Mu nkuru zinyuranye, tumaze iminsi Dutemberana mu bice binyuranye by’Akarere ka Rubavu, Rutsiro na Karongi ari nako tugiye gusorezaho dutembera Ikivu n’ibirwa byacyo bishobora kugufasha kuruhuka. Ni urugendo rugamije kubereka ahantu nyaburanga ushobora gusura ukahungukira byinshi utari uzi, kandi ukaba wanamenya amahirwe y’ishoramari mu by’ubukerarugendo. Akarere ka Karongi kari mu mishinga y’igishushanyo mbonera cyaguye Leta […]Irambuye
Mu karere ka Karongi hari abantu benshi bakora urugendo rw’ubwato bagana mu bice binyuranye nka Rusizi, Rutsiro, Nyamasheke cyangwa Rubavu, gusa aho bategera ku mwaro wo mu mujyi wa Karongi barinubira ko nta bwiherero buhari kandi hadatunganyije. Ibi ngo bituma abagenzi bihiherera aho babonye mu gihe bategereje ubwato, bigakurura umwanda aha bategera. Aha bategera usanga […]Irambuye
Umuyaga mwinshi cyane wabanjirije imvura ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa kane watembagaje inkuta z’inzu yari iri kubakwa n’abafundi n’abayede benshi mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro umwe mu bubakaga ahasiga ubuzima abandi bagera kuri 16 barakomereka. Iyi nyubako yariho yubakwa imbere mu ruganda rwa Migongo Farm rutunganya ikawa ruherereye ku muhanda […]Irambuye
Kuri uyu wa kane Abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko bakiriye Minisitiri w’imari Amb Claver Gatete wari uzanye umushinga w’ivugururwa ry’itegeko rigenga Banki Nkuru y’igihugu. Nyuma yo kuwuganiraho habanje kubaho kutumvikana ku cyakorwa ariko birangira bemeranyijwe ko iyi Komisiyo iwugumana ikawiga ikazawukorera raporo. Itegeko rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda ni itegeko n° […]Irambuye
Kuva mu 2004 kugeza 2014 igishanga cya Mugogo kiri mu murenge wa Busogo Akagali ka Bisero cyari cyarahindutse nk’ikiyaga, imiryango 185 yari igituyemo yarahunze imyuzure hashize imyaka 10 nta gikorwa gikorerwa muri iki gishanga. Gusa nyuma yo kwitabwaho ku bufatanye bw’abaturage na Leta ubu bagifata nk’ikigega cya Musanze mu gutanga umusaruro w’ibiribwa binyuranye. Icyateraga kwangirika […]Irambuye
Umushinga RV3CBA wa Minisiteri y’umutungo kamere ugamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere uri hafi kuzuza umudugudu w’agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 200 z’amanyarwanda uzatuzwamo imiryango igera kuri 200 yasenyewe n’ibiza byibasiye Akarere ka Nyabihu ndetse n’abatuye kumanegeka. Uyu mudugudu wiswe “Green Model Village” uri kubakwa mu murenge wa Mukamira ugizwe n’amazu 200 uzatuzwamo imiryango yo […]Irambuye
Hashize iminsi micye abayobozi ku nzego z’ibanze baremesha inama bakabwira abaturage bahinze amasaka ko bagomba kwirandurira iyo myaka kuko aka gace katagenewe guhingwamo amasaka kandi abatazayarandura bazacibwa amande. Abaturage ariko ntibakozwa ibyo kwirandurira amasaka kuko ngo bayahinze ubuyobozi bureba ntibwababuza. Umwe mu batuye mu kagali ka Kamataba mu murenge wa Rubengera witwa Sifa Nyiranzeyimana avuga […]Irambuye
*Umwiherero w’abayobozi wemeje ko ibikorerwa mu Rwanda bigomba guhabwa agaciro, *Imyumvire y’Abanyarwanda ku gukunda iby’iwabo ngo iri hasi, *Guca caguwa nta we bizatuma atakaza akazi, bazacuruza imyenda ikorerwa mu Rwanda, *Inganda zizakomeza kugabanyirizwa ibiciro by’amashanyarazi. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku myanzuro 14 yafatiwe mu Mwiherero wa 13 w’Abayobozi bakuru b’igihugu, Minisitiri Francois Kanimba yabajijwe byinshi mu […]Irambuye
Uwimanimpaye w’imyaka 33 ukomoka mu karere ka Rubavu yemera ko yacaga kuri Internet agashaka imyirondoro y’abasaba akazi ahantu runaka akebemerera ko azabafasha kubona akazi basaba nabo bakamuha ‘Fanta’. Yabikoze abantu babiri bamuha 400 000Rwf. Yemera ko hari itsinda ry’abantu bakoranaga, ubu bo bagishakishwa. Uyu musore yibaga akoresheje ikoranbuhanga nk’uko abisobanura, ngo yajyaga kuri Internet akareba […]Irambuye
*Gisenyi, mu Karere ka Rubavu iri mu mijyi itandatu yatoranyijwe izunganira Kigali; *Izwiho kuba umujyi wo kwidagaduriramo, ndetse ukanashyuha; *Uretse kuba umujyi w’ubucuruzi, ufite n’ibice nyaburanga bifasha abantu kwishimisha no kuruhuka; *Munyarwanda cyangwa munyamahanga utarasura Gisenyi uri guhomba. Mu Mujyi wa Gisenyi, uretse umusenyi wo ku kiyaga cya Kivu, amahoteli anyuranye, ikibuga cy’indege, Stade, inzu […]Irambuye