Ni impanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe aho ikamyo yari ivuye muri Tanzania yagonze imodoka ya Toyota Coaster yari itwaye abantu umunani bagakomereka. Bose bajyanywe ku bitaro bya Kirehe, umushoferi w’iyi modoka niwe wakomeretse bikomeye cyane. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina avuga […]Irambuye
*Amaze imyaka 10 atwara imodoka *Afite impushya zo gutwara ibinyabiziga za B,C,na D *Afite inzozi zo kugura imodoka nyinshi nawe agaha abandi akazi *Ntakunze gukora amasaha y’ijoro kubera umutekano we nk’umukobwa Jeanne Kayirangwa ntabwo aramara igihe kinini atangiye gutwara Taxi mu mujyi wa Kigali, ariko amaze imyaka 10 atwara imodoka. Muri Taxi Voiture ngo abona […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana yagiranye na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu, ikibazo cy’urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge rugenda ruba rwinshi mu bigo (Transit Centers) cyatumye Hon Bamporiki asaba ko habaho ubushakashatsi bwimbitse mu gushaka umuti. Abadepite babazaga Minisitiri Fazil ibibazo bitandukanye byagaragaye muri Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira […]Irambuye
Hari Abanyarwanda n’abanyamahanga batekereza ko ubukerarugendo mu Rwanda ari ubwo kureba ingagi mu birunga, inzu ndangamurage, Parike nk’Akagera cyangwa Canopy way mu ishyamba rya Nyungwe, nyamara hari ibindi bice nyaburanga bigaragara hirya no hino mu Rwanda wasura kandi ukanezerwa cyane. Uyu munsi dutemberane mu rugendo rw’ibilometero 103, ruhaguruka mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka […]Irambuye
*Niwe munyarwandakazi wavuye ku buyobozi bw’Akagali agahita aba umuyobozi w’Akarere *Yabaye impfubyi ari muto, biba ngombwa ko ahinga ngo atunze barumuna be kandi bige *Yasubiye ku ishuri mu wa kane w’ayisumbuye ari umugore w’imyaka 25 *Akagali yayoboraga kuva 2009 kabaga aka mbere mu mihigo *Agira inama abakobwa yo kunyurwa no kugira intego, baaba abo mu […]Irambuye
Umuyobozi wa Police mu karere ka Ruhango Supt Richard Rubagumya bamusanze iwe yitabye Imana kuri uyu wa mbere nk’uko umuvugigiz wa Police mu Ntara y’Amajyepfo yabitangarije Umuseke. CIP Andre Hazikizimana umuvugizi wa Police mu majyepfo avuga ko uyu muyobozi muri Police bamusanze yitabye Imana iby’uko yapfuye n’impamvu bikaba bitaramenyekana. Kugeza ubu birakekwa ko uyu muyobozi […]Irambuye
*Gukora mu buruhukiro bw’abapfuye ngo bisaba kugira ibanga *Ngo yabonye umugororwa wari wapfuye ahindukiye asanga aricaye *Asaba ko uwapfuye nibura yajya ajyanwa mu buruhukuro nyuma y’amasaha 24 *Nta majyini arabona cyangwa arumva mu buruhukiro nk’uko bijya bivugwa Havugwa byinshi ku bapfuye n’aho bajyanwa mu buruhukiro bwabo mu bitaro, gusa ibyinshi ngo ni amakabyankuru nk’uko byemezwa […]Irambuye
*Mu rukiko rw’Ikirenga Munyagishari arajuririra icyemezo cy’Abavoka bivugwa ko bikuye mu rubanza *Ngo arashaka kubanza gusemurirwa iki cyemezo yajuririye kuko cyanditse mu Kinyarwanda atumva *Ubushinjacyaha buvuga ko atari kunenga icyemezo atacyumvise kuko na Avoka we azi Ikinyarwanda, *Avoka wa Munyagishari (mu rukiko rw’Ikirenga) ati “Jye ndi Avoka sinshinzwe gusemurira Umukiliya wajye.” Bernard Munyagishari ukurikiranyweho ibyaha […]Irambuye
*Ni gute tubana n’ikibazo cy’abana bari ku mihanda abandi bari ku ishuri? *Ntihakwiye kubaho kudahanwa kuri ruswa *Perezida Kagame agiye kwigira kuri Magufuli kuri za missions z’abayobozi *Ikibazo cy’u Burundi ngo cyabaye icy’u Rwanda gite? *Amateka yabaye ku Rwanda ngo yunze anakomeza abanyarwanda kurusha uko abantu babyibaza Gatsibo – Avuga ijambo ritangiza umwiherero wa 13 […]Irambuye
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka arasaba Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura itegeko rigenga imitangire y’ibyangombwa by’ubutaka kuko ngo iririho rigora abaturage kandi rimwe na rimwe rigateza ibibazo. Ibi Minisitiri Kaboneka yabigarutseho kuri uyu wa kane, ubwo yarimo asobanurira Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu ku bibazo bireba inzego z’ibanze byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa […]Irambuye