*Agira inama abandi barimu guhera kuri duke bahembwa Mbaguririki Celestin ni umugabo utuye i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, yahoze ari umwarimu mu mashuli yisumbuye, ubu arikorera. Yabashije kubaka inzu igeretse, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 400. Ari umwarimu, avuga ko gukorana n’ibigo by’imali ari byo byatumye agera aho ageze ubu. Avuga ko umushahara wa […]Irambuye
Umukecuru Nyirankunsi Antoniya w’imyaka 80 utuye mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi abayeho mu buryo buteye inkeke mu gice cy’inzu nacyo kiva atuyemo. Nubwo umuntu atavuga ko ariwe ubayeho nabi wenyine mu gice atuyemo, umukecuru Nyirankunsi arihariye ukurikije ikigero cy’imyaka arimo. Uyu mukecuru ukwiye gufashwa aba […]Irambuye
Mu kwishakamo ibisubizo bahangana n’ubukene, Abagore bo mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo bamaze kwizigamira amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 68 binyuze muri gahunda yitwa ‘Igiceri’. Muri rusange, mu Murenge wa Nduba nihamwe muho gahunda ‘Igiceri’ ikangurira abantu kuzigama igiceri byibura cy’ijana (100) yatanze umusaruro ufatika dore ko ari naho yatangiriye. Mu bantu bose […]Irambuye
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umubare uhora uzamuka y’abatishoboye basaba basaba Leta kubakirwa, ngo abantu bose baguze amazu Leta yari yubakiye abatishoboye bagiye kuyamburwa yongere ahabwe abandi batishoboye noneho bashaka kuyabamo. Minisiteri Francis Kaboneka ubwo yasobanuriraga Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ibibazo […]Irambuye
Kuri uyu wa kane abahinzi b’imyumbati bo mu karere ka Ruhango umurenge wa Kinazi, bagejeje ikibazo bagize mu ntekonshinga mategeko cyo kuba inyumbati bari bahinze mu mafaranga bagurijwe na BRD yaraboze bagahomba ariko buri muhinzi akaba ari kwishyuzwa inshuro enye ayo bahawe. Basabye Inteko kubasabira BRD yabagurije koroshya uwo mweenda. Ishyirahamwe ry’aba bahinzi bakiriwe na […]Irambuye
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka kuri uyu wa kane yasobanuriye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu iby’ibibazo byavuzwe muri raporo ya komisiyo y’uburenganzibwamuntu bireba iyi minisiteri. Ibibazo yavuzeho cyane ni ibijyanye n’irangizwa ry’imanza n’iby’akarengane, gusa ibi avuga ko akenshi bihita bikosorwa. Hon Francis Kaboneka mu by’irangizwa ry’imanza ariho biba birebire kuko ngo hari ubwo imyanzuro […]Irambuye
Umwiherero wa 13 w’abayobozi bagera kuri 250 uzayoborwa na Perezida Paul Kagame guhera kuwa gatandatu tariki 12 Werurwe nk’uko byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru kuri uyu wa 10 Werurwe. Mu byo uzogaho harimo no kwongerera agaciro ibikomoka iwacu. Iyi ngingo abayobozi bazigaho mu mwiherero iri mu myanzuro yafashwe mu nama ya 17 y’abayobozi b’ibihugu bigize […]Irambuye
Ni gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango igamije guhuriza hamwe ababyeyi bakaganira ku bibazo bahura na byo mu ngo zabo. Umuseke wasuye iyi gahunda mu mudugudu wa Bahoze Akagali ka Kibenga mu murenge wa Ndera Akarere ka Gasabo…. Hari ku munsi w’umugore tariki 08 Werurwe, ababyeyi bagera nko kuri 25 bari bambariye uyu munsi, […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 09 Werurwe umucamanza wo mu rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye yanzuye ko ataburanisha ikirego cyatanzwe na Dr Niyitegeka Theonetse wigeze gushaka guhatanira kwinjira mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2003, wareze umuyobozi wa Gereza ya Nyanza ko amufunze binyuranyije n’amategeko. Umucamanza yavuze ko urukiko rukwiye kuregerwa iki kirego ari urukiko rwegereye […]Irambuye
Ubu u Rwanda rufite MW 186, Ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano umuriro w’amashanyarazi kirizeza Abanyarwanda ko mu 2018, intego ya MW 563 z’umuriro w’amashayarazi izaba yagezweho, intego ijyana no guha umuriro 70% by’Abaturarwanda. Kubyerekeranye umuriro w’amashanyarazi, Gahunda y’imbagurabukungu ya kabiri (EDPRS2) iteganya ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 u Rwanda ruzaba rufite umuriro wa […]Irambuye