Digiqole ad

Kicukiro: Umugabo yemeye mu rukiko ko yacuze umugambi wo kwica umugore we

 Kicukiro: Umugabo yemeye mu rukiko ko yacuze umugambi wo kwica umugore we

Emmanuel Nyanga akaba umugabo wa Ernestine Mugwaneza bamaranye imyaka irindwi babyaranye kabiri, yemereye imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ko we na bagenzi be babiri bacuze umugambi wo kwica umugore we. Aba babiri nabo bakaba bemeye icyaha. Uko ari batatu bakaba basabye Urukiko kurekurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze.

Nyanga w’imyaka 33 washakanye byemewe n’amategeko na Mugwaneza arashinjwa gushaka kwica umugore we akanashyiraho ikiguzi cya miliyoni enye ku bantu bari kumukorera uwo mugambi mubisha.

Uyu mugambo ngo yawuteguye inshuro zirenze imwe, imwe muri izi nshuro ngo abantu yari yemereye guhamba bakica umugore we, umwe muri bo yabavuyemo asanze nta mpamvu yo kwica uriya mugore abibwira umugore ndetse na Police irabimenya umugambi ukomwa mu nkokora.

Izindi nshuro bashatse kwica uyu mugore nabwo ngo Imana yagiye ikinga akaboko kugeza ubwo Police itaye muri yombi Nyanga Emmanuel n’abandi bagabo babiri aribo Dieudonne Ruhigira na Samuel Nzabonimpa bashinjwa ubufatanyacyaha mu mugambi wo kwica nk’uko bivugwa n’Ubushinjacyaha.

Emmanuel Nyanga avuga ko kwica umugore we yabigambiriye ngo kuko yamucaga inyuma akajya mu bandi bagabo. Aba bombi batuye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro mu kagari ka Kicukiro.

Ku nshuro bafashwe mu mugambi wo kwica uyu mugore hari tariki 14/12/2015, umwe mu bari mu mugambi yatanze amakuru maze ubwo Ernestine Mugwaneza bari bamugejeje aho bagomba kumwicira basanga Police yahabatanze barafatwa, Nyanga Emmanuel nawe bamusanga mu rugo nk’uwari watumye iri tsinda ry’abicanyi nawe arafatwa.

Ernestine Mugwaneza avuga ko imbarutso yo gushwana n’umugabo we ari uko umugabo yahaye umukozi wo mu rugo 400 000Rwf ngo yice umwana wavukanye ubumuga uyu mugabo Nyanga Emmanuel yabyaranye n’undi mugore, maze Mugwaneza arabimenya abyitambikamo bimukururira kwangana n’umugabo we,ngo niko gutangira gushinja umugore we ko ajya mu bandi bagabo.

Mugwaneza ati “Yambwiye ko ageze aho yicuza impamvu yashakanye nanjye, nanjye musubiza ko bibaye ngombwa batugabanya ibyo dutunze tugatandukana, ansubiza ko ntacyo nakuye iwacu bityo ntacyo nzasubiranayo, niko gutangira gushaka kunyica ariko Imana igakinga akaboko.”

Mu nshuro yashatse kumwica uyu mugore avuga ko harimo ubwo yashakaga kumwicisha imodoka yabo, umugabo ngo akamusaba kwicarana nawe imbere mu modoka maze uyu mugore akabikeka akajya yanga ko hari aho bajyana.

Uyu mugore kandi asobanura uburyo yagiye amenya andi mayeri yabaga yateguwe n’umugabo we ngo bamwice ariko akabimenya mbere kugeza ubwo yitabaje Police.

Mbere yo kunoza umugambi wo kumwica, uyu mugore avuga ko umugabo yabanje kumujujubya ndetse akagera aho amukubita akamara icyumweru mu bitaro kuri CHUK.

Aba bagabo uko ari batatu bemeye icyaha cy’umugambi wo kwica Ernestine, ariko basaba ko barekurwa bakaburana bari hanze kuko bafite adresse zizwi ngo badashobora guhunga ubutabera.

Urukiko rwa Kagarama rwanzuye ko ruzafata umwanzuroku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo tariki 05 Mutarama 2016.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • karabaye weee!

  • muzarebe filme yitwa “Dial M for murder” umugabo upanga kwica umugore we, ndumva story ya bano bantu ari ndende bazayikinemo filme

  • @fefe good idea!!! Bazayikine rwose. Nigute umufasha w umuntu ategura ibi bintu? Banyarwanda dusenge tutisengesheje ntamunyarwanda warukwiye gukora ibintu nkibi niba tutarabonye twarasibye. Murakoze

  • Ni byiza kwmera icyaha kuko ntago uba unaniza urubanza kandi bituma ugabanyirizwa n’ibihano uya usabye imbabazi. Uyu mugabo nawe wabavuyemo agatbaza police akwiye gushimirwa kuko ni intwali kandi yatanze amakuru ku gihe. Police nayo yerekanye ubunyamwuga kuko yatabariye ku gihe

  • Uyu mugabo n’umugome gusa ndabona abafatanyacyaha haravuyemo umwe w’umugabo wanatabaje inzego z’ubutabera uyu mugambi mubisha ukaburizwamo, abere urugero n’abandi bafite imigambi nkiye kuko burya Umwanzi aca akobo Imana ica akanzu.

  • Binteye ubwoba! ntibazabafungure bahita bamuvana ku isi!

  • Ntibazabafungure kuko bahitana mugenzi wabo wabavuyemo.

  • Birababaje rwose, Uwiteka atabare imitima yuzuye ubugome ayishyiremo urukundo

  • birababaje

Comments are closed.

en_USEnglish