Digiqole ad

Gereza ya Mageragere izatangira kwakira abagororwa mukwa 6/2016

 Gereza ya Mageragere izatangira kwakira abagororwa mukwa 6/2016

Igice cy’ubuyobozi kiri kubakwa hanze gato ya gereza

• Ni gereza iri kuri 300/125m
• Ifite urukuta rwa 8m z’uburebure
• Ngo izaba ifite n’ibibuga by’imikino
• Izakira abagera ku 8000
• Kugeza ubu ariko nta mazi arahagera.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa kabiri n’abayobozi b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa bakurikirana imirimo yo kubaka gereza nshya ya Mageragere mu karere ka Nyarugenge. Mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha ngo iratangira kwakira abakekwaho ibyaha n’abakatiwe baje kurangiza ibihano bahawe n’inkiko.

Ni gereza iherereye mu murenge wa Butamwa kuri 15Km uvuye i Nyamirambo
Ni gereza iherereye mu murenge wa Mageragere nko kuri 15Km uvuye i Nyamirambo ahitwa kuri LP

Imirimo yo kubaka iyi gereza irarimbanyije nk’uko byamurikiwe intumwa za Minisiteri y’ubutabera zari zasuye ibikorwa bijyanye nabwo Leta iri gushyiramo amafaranga ngo byubakwe.

IP Kamanda ushinzwe imirimo yo kubaka iyi gereza yavuze ko imirimo ikomeye yo kubaka urukuta n’ibindi bikenerwa by’ibanze yarangiye, ko hari ikizere ko umwaka utaha hagati iyi gereza iherereye muri 15Km uvuye i Nyamirambo izaba yuzuye.

Mu mezi atandatu ari imbere ngo ibice by’ivuriro, ububiko, igikoni, igice kimwe cy’amacumbi y’abagororwa, ibiro by’ubuyobozi nabyo bizaba byuzuye maze abagororwa bagahita batangira kuhimukira.

Ibigaragarira amaso byarangiye hano ni urukuta ruzengurutse gereza ku hantu hangana na 300/125m urukuta rufite 8m z’uburerebure.

Hari kubakwa inyubako y’administration (ubuyobozi), bloc y’amacumbi y’abagororwa ndetse n’ibibanza bizubakwamo ivuriro,igikoni na stock ngo byo bizihuta kuko bamaze gusiza kandi abakozi bakaba bahari.

Uyu uri kubakisha aha avuga ko iyi gereza izaba ifite ibitanda byinshi kandi abahafungiye batazajya babyigana, ngo izaba ifite ubwinyagamburiro haba aho kurara ndetse no hanze.

Ati “Ndetse tuzayubakamo ibibuga by’imikino.”

Iyi gereza ngo izafungirwamo abantu bagera ku 8000 basanzwe bafungiye muri gereza ya Nyarugenge bita 1930 n’iya Gasabo iri Kimironko.

Igice cy'ubuyobozi kiri kubakwa hanze gato ya gereza
Igice cy’ubuyobozi kiri kubakwa hanze gato ya gereza

Ikibazo kugeza ubu kigihari ndetse bakibaza niba kizaba cyakemutse mu mezi atandatu ni amazi kuko kugeza ubu atahagera, nubwo amashanyarazi yo ahari. Gusa ngo babwiwe ko WASAC iri gutegura umushinga wo kuhageza amazi nubwo utarajya mu bikorwa.

Kubaka gereza ya Mageragere byatangiye mu kwezi kwa cyenda 2014, ikiciro cya mbere kikazaba kirangiye mu kwezi kwa gatandatu 2016 ari nabwo abagororwa ba mbere bazatangira kwimurirwamo.

Mu Rwanda ubusanzwe hari gereza nkuru 13 n’imwe y’abana iherereye i Nyagatare.

Ni gereza iherereye hakuno y'igishanga cya Nyabarongo
Ni gereza iherereye hakuno y’igishanga cya Nyabarongo
Ifite urukuta rwa 8m z'uburebure
Ifite urukuta rwa 8m z’uburebure
Imbere imirimo irarimbanyije
Imbere imirimo irarimbanyije

Photos/C Nduwayo/UM– USEKE

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish