Digiqole ad

2015: Hagombaga kuvuka abana 300 000 ariko 105 000 nibo banditse mu irangamimerere

 2015: Hagombaga kuvuka abana 300 000 ariko 105 000 nibo banditse mu irangamimerere

Mu Rwanda kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere ngo haracyarimo amananiza menshi ku babyeyi

*Abanyarwanda 99% ntibagira icyangombwa cy’amavuko
*Iminsi 15 ngo umubyeyi abe yandikishije umwana wavutse ni micye

*Amananiza abirimo atuma benshi babyihorera kuko binabafata amafaranga
*Abayobozi b’ibanze ngo babwiye abadepite ko ari ikibazo babana nacyo uko nyine
*Minisitiri w’ubutabera yasabye ko kwandikisha umwana mu irangamimerere byoroshywa
*Mu 2015 hateganywaga kuvuka abana 300 000 ariko 105 000 nibo bari mu bitabo by’irangamimerere

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cy’abagize Inteko Ishingamategeko baharanira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu Rwanda bakoze bari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare n’izindi nzego, hagaragaye ko mu Rwanda kwandikisha abana mu rwego rushinzwe irangamimerere bikiri hasi cyane, abaturage bagaragaza inzitizi harimo no gusiragira.

Mu Rwanda kwandikisha abana mu bitabo by'irangamimerere ngo haracyarimo amananiza menshi ku babyeyi
Mu Rwanda kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere ngo haracyarimo amananiza menshi ku babyeyi

Umuyobozi w’ihuriro ry’Abadepite n’Abasenateri baranira imibereho myiza n’iterambere mu Nteko, Senateri Niyongana Galican, yavuze ko mu ngendo abagize iri huriro bagiyemo mu turere icyenda basanze abaturage benshi batitabira kwandikisha abana babo mu irangamimerere.

Zimwe mu nzitizi abaturage batanga ngo harimo kuba iminsi 15 isabwa n’itegeko ngo umubyeyi abe yandikishije umwana we akimara kuvuka ari mike. Abaturage kandi ngo bumva ko uwakererewe acibwa amafaranga y’amande bigatuma babyihorera ibyo kwandikisha abana.

Indi nzitizi ikomeye ngo n’iy’uko uwacikanywe mu kwandikishwa, itegeko rimusaba gutanga ikirego mu rukiko agategereza igihe Urukiko ruzacira urubanza maze agahabwa icyo cyemezo cy’amavuko (Birth Certificate).

Hon Niyongana Galican ukuriye ihuriro RPRPD yagize ati “Twasanze irangamimerere ririmo ibibazo. Twasanze abantu batumva agaciro ko kuba buri munyarwanda uvuka agomba kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere. Twasanze ari ikibazo kiraho rwose cy’ikigugu, n’abayobozi bakizi ariko bakavuga bati ni ukubana nacyo uko…”

Avuga ko abaturage bumva ko igihe cyose bazajya kwandikisha umwana batitaye ku gihe bizafata cyangwa ibiteganywa n’itegeko bikazabaviramo ko itegeko rizabasaba kubanza gutanga ikirego.

Nk’uko byari bikubiye mu mpamvu z’iki kiganiro zo kumenya ingaruka bigira ku mwana n’umubyeyi iyo atandikishijwe mu irangamimerere, ngo kutandikishwa bibuza umwana uburenganzira bwe ndetse akaba yabura zimwe muri serivisi yemerewe.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye wari muri iki kiganiro mbere ya saa sita, yavuze ko irangamimerere ari dossier y’umuntu, ari icyangombwa kigaragaza ibyo yakoze ku Isi kuva abayeho bityo ngo iyo bitanditswe neza bigira ingaruka kuri we n’abazamukomokaho.

Busingye yavuze ko mu irangamimerere hakwiye kubaho ubufatanye bw’inzego zose zirebwa haba harimo Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Ministeri y’Ubuzima, MINALOC ndetse n’iy’Ubutabera, hakarebwa uko ibisabwa byose bitangwa ariko abaturage bakoroherwa no kwindikisha abana mu irangamimerere.

Yavuze ko hakwiye ko ikoranabuhanga ryifashishwa, amakuru y’abana bavukira kwa muganga agasesengurwa neza agatangwa mu rwego rw’irangamimerere ku murenge, umuturage ntazongere gusiragira ava kwa muganga ngo ajye kwandikisha umwana mu murenge.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Murangwa Yusuf yagaragaje akamaro irangamimerere rigira mu igenamigambi ry’igihugu. Avuga ko ibintu byose iyo bidafite amakuru ahagije mu irangamimerere hazamo amakosa mu gutegura igenamigambi.

Murangwa yavuze ko mu Rwanda mu mwaka wa 2015 ikigo ayobora cyateganyaga ko hazavuka abana 300 000. Gusa abana 142 000 nibo banditswe kwa muganga binyuze mu ikoranabuhanga bahawe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare, ariko abana 105 000 nibo bemejwe mu irangamimerere ryo mu murenge ko bavutse.

Murangwa avuga ko bizeye ko mu mwaka utaha n’indi izakurikiraho hazabaho kwiyongera hakurikijwe uko byagenze muri uyu mwaka ari ku nshuro ya mbere bikozwe, ndetse n’amahugurwa n’ubukangurambaga bizatangwa mu gihe kizaza.

Abana 91% mu Rwanda ubu bavukira kwa muganga

Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Ministeri y’Ubuzima, Solange Hakiba Itulinde nawe ntajya kure y’akamaro irangamimerere rigira mu igenamigambi ry’igihugu. Avuga ko Ministeri y’Ubuzima imaze guterea intambwe mu kwandika abana bavukira kwa muganga ndetse ngo n’abavukiye mu ngo abajyanama b’ubuzima barabakurikirana.

Yagaragaje ko mu Rwanda, 93% by’abana bafite amazi hagati ya 12-23 bapfa hamenyekana icyabishe.

Kandi ubu ngo abana bangana na 91% mu Rwanda bavukira kwa muganga, naho abagore 99% batewe nibura bajya kwisuzumisha kwa muganga inshuro imwe mbere yo kubyara.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA), Nyamurinda Pascal yavuze ko uburyo bwa kera bwo kwandikishisha no kwiyandikisha kw’abaturage mu irangamimerere bwarimo ikibazo cyane.

Nyamurinda avuga ko ubu hagiyeho uburyo bwo kunoza amakuru mu irangamimerere no kuyasangira, Umunyamabanga Nsingwabikorwa n’Umukozi ushinzwe Irangamimerere bakaba bemererwa kwinjira muri System ya NIDA mu gihe bakeneye amakuru runaka ku muntu.

Avuga ko hazashyirwaho icyangombwa cy’amavuko gikomeye kijyanye n’igihe (Unique Identification), bigakorwa nk’uko indangamuntu yahinduwe ikava mu mpapuro ikaba ikintu cy’ikoranabuhanga. Ikindi ngo ni uko hakwiye kujyaho uburyo bwiza bwo kubika ibitabo byanditswemo irangamimerere kera bikabikwa neza.

Yavuze ko urebye mu Rwanda abaturage 99% batagira icyangombwa cy’amavuko kandi ahandi mu bihugu byateye imbere iki cyangombwa nicyo giherwaho mu gutanga ibindi byangombwa nkenerwa by’umuturage.

Umwe mu myanzuro yafashwe harimo gukomeza gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bitabire irangamimerere.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Abo badepite n’Abasenateri nibatere indi ntambwe bahindure amategeko agenga kwandikisha abana bavuka. None se ninde utumva ko iminsi 15 ari micye kandi iyo irenze dosiye ihindura isura, ikavunana ku buryo abantu benshi bahitamo kubisubika bakazajya kubyiruka inyuma ari uko bakeneye icyangombwa cy’amavuko (umwana agiye kwiga n’ibindi)!

    • Kubera iki se ? Ahubwo nibashyire ibihano muri iryo tegeko, utazandikisha umwana we mu gihe cyagenwe, itegeko rimuhane kandi ryihanukiriye !

      • Ariko ibintu byose bizaba guhana ra? Noneho ngo banihanukiriye!
        Ibyo bintu mu Rwanda bikwiye gucika, hagashyirwa imbere gusobanura no kumva ibibazo abantu bahura nabyo mbere yo kwihutira guhana abantu! Soso akwiye kumenya ko hari n’amategeko akoze nabi akaba agomba guhinndurwa akajyana n’ibihe aho kuyongeramo ibyo bihano avuga.
        Ubundi se ni gute kwandikisha sosiyete y’ubucuruzi,gusora,kwiyimura kuri list y’itora n’ibindi bikorwa umuntu atiriwe afata ingendo ariko kwandikisha umwana bigasaba amasiporo atandukanye, ingendo, abagabo n’ibindi?

  • Gusobanya: NISR iravuga ko mu bana 300,000 bari bateganijwe kuvuka, abagera kuri 142,000 nibo banditswe no kwa muganag, bivuze ko abo aribo bagore babyajwe n’umuganga (niba ntawabyaye abana barenze umwe); none MINISANTE yo yemeza gute ko 91% aribo bavukira kwa muganga ?

    Harimo kuvuguruzanya !

    • Basobanuye neza ko abana bose bavutse uko ari hafi 300000 abanditswe ari 142000 so bivuze ko abandi bavutse ariko ntibabasha kwandikwa kuburyo buboneye aribwo basobanuye

  • OK.Bigaragare ko bandikiwe KWA MUGANGA byaba byiza kuko Bose bagerayo noneho ahubwo hakajyaho system ifasha irangamimerere kubona amakuru nkenerwa Ku bavutse.

  • Muravuga kwandikisha abana nkumva ndababaye cyane , narabyaye byarira mu iwacu njya kwandikisha umwana wabanyirukana mu murenge wa Nyarugenge ngo keretse narasezeranye na se? abo se bo si abana nta burenganizira bagira se? si abanyarwanda se? hari byinshi bikwiye gusobanuka kuko kugeza ubu umwana amaze 5 ans ntaho yanditse kandi ubuzima bwarakomeje.

    Abana bose se bavuka nuko ababyeyi baba barasezeranye? abihakanwa na ba se se bo si abana? iki kintu cyo kwanga kutwandikira abana turacyanze turakirambiwe nabyo bisubirwemo. ngo jya kuzana se? wamushyiramo umugozi se?

Comments are closed.

en_USEnglish