Mu ruzinduko yarimo mu gihugu cya Tanzania, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’ubutwererane Louis Mushikiwabo yaganiriye na Perezida wa Tanzania Dr John Magufuli ku kibazo cy’u Burundi, abayobozi bombi basabye Abarundi gushakira umuti w’ibibazo byabo mu bibiganiro bya Politiki. Itangazo ryasohowe n’ibiro by’itumanaho bya Perezida wa Tanzania riravuga ko abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zinyuranye […]Irambuye
Kuri uyu wa kane nibwo Police y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda 2 700US$, imodoka ebyiri zirimo imwe itwara ibimodoka binini, hamwe n’amashilingi miliyoni 3,1 byafatanywe abajura babyibye muri Uganda bakabizana mu Rwanda. Eng. January Bamanzi ukorera kompanyi yitwa Climat works Ltd i Kampala yavuze ko uwabibye yabibye yose hamwe angana na miliyoni 36 z’amashilingi ya […]Irambuye
U Burundi bwamenyeshejwe ku itariki 20 Ukuboza 2015 n’akanama k’amahoro n’umutekano k’Umuryango wa Africa y’unze ubumwe ko hakoherezwa ingabo zo kugarurayo amahoro, mu ibaruwa yo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2015 yasinyweho na Alain Nyamitwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi we yavuze ko ahubwo ngo izo ngabo zakoherezwa mu Rwanda ngo rwo nyirabayazana w’ikibazo cyabo. […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira ku wa gatatu tariki 23 Ukuboza 2015 igitero cy’abantu b’impunzi bataramenyekana imyirondoro cyateye mu rugo rw’umwe mu mpunzi mugenzi wabo na we wahunze ava muri Congo Kinshasa uba aha mu nkambi ya Kiziba batemagura abo bahasanze, abagore babiri n’umugabo umwe barakomereka bikomeye cyane. Impamvu iri kuvugwa ishingiye ku makimbirane […]Irambuye
*Busingye ntiyumva uko amafaranga ya Leta ahomba abantu bicecekeye, *Ubushakashatsi mu bigo bya Leta 58 byabashije gusubiza ibibazo, bwagaragaje ko Leta ihomba amafaranga menshi mu manza, *Hari amafaranga menshi Leta yatsindiye ariko ntiyayasubizwa kubera kwitana ba mwana hagati y’ibigo na Minisiteri y’Ubutabera, *Bamwe mu banyamategeko bahembwa na Leta ntibitabira imanza Leta iba iburana ngo batange […]Irambuye
Ku nshuro ya gatandatu irushanwa rya Miss Rwanda ribaye mu Rwanda, iimyiteguro n’imihindukire y’ibihembo igenda ihindura isura y’iri rushanwa rya Nyampinga. Ubu umukobwa uzegukana iryo rushanwa asabwa kuzesa imihigo azahiga yiyamamaza byamunanira bakamugaya akitwa ikigwari. Ibi ni bimwe mu byatangajwe na bamwe mu bayobozi b’ibigo byikorera ndetse n’abaterankunga b’iki gikorwa mu nama n’abanyamakuru yabaye kuri […]Irambuye
Binyuze mu bigo by’ishoramari na za Kompanyi bashinze, Abanyarwanda baba mu mahanga barateganya gushora imari ya Miliyoni 8 z’Amadolari ya Amerika mu kubaka inzu zo guturamo, ngo bikazaherekezwa no gushora imari mu bindi bikorwa no mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda. Alice Cyusa Kabagire, utuye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, […]Irambuye
Mu karere ka Karongi mu murenge wa Mubuga Abaturage 300 baratabaza nyuma yo kudahembwa amafaranga ya nyuma bakoreye muri gahunda ya VUP, ubu barategereje amaso yaheze mu kirere, umunsi babahereyeho ko bazishyurwa uragera bakababwira undi. Bavuga ko bakoze imihanda kuva muri Werurwe 2015, bajyaga bahembwa nyuma y’iminsi 15 (quinzaine). Nyuma yo guhembwa mu byiciro bitandatu, […]Irambuye
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 yari imaze iminsi ibiri, ihuza abayobozi mu nzego zinyuranye z’igihugu, ba rwiyemeza mirimo n’abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga muri rusange isize igihugu cyihaye inshingano zirimo izo gushyiraho icyerekezo 2050, gukemura ibibazo by’inguzanyo zihabwa abanyeshuri muri Kaminuza, gukemura ikibazo cy’imihanda ihuza uturere n’ibindi. Umunsi wa mbere w’iyi nama waranzwe […]Irambuye
Inama ya 13 y’Umushyikirano ishoje imirimo yayo, Perezida Kagame yakoranye ikiganiro ngarukakwezi ajya agirana n’abanyamakuru, ibibazo byinshi yabajijwe byagarutse ku bibazo biri i Burundi. Perezida Kagame yavuze ko abashinja u Rwanda kugira akaboko mu bibazo by’u Burundi bibeshya cyane kuko nta bimenyetso babigaragariza usibye kuvuga gusa, ndetse ngo u Rwanda ntabwo rwakohereza ingabo zarwo mu […]Irambuye