Digiqole ad

Laboratoire ya mbere mu karere ipima ADN igiye kuzura mu Rwanda

 Laboratoire ya mbere mu karere ipima ADN igiye kuzura mu Rwanda

Inyubako izakoreramo iyi Laboratoire iherereye ku Kakiru ahakorera Police y’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri ubwo abakozi bashinzwe ubugenzunzi mu bigo bitandukanye by’ubutabera basuraga ibikorwa bya Leta bitandukanye birimo kubakwa mu rwego rw’ubutabera. Basuye Digital Forensic Laboratory izajya ikoreshwa mu gupima ibimenyetso bitandukanye bizajya bifasha mu gutanga ubutabera bwuzuye. Iyi Laboratoire izaba ifite ubushobozi bwo gupima Deoxyribonucleic acid (DNA) niyo ya mbere izaba yuzuye muri aka karere.

Inyubako izakoreramo iyi Laboratoire iherereye ku Kakiru ahakorera Police y'u Rwanda
Inyubako izakoreramo iyi Laboratoire iherereye ku Kacyiru iruhande rw’ibitaro bya Police

Anastase Nabahire umuhuzabikorwa w’urwego rw’ubutabera yavuze ko iyi Digital Forensic Laboratory izajya ifasha cyane mu manza z’inshinjabyaha kuko ngo itanga ibimenyetso simusiga byerekana ko umuntu ariwe wakoze icyaha bishingiye ku biranga umubiri we buri wese aba adahuje n’abandi.

Nabahire ati “Project nk’iyi mu rwego rw’ubutabera no mu rwego rwa polisi yacu ni igikoresho gikomeye cyane. Umunsi twagize iyi laboratwari izajya ifasha kwihutisha ubugenzacyaha no kubona ibimenyetso nyabyo bifatika. Kuko izafasha gupima DNA, n’amacandwe ikamenya nyirayo, ifashe gupima aho intiko zakoze, ndetse n’ibikorwa bigere ku rwego rwo hejuru aho bazafata n’imboni igihe camera zikubonye ushakishwa zigatanga amakuru.”

Iyi laboratoire izuzura mu kwezi kwa gatandatu 2016 izaba ari yo yambere mu karere. Mu gihe bakeneye ibimenyetso bisabwa hapimwe DNA byoherezwaga mu Budage cyangwe Afurika y’epfo.

Anastase Nabahire avuga ko hari abantu baregwaga bakaburana urwa ndanze kandi yenda bafite icyaha cyangwa hakagira abarengana kandi ari abere kuko ibimenyetso bitangwa na Laboratoire nk’izi byagoranaga kubibona.

Nabahire ati “Laboratoire nk’iyi itanga ibimenyetso simusiga bituma umucamanza ahera ku bintu bifatika aca urubanza.”

Iyi Laboratoire kandi niyuzura ngo izinjiriza u Rwanda amafaranga kuko ibihugu byo mu karere aho kujyana ibipimo mu Budage cyangwa Africa y’Epfo bazajya babizana i Kigali.

Nabahire ati “Kugeza ubu iyo dukeneye ibimenyetso bya AND tubyohereza mu Budage cyangwa muri Africa y’Epfo. Sitwe twenyine kandi kuko na Uganda, Tanzania, Congo..aha hose mu karere tubyohereza hanze, bigatwara amezi kandi bikanahenda. Niyuzura rero tuzajya dufasha aba bose bo muri kano karere.”

Iyi laboratoire ni umushinga uzatwara miliyari zirindwi z’amanyarwanda.

Ubu ugeze mu gice cya kane (Phase) kibanziriza icya gatanu ari nacyo cyanyuma cyo gushyiramo imashini ngo zamaze gutumizwa ndetse no kwigisha abazabikoresha.

Bitaganijwe ko iyi phase yanyuma izarangira mu mezi atandatu ari imbere.

Nabahire asobanurira abanyamakuru iby'uyu mushinga wa Digital Forensic Laboratory
Nabahire asobanurira abanyamakuru iby’uyu mushinga wa Digital Forensic Laboratory
Ikiciro cya kane cyo gutunganya inyubako kiri kurangira
Ikiciro cya kane cyo gutunganya inyubako kiri kurangira
Hazakurikiraho kuzana imashini zikora isuzuma no kwigisha abazikoresha bizakorwa mu mezi atandatu ari imbere
Hazakurikiraho kuzana imashini zikora isuzuma no kwigisha abazikoresha bizakorwa mu mezi atandatu ari imbere


Photos/C Nduwayo/UM– USEKE

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

 

21 Comments

  • Reka sha ntimukabeshye musubire mu nkuru yanyu. DNA imaze imyaka irenga 6 ipimirwa muri muri lab ya CHUB nuko gusa haba ririmo tena ugasanga investments zakozwe ntibazihesha agaciro kubera impamvu nk’izindi zose. Ariko birakorwa kandi bimaze imyaka irenga 6. Subira munkuru rero ureke guca igikuba this is an old technology . Be serious guys

    • You guy don’t know what you talkin about. CHUB or any Rwanda or regional hospital/center treat digital DNA tests to prosecutional needed level. Review your source of information ahubwo. Okey?

    • Hano haravugwa DNA ifatwa mu kwemeza icyaha cyangwa kugihanagura ku ukekwa. Si DNA ifatwa ngo hemezwe indwara runaka!
      Nubwo iyi technology ari imwe, ariko procedure itandukanye gato kandi nta handi ikorwa mu Rwanda ibyo ndabizi nk”umu specialist muri Mol. Biol.
      Happy that Rwanda is bringing in this technology

      • Hanyuma ko uri specialist muri Mol. Biol, watubwira aho izo DNA zombi zitandukanira ?! Jye nari nzi ko DNA y’umuntu ari imwe, uyikoresha icyo ushatse, waba ukeneye kureba indwara runaka cg kwemeza ko iyi DNA ari iya kanaka….!

        Science ijyana buri gihe na reason !

        • The thing is the technique used. Soma neza comment yanjye, ntusomerane

  • Ntimujye Gushakira Aba Technicians Kure Kuko Muri UR-CST(former KIST) Hari Aba BIOTECHNOLOGISTS Babishoboye.

  • Aliko se iyi laboratoire abazungu bagenderaho kugirango barangize ibibazo byabo, ni yo yihutirwa mu Rwanda, aho ibibazo by’ubukene bimeze nabi? Ikindi, izo produits bazakioresha se zizava mu Rwanda cg mu mahanga aho imitsi y’abatturarwanda liyo izakomeza kubeshaho imburamukoro za ba Mpatsibihugu? Abanyarwanda bali bakwiye guhumuka, bakegukira ibyha ngombwa bakeneye aho gukulikira ibyo abazungu bakora iwabo, bidafitiye abaturarwanda akamaro kagaragara.

    • Ntago nemeranwa nawe muvandimwe. Biragaragara ko utaragirizwa icyaha cyangwa ngo ubone uwo bagishinja kandi wenda bamubeshyera.
      Ese uzi abagore bagereka ku bagabo babo abana bavanye hanze?
      Ibi ni ngombwa rwose

    • Rugina we, u Rwanda tugenda twiyuka buike buke muri byinshi twari dukeneye, iyi Lab biragaragara ko utazi agaciro kayo ije ikenewe cyane mu buzima butandukanye bw’igihugu kuko byasabaga amafaranga menshi kugira ngo iki gikorwa kibe. Ikaba izafasha ibi bikurikira:

      – Mu Butabera aho bizajya byorohera abashinjacyaha mu iperereza n’abacamanza mu gufata ibyemezo bitiwe ibimenyetso bifatika
      – Kurenagura abaturage mu gihe bakekwaho ibyaha
      – Gufasha Polisi yacu gukumira ibyaha, gukusanya ibimenyetso ku byaha no gushakisha abanabayaha.

  • Hi.

    I need to comment that the sources in your story just needed to ruine the audience and you write without any critical reasoning to balance ideas.

    In fact for your information, the regional countries including Kenya&Tanzania they have the DNA test laboratiries but not under the police as in Rwanda.

    Last week in Tanzania the national lab informed that 49% of the parents are not the real fathers according the DNA test cases.

    The head of the national lab informed the public that the data are not for the whole country but only those with problems to identify their relationship between parents&children.

    • These DNA tests you report in your comment are different from the ones in the post here.
      Ask and make a quick google search before anything else

    • Hi Jiwe,

      The lab we are talking here is Digital Forensic Laboratory. Please make further research on this.

  • Ni byiza kuko bizakuraho wa mugani uvuga ngo ”Nyina w’umwana niwe umenya ise wamubyaye”, aho usanga umugore yarigize indaya aca umugabo we inyuma, yamara kubyara abana hirya no hino akazana umugabo akagoka arera, yishyura amashuri apfa nabi. Nize kandi ize ihendutse, maze ak’abagore b’indaya gashoboke.

  • Reka ibyo na za MURAGO HOSPITAL barabikora kuva kera!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Iyi Laboratoire ni inkingi y’amajyambere ku banyarwanda muri rusange ndetse izatuma n’ibitaro bya Police y’igihugu biba ibitaro byinzobere hano mu Rwanda no mu Karere muri rusange kuko iyi ni intambwe ikomeye haba ku bitaro ndetse no kurwego rushinzwe umutekano muri rusange.

  • JYEWE NDUMVA IYO ADN ARINGOMBWA CYANE MURWAGASABO.KUBERA IBIBAZO BY,IMIRONGORANIRE IDAHWITSE ISIGAYE IRIHO.

  • Gahunda yo gupima DNA ishuri rikuru rya INES RUHENGERI riyigeze kure, ryubatse laboratoire ikomeye ikorerwamo ibyo gupima DNA, ni byiza ubwo bigiye gukorwa n’anandi mu gihugu.

  • Abanyeshuri bo muri INES RUHENGERI biga muri department ya Biomedical Laboratory Sciences bafite laboratoire ikomeye ipima DNA bifashisha mukwimenyereza umwuga wabo.

  • Ibizamini bya DNA ntabwo byabuza abashaka gukora amanyanga kuyakora. Ntabwo wakwemeza ijana ku ijana (100%) ko igisubizo uhawe cya DNA aricyo koko mu gihe icyo kizami atari wowe wacyikoreye.

    Umugore ashobora kurega umugabo ko ariwe se w’umwana babyaranye ariko akaba amwihakana,hanyuam bakajya gukoresha ikizami cya DNA, uwo Mugabo kubera ko wenda akomeye kandi afite n’amafaranga menshi akagenda akumvikana n’abapima ibyo bizami bya DNA bagasohora igisubizo cyerekana ko atari we se w’umwana.

    None se bigenze bityo uwo mugore yakwemeza ate ko uwo mugabo ari se w’umwana koko. Abakora ibyo bizamini ntabwo babikora hari ubahagaze hejuru ngo arebe ko ibisubizo basohora niba koko aribyo. Ariko niyo wabahagarara hejuru utazi uko bikorwa ntacyo wamenyamo.

    Hano mu Rwanda (n’ahandi ku isi) byose birashoboka. Ufite amafaranga ashobora kuguhonyora niyo waba ufite ukuri, ugatsindwa urubanza kubera amafaranga n’akagambane.

  • Wenda byari kuba byiza iyo bareka izo za DNA zerekeranye n’imanza, zikajya zikorerwa mu mahanga muri za laboratoires specialisés zikoramo abantu badafite aho bahuriye n’ibyo bibzo by’imanza, hanyuma bakajya bohereza ibisubizo byizewe ijana ku jana kuko bo ntaho baba babogamiye ntanuwajyayo kubaha ruswa ngo barimanganye bahindure ibisubizo nyabyo.

  • Blaise we izina niryo muntu koko!!!!
    Aho nabonye iryo zina bigira ba bamenyaaaa..

Comments are closed.

en_USEnglish