Digiqole ad

Abagore bo mu Murenge wa Nduba bamaze kwizigama Miliyoni 68 Frw

 Abagore bo mu Murenge wa Nduba bamaze kwizigama Miliyoni 68 Frw

Bahereye ku giceri cy’ijana gusa bamaze kwizigamira za Miliyoni.

Mu kwishakamo ibisubizo bahangana n’ubukene, Abagore bo mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo bamaze kwizigamira amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 68 binyuze muri gahunda yitwa ‘Igiceri’.

Abagore bo mu Murenge wa Nduba bacengewe n'umuco wo kuzigama.
Abagore bo mu Murenge wa Nduba bacengewe n’umuco wo kuzigama.

Muri rusange, mu Murenge wa Nduba nihamwe muho gahunda ‘Igiceri’ ikangurira abantu kuzigama igiceri byibura cy’ijana (100) yatanze umusaruro ufatika dore ko ari naho yatangiriye. Mu bantu bose bitabiriye iriya gahunda muri uyu murenge, 70% ni abagore.

Mu Kagari ka Butare twasuye, honyine hari abagore 837, n’abagabo 438 binjiye muri iyi gahunda yo kuzigama igicero cy’ijana. Aha honyine, bamaze kwizigamira Miliyoni zirenga 23 mu Murenge SACCO wa Nduba.

Mu Karere ka Gasabo kose iyi gahunda y’Igiceri yatumye asaga Miliyoni 100 abikwa muri za SACCO z’Imirenge inyuranye kuva mu mpera z’umwaka wa 2014, ubwo iyi gahunda yatangizwaga ku mugaragaro.

Mu buhamya twahawe n’umuryango wa Bertin Ntuyahaga na Mukamuhizi Pelagie, bumva barateye imbere bavuye ku busa, ndetse babikesha ko kwizigama igiceri cy’ijana buri munsi bimaze gutuma bagira ikizere cy’ejo hazaza.

Uyu muryango, ubu ngo umaze gushing inzu itunganya imisatsi, ndetse bakaba barabashije kwiyubakira inzu y’amabati 30.

Uyu muryango mbere yo gutangira kwizigamira ngo wari utunzwe no guca inshuro, ariko ubu babashije gutangiza umwana wabo mu ishuri ry’incuke, ubusanzwe bishoborwa na bake mucyaro, ndetse bakaba babasha no kwishyura abakozi.

Stephen Rwamurangwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo avuga ko iyi gahunda y’Igiceri igiye kugezwa no mu yindi mirenge yose igize Akarere kubera ko byagaragaye ko ishobora guteza imbere abaturage.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa avuga ko n’ubwo hari gahunda zitandukanye zifasha abagore kuzamura ubukungu bwabo, ngo gahunda yo kwizigamira ‘Igiceri’ cy’ijana iraza kongererwa ubuvugizi kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.

Minisiteri y’umuryango ivuga ko izi gahunda zo guteza imbere umugore mu bukungu zatangiye gutanga umusaruro kuko ubu ngo 40% by’abagize Amakoperative mu Rwanda ari abagore; Mu gihe 63% by’abagore bitabiriye Serivisi z’ibigo by’imari, 34% muri bo bakaba bakorana n’ibigo by’imari iciriritse, naho 24% bakorana na banki.

Bahereye ku giceri cy'ijana gusa bamaze kwizigamira za Miliyoni.
Bahereye ku giceri cy’ijana gusa bamaze kwizigamira za Miliyoni.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • byiza pe!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish