunganiwe bityo ko iburanisha rizakomeza ari uko uyu musore w’imyaka 21 yabonye umwunganizi.

Uru rubanza rwahise rusubikwa rwimurirwa tariki 06 Mutarama 2016.

Ndatimana afunze kuva mu cyumweru gishize, ubu akaba afungiye kuri Station ya Police i Nyamirambo kubera kiriya cyaha akurikiranyweho.

Mu cyumba cy’iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu hagaragaye bamwe mu bafana bacye ba APR FC hamwe n’abo mu muryango we. Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 yeteye inda ntabwo we yigeze agagaragara mu rukiko uyu munsi.

Robert Ndatimana imbere y'ubutabere kuri uyu wa gatatu aje kuburana ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo
Robert Ndatimana imbere y’ubutabere kuri uyu wa gatatu aje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Photos/JP Nkundineza/UM– USEKE

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • NI IYIHE MYAKA MU RWANDA UMUKOBWA YEMEREWE GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA??.. NAHO SE UMUHUNGU WE ( KUKO BIRASHOBOKA KO UMWANA WUMUHUNGU NAWE AHOHOTERWA)?

  • ko mbona abinyuma bipfutse mumaso

    • abinyuma bishkwe naka mwaro

  • Birababaje Gusa pe !!!!!!!!!!!

  • uyu mutype ni ah Imana cg se iwabo w umukobwa nibareka kumukurikirana, naho superstar yaba agiye guhura n akaga kbs

  • Pti Robert polesana kabsa ariko nizereko utafashe ku ngufu wenda habayeho guterana strakal, mais kabsa carriere yawe ndumva iri kuba nnkiya Benzema na Valbuena.

  • Umwaka ni mubi kuri uyu musore. Reka abasenga tumusabire na ho ubundi ntibyoroshye ku muntu w’umwana nk’uyu kubona carriere igenda imuca mu myanya y’intoki.

  • Icyaha ni kibi cyane.
    Buriya yabikoze yumva biryoshye none bimwiciye ubuzima. Nagira amahirwe ntafungwe, icyizere arakaje nacyo ubwacyo kirahagije.
    Gusa ibi bihe isomo urubyiruko rwo muri iyi minsi, satani ari gutwaza igitugu akabashora mu bintu bibi cyane. Ikibabaje ntibagirwa inama, ngo ni uburenganzira,….
    Bibiliya yaravuze ngo byose turabyemerewe, aliko byose si iby’umumaro; rubyiruko mwakoze iby’umumaro mukareka kwica ejo hanyu heza.
    Ubuse nk’uriya n’aho yakina ate discipline ye ihita imu disqualifiant, azakinira za tarinyota gusa.

  • Robert pole sana , nubwo ntawagutera ibuye ariko ubere bagenzi bawe bakibyuruka urugero, ubu carriere yawe uyishyizeho iherezo, umwana wawe azajya yumva ku wafungiwe gufata ku ngufu ! mbega akaga, mbega amateka mabi!!!! nibiguhama uzarya uburoko bwa 20 ans.uzavamo ushaje. IMBEBA YAKURIKIYE akaryoshye munsi y’ibuye ihakura inda y’AKABATI.
    ba jeune mwitonde , biryoha biryana!!!!

  • kurya biraryoha kwishyura bikabiha!

  • Ariko iwabo wumukobwa barigira amaki ubwo nubugoryi umukobwa wimwaka 16 afatwa kungufu nuko anayirengeje

  • mwana wiwacu uyu mwaka ukubereye mubi gusa nakundi uri munzu yabagabo kandi kugerakure siko gumfa

  • Ntagihamya yemezako uwo mukabwa atarigatumwa niba satani ajya atuma kubakozi b’immana buzuye umwuka wera urumva yatinya abasunika ruhago niba uwomwana wumukobwa se ikiziranyenzi kiwe cyaravukanye Inda iwabo bo barebakure bashatse uwo bamuhambiraho bakabona akayabo noneseko ntankwano zindi baribiteze.ariko bararye barimenge ntamahoro yumunyabyaha

  • Niba ureba kure hari ikintu kihishe nyuma yoyo dossier niba koko uwo mwana afite 16 ans umuhungu alba afite 21ans.ndumva ababyeyi barikujya hamwe bakabashyingira kuko différence yimyaka sicyo kibazo ahubwo i kiri inyuma yiyo dossier abobabyeyi biyo nshinzi yumujura Nino bari inyuma yibyo byose.mwashatseko amenyekana ariko muramutanze uwo musore nashake avocat mwiza,ntanumusore ushobora kuzabaha nicupa ryikigageku

Comments are closed.

en_USEnglish