Digiqole ad

Impunzi z’Abanyarwanda 72 zatashye zivuye muri DR Congo

 Impunzi z’Abanyarwanda 72 zatashye zivuye muri DR Congo

Mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi niho abanyarwanda 72 bakiriwe kuri uyu wa kabiri. Aba bakubiye mu miryango 24 baturutse ku ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ishami ry’i Bukavu, bakaba bageze mu nkambi ya Nyagatare saa saba n’igice kuri uyu munsi. Abandi 74 nabo bategerejwe kuri uyu wa gatatu i Rusizi.

Ildephonse Haguma, umuyobozi w’iyi nkambi y’agateganyo ya Nyagatare i Rusizi yabwiye Umuseke ko bahise batangira igikorwa cy’igenzura ry’imyirondoro (screening) bifashishije ikoranabuhanga rya ‘finger print’ kugira ngo bamenye neza abatashye niba ari bashya koko.

Ildephonse ati “Imibare yabo twari twahawe na HCR ya Bukavu yari 93 bari mu miryango 29, ariko nyuma ya Screening twasanze ari abantu 72 bari mu miryango 24… Iyo tumaze kubakira nyuma y’umunsi umwe batangira gushyikirizwa imiryango yabo n’aho bakomoka.

Aba batashye bagizwe n’abagabo 5 abagore 23 n’abana 44, bavuye mu duce twa Masisi, Idjwi, Walikare na Karemi.

Izi mpunzi z’abanyarwanda mbere yo gutaha UNHCR muri Congo ibasanga aho baba mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa Congo bagashishikarizwa gutaha, ababyifuje ngo bariyandikisha maze bagakusanyirizwa muri centre ya UNHCR iri i Bukavu cyangwa i Goma bitewe n’aho bari maze bakazabazana mu Rwanda.

Iyo bageze mu Rwanda naho bahita basubizwa iwabo aho bakomoka nk’uko Ildephonse Haguma abivuga.
Kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka kugeza ubu kuri iyi nkambi y’agateganyo ya Nyagatare hakiriwe Abanyarwanda batahutse bava muri Congo bangana na 1 103 bari mu miryango 411.

Congo Kinshasa nicyo gihugu kigicumbikiye impunzi nyinshi z’abanyarwanda, imwe mu miryango y’izi mpunzi ifatwa nk’ingabo ikingira umutwe wa FDLR uzifashisha nk’igikoresho cyo kumvikanisha impamvu yo kubaho kwawo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish