Digiqole ad

Umucamanza wa Nyamabuye yiyambuye ububasha ku kirego cya Dr Niyitegeka

 Umucamanza wa Nyamabuye yiyambuye ububasha ku kirego cya Dr Niyitegeka

Dr Niyitegeka kuwa mbere w’iki cyumweru. Photo/M.Niyonkuru/Umuseke

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 09 Werurwe umucamanza wo mu rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye yanzuye ko ataburanisha ikirego cyatanzwe na Dr Niyitegeka Theonetse wigeze gushaka guhatanira kwinjira mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2003, wareze umuyobozi wa Gereza ya Nyanza ko amufunze binyuranyije n’amategeko. Umucamanza yavuze ko urukiko rukwiye kuregerwa iki kirego ari urukiko rwegereye aho urega afungiye.

Dr Niyitegeka kuwa mbere w'iki cyumweru. Photo/M.Niyonkuru/Umuseke
Dr Niyitegeka kuwa mbere w’iki cyumweru. Photo/M.Niyonkuru/Umuseke

Uyu muganga yari yaregeye uru rukiko ruri mu karere ka Muhanga ko Gereza ya Nyanza imufunga mu buryo bunyuranyije n’amateko akavuga ko yaregeye uru rukiko rwa Nyamabuye kuko ariho icyaha aregera cyamukorewe.

Isomwa ry’uru rubanza, uregwa (umuyobozi wa Gereza) n’Ubushinjacyaha ntibwaryitabiriye mu gihe uruhande rw’urega rwari ruhagarariwe n’Umunyamategeko wunganira urega.

Ubwo Umucamanza yafunguraga iburanisha ku ‘Ububasha bw’Inkiko’, Umucamanza yabajije urega kugaragaza impamvu yahisemo kuregera uru rukiko mu gihe itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’Inshinjabyaha rigenderwaho uyu munsi rigena ko urukiko ruregerwa iki kirego ari urwegereye ahafungiwe uvuga ko afunzwe binyuranyije n’amategeko.

Uruhande rw’urega (ufunzwe) rwavugaga ko guhitamo uru rukiko batayobye ahubwo bagendeye ku itegeko ryagenderwagaho ubwo urega yakatirwaga gufungwa imyaka 15, kuko iri tegeko ryavugaga ko Umucamanza uregerwa iki kirego ari uwaciye uru rubanza bityo ko bitabaje urukiko ruri mu murenge umwe n’uwakoregamo urukiko Gacaca rwa Gihuma (Umurenge wa Nyamabuye) rwakatiye uyu mugabo.

Agendeye ku ngingo ya 91 yo mu gitabo cy’amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’Inshinjabyaha ryari ryanagarutsweho mu iburanisha riheruka, Umucanza yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rudafite ububasha bwo kuburanisha iki kirego

Umucamanza yavuze ko iyi ngingo ya 91 ivuga ko urukiko rukwiye kukiregerwa ikirego nk’iki ari urukiko ruri mu ifasi (rwegereye) iherereyemo Gereza ifungiyemo urega.

Umucamanza yavuze ko urega akwiye kwitabaza uru rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana kuko ari rwo rugenwa n’itegeko rigenderwaho uyu munsi.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Me Nkundiye John wunganira urega yavuze ko n’ubwo atarabona n’umukiliya we ariko nta kabuza bazitabaza Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rukarenganura umukiliya we uvuga ko afunzwe binyuranyije n’amategeko.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nonese afunze azira iki Ko mutakivuze? Ko yigeze guhatanira kuba prezida?

    • Nicyo yazize nyine, ibya demokrasi ntabwo byaplayinga mu gihugu cyacu kandi barabibabwiye.

    • None se iki cyaha uvuga cyo kwiyamamaza ku mwanya president hari aho uzi kiri mu mategeko ahana y’u Rwanda ngo utubwire?

  • aya namanyanga

  • Hummm, mbega ubutabera!!!!!

  • Uhuuuuuummmmm!!! Mugende murebe ibyo M– USEVENI ari gukorera hariya muri UGANDA nyuma y’uko anibye amajwi mu matora!!! Ngaho nahite arahira niba yarayatsinze kumugaragaro turebe!!! Na KAGAME rero…… kandi ni mpaka nyine…

Comments are closed.

en_USEnglish