Digiqole ad

Abahinzi b’imyumbati mu Ruhango babwiye Inteko ko igihombo bagize bagitewe na RAB

 Abahinzi b’imyumbati mu Ruhango babwiye Inteko ko igihombo bagize bagitewe na RAB

Kuri uyu wa kane abahinzi b’imyumbati bo mu karere ka Ruhango umurenge wa Kinazi, bagejeje ikibazo bagize mu ntekonshinga mategeko cyo kuba inyumbati bari bahinze mu mafaranga bagurijwe na BRD yaraboze bagahomba ariko buri muhinzi akaba ari kwishyuzwa inshuro enye ayo bahawe. Basabye Inteko kubasabira BRD yabagurije koroshya uwo mweenda.

Abadepite bateze amatwi ibibazo by'aba bahinzi
Abadepite bateze amatwi ibibazo by’aba bahinzi

Ishyirahamwe ry’aba bahinzi bakiriwe na Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko bababwira ko umuhinzi ufite umweenda muto wa BRD ari miliyoni icyenda (9 000 000Rwf) ufite umweenda munini akaba afite uwa miliyoni 26, imbuto bahinze ikabahombera ngo bakaba bari barayihawe na RAB mu 2013.

Aba bahinzi bagera kuri 20 bafitiye BRD umwenda ugera kuri miliyoni 400 y’u Rwanda.

Aba bahinzi bavuga ko RAB yabahaye iyi mbuto iri kuyikoreraho ubushakashatsi itaramenya neza ko ari nzima ariko bo ngo batabizi (abahinzi) maze bakoresheje amafaranga y’inguzanyo mu kuyihinga.

Babwiye aba badepite ko bumva igihombo bagize bakwiye kukigabana na RAB kuko ngo mbere bari basazwe bakorana na ISAR ikabaha imbuto yakoreye ubushakashatsi.

Leonard Ndagijimana Perezida w’ishyirahamwe ry’aba bahinzi b’imyumbati yavuzeko bahuye n’igihombo gikomeye aho ubu bamwe batakibona n’amafaranga yo kwishyurira abana amashuri ndetse ko hari na mugenzi wabo wabanje kugaragaza iki kibazo aho we ubu yahunze batazi aho aherereye kuko yabonaga atazabona amafaranga yo kwishyura iyi nguzanyo.

Ndagijimana ati « twebwe nk’abahinzi ntabwo twifuzako bank yahomba ahubwo turasaba abadepite kobadukorera ubuvugizi tukazishyura amafaranga batugujije batabaze inyungu tumaze kugeramo bakaduha n’igihe gihagije cyo kuyashaka, ndetse baka natuvuganira muri RAB ikadufasha kwishyura kuko ahanini niyo yaduteje icyo gihombo iduha imbuto itakoreye ubushakashatsi. »

Abadepite bagiriye ababa bahinzi inama yo kurandura iyo myumbati yarwaye bagahinga indi myaka kugira ngo babashe kurwanya ikibazo cy’inzara batejwe n’igihombo ndetse n’ubutaka bwabo bubashe gushiramo icyo cyorezo cya kabore mu gihe hazaza n’izindi mbuto nshya zitazafatwa.

Charles Rwigema umwe muri aba bahinzi yasabye abadepite ko babakorera ubuvugizi ngo nkuko habaho minisiteri ishizwe kurwanya ibiza nabo bazabasabire ubufasha kuko iki bagifata nk’ikiza cyabagezeho.

Hon Mukakaragwa Clotilde umuyobozi wungirije wa komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi yavuzeko batumiye ababa bahinzi binyumbati kugirango babashe gusesengura neza iki kibazo kuko ngo batarasobanukirwa neza niba ari ikibazo cy’imbuto cyangwa ari ikibazo cy’ibihe (ikirere).

Honorable Mukakaragwa ati « twumvishe ibibazo bahuye nabyo ubu natwe tugiye kwegera izindi nzego zagize uruhare muri iki gikorwa harimo nka MINAGRI, RAB naBRD ndetse n’izindi nzego tubona zazadufasha kugirango tubashe gusesengura aho ikibazo nyirizina kiri ndetse no kugishakira umwanzuro »

Komisiyo y'ubucuruzi mu Nteko yakiriye aba bahinzi kuri uyu wa kane
Komisiyo y’ubucuruzi mu Nteko yakiriye aba bahinzi kuri uyu wa kane
Buri wese yubaga ashaka kuvuga ku gahinda batewe n'igihombo cy'imbuto y'imyumbati bahawe na RAB
Buri wese yubaga ashaka kuvuga ku gahinda batewe n’igihombo cy’imbuto y’imyumbati bahawe na RAB
Hon Mukakarangwa (uri kuvuga) agira ibyo abaza aba bahinzi bo mu Ruhango
Hon Mukakarangwa (uri kuvuga) agira ibyo abaza aba bahinzi bo mu Ruhango
Basobanuye iby'iki kibazo
Basobanuye iby’iki kibazo
Banagaragaza impungenge cyabateye mu buzima kuko ngo hari umwe muri bo wahunze abonye ko uyu mweenda atazashobora kuwishyura
Banagaragaza impungenge cyabateye mu buzima kuko ngo hari umwe muri bo wahunze abonye ko uyu mweenda atazashobora kuwishyura

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • ni agahomamunwa!

  • Shit, shit. 400,000,000 frw ni nyinshi kabisa. Butare Louis na Daphrose Gahakwa barananiwe, turifuza ko inama y’umwiherero izaba ejo itagombye kubasiga bagitobatoba ubuhinzi. Bagombye kwirukanwa, bakanagezwa imbere y’ubucamanza. Imodoka 2 bagendamo zombi zavamo 120,000,000 yafasha mu kwishyura BRD

  • RAB yahisemo kujya ivana imbuto hanze aho kuzikoreraho ubushakashatsi ubwayo no kuzigerageza mbere yo kuzikwiza mu baturage. Iyo urebye uburyo ISAR yakoraga mbere ya 1994 n’uko amashami ya RAB akora ubungubu, ubona biteye agahinda. Kandi icyo gihombo cyo kudakora ubushakashatsi n’igerageza ry’imbuto ntikiri mu myumbati gusa. Ugisanga no mu cyayi n’ikawa, mu magweja, muri koperative nyinshi z’ibigori, mu buhinzi bw’umuceri mu duce tw’imisozi miremire dukonja, muri soya, muri Girinka.. Ni akumiro.

  • iki kibazo leta nishake uburyo igikemura kuko abahinzi bahuye nibiza bikomeye

  • Njyewe mbona ibintu byinshi muri iyi leta byarajemo tekiniki nyinshi. Nawe reba muri education ukuntu abantu biga birasekeje kandi birababaje kuburyo umuntu wize muri systeme ijenjetse ntanumusaruro wamutegerezaho agiye gukora mu kigo nka RAB. Reba iby’ingomero z’amashanyarazi zikora nabi kubera etudes zakozwe nabi, reba za NSINA ZITWA FIYA ukuntu zitaramba zihita zicika n’ibindi ntarondoye. hakwiye kugira igikorwa pe!

  • MINAGRI irananiwe.nibarebe uburyo abaturage barimo kwicwa n’inzara kubera politiki mbi yokwambura abaturage ibishanga

  • leta ikwiye kureba icyakorwa kidashyira aba bahinzi mu kaga nko kuba baterezwa ibyabo cyamunara kdi kitanateza bank igihombo.ikindi hakarebwa inzego zose zabigizemo uruhare zikabibazwa

  • n’iki bazo gusa leta n’umubyeyi ifashe abo bahinzi badahunga ideni ryikigihe riragoye pee! gusa ubuhinzi bufitemwo ibibazo byinshi.

  • 1.Kuri iki kibazo cy’igihombo Abahinzi b’imyumbati batewe na RAB yabahaye imbuto yo guhinga, biragaragara ko RAB n’abakozi bayo aribo bari mu makosa kuko batanze imbuto itari yakorerwaho igeragezwa n’isuzumwa ngo bigaragare ko ari nzima ishobora guhingwa nta kibazo.

    Mbere yo guha abaturage iyo mbuto y’imyumbati ngo bayihinge, RAB yakagombye kuba yarabanje kuyikoraho ubushakashatsi buhagije, ikanageragezwa (guhingwa mu mirima yihariye yabugenewe ya RAB) kugira ngo hamenyekane niba koko ari nzima (itarwaye) kandi ikaba ishobora kuba yahingwa n’abaturage ku bwinshi kandi ikera neza nta kibazo.

    Kuba rero RAB yarayihaye abaturage bagahita bayihinga nta geragezwa ryakozwe, ibi birerekana imikorere idahwitse y’iki kigo RAB. Bikomeje gutyo icyo kigo ntigihindure imikorere, mwazasanga mu myaka iri imbere inzara irimo kuvuza ubuhuha mu Gihugu hose, tutaretse ingorane abahinzi bafata inguzanyo yo gihinga bahura nazo mu gihe cyo kwishyura banki kandi nta musaruro babonye.

    2. Ikindi kandi, Birakwiye ko Leta yongera gusuzuma Ploitiki y’ubuhinzi iriho ubu, byaba ngombwa igahindurwa hagashyirwaho Politiki y’ubuhinzi ireba inyungu z’abaturage kugira ngo ejo baticwa n’inzara kandi bari bashoboye kwihingira ibibatunga.

    Muri Politiki iriho ubu, usanga Leta ishyira imbaraga mu guteza ibere ibihingwa bimwe ibona ko byinjiza amafaranga mu sanduku ya Leta, kuruta ko hashyirwa imbaraga mu gushaka icyatuma umuturage adataka inzara kandi ahinga.

    Ubu Leta urasanga yitaye ku bihingwa ngengabukungu byoherezwa mu mahanga bikinjiza amadevize aribyo: Icyayi, n’Ikawa. Noneho ngo haje n’Indabo. Naho ku bihingwa ngandurarugo byo mu gihugu usanga Leta yitaye cyane ku bihingwa bimwe gusa aribyo: Urutoki, Ibirayi, Ibigori, Ibishyimbo, Imyumbati, Umuceri na Soja kubera ko ngo hari inganda zibibyaza umusaruro kandi zinjiza imisoro muri Leta.

    Igihingwa cy’ibigori cyo rwose ubu gisa naho aricyo cyitaweho cyane kurusha ibindi byose, ndetse ugasanga abaturage hafi mu gihugu cyose barimo barahatirwa guhinga ibigori, nyamara iyo urebye ku ruhande rw’abaturage guhinga ibigori bisigaye bibakenesha bakabura icyo barya.

    Nyamara biratangaje kandi birababaje, kubona ibihingwa ngandurarugo byari bifitiye akamaro abaturage bisa naho bititaweho na mba, ndetse hamwe na hamwe mu gihugu iyo abaturage babihinze babategeka kubirandura. Ibyo bihingwa ni nka: Ibijumba, Amateke, Ibihaza, Amasaka, Amashyaza, Uburo.

    Biratangaje cyane kubona nko mu gace k’Umurera (Nkumba-Kinigi-Kidaho) aho bizwi neza ko hera cyane igihingwa cy’amasaka, Ubuyobozi bwaho butegeka abaturage kurandura ayo masaka iyo bayahinze ngo bahatere ibigori gusa kandi nyamara ibyo bigori bitahera neza nk’amasaka. Ku baturage usanga amasaka ariyo abaha inyungu cyane ari ku giciro cyayo ari n’ibyo bashobora kuyabyaza bitunga abantu mu mirire yabo: nk’Umutsima, Igikoma, Ikigage.

    Hari kandi nko mu gace k’Ubugarura naho usanga ubutaka bwaho bwera ibijumba cyane, nyamara abaturage iyo babihinze, usanga rimwe na rimwe Ubuyobozi bubategeka kurandura iyo migozi y’ibijumba bahinze bagategekwa guhinga ibigori kandi bitahera.

    Byaba byiza rero muri Politiki y’ubuhinzi ivuguruye MINAGRI yahabwa inshingano zo kwita ku bihingwa byose ngandurarugo abaturage basanga bibafitiye akamaro kandi bizwi neza ko bigira uruhare rugaragara mu kurwanya inzara.

  • ubuse uruganda rw’imyumbati ruri gukoresha iki? ubugari bwa Kinazi se niyo mpamvu butakiboneka neza?

  • Ikibazo cy ubuhinzi cyatangijwe na Ministre Kalibata Agnes muli 2004 ubwo yahagalikaga abikorera babishoboye ngo abasimbure mubuhinzi bwali bufitiye abaturage akamaro, ingaruka zigaragaza kuva icyo gihe kugeza none zatewe na Minagri aho gufasha abikorera yahisemo kubasimbura no kubarwanya kuko bafite ibikorwa bifatika.
    Kuba Minagri yarafashojwe n’inzego zindi za leta muli iyo gahunda mbi, hakiyongeraho gushyira muli politike ya leta ibikorwa itakoreye inyigo aruko ikopeye kubo yahagalitse ikabambura ibikorwa, ntakundi byali kugenda usibye kunanirana n’ingaruka nyinshi kuva ubwo. Igisubizo kizava aho ikibazo cyatangiliye , Minagri nikore ibayo, ireke abaturage bakore ibyabo.

Comments are closed.

en_USEnglish