Digiqole ad

Umwiherero w’Abayobozi wa 13 uziga ku “kwongerera agaciro ibikomoka iwacu”

 Umwiherero w’Abayobozi wa 13 uziga ku “kwongerera agaciro ibikomoka iwacu”

Umwiherero wa 13 w’abayobozi bagera kuri 250 uzayoborwa na Perezida Paul Kagame guhera kuwa gatandatu tariki 12 Werurwe nk’uko byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru kuri uyu wa 10 Werurwe. Mu byo uzogaho harimo no kwongerera agaciro ibikomoka iwacu.

Mu mwiherero w'abayobozi uheruka kubera i Gabiro muri Werurwe umwaka ushize
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Murekezi baganira mu mwiherero w’abayobozi uheruka kubera i Gabiro muri Werurwe umwaka ushize

Iyi ngingo abayobozi bazigaho mu mwiherero iri mu myanzuro yafashwe mu nama ya 17 y’abayobozi b’ibihugu bigize East African Community yateranye tariki 02 Werurwe 2016 i Arusha muri Tanzania.

Aba bayobozi baganiriye ku buryo hagabanuka cyangwa bahagarika ibicuruzwa byakoze (caguwa n’imodoka zakoze) bituruka mu mahanga kugirango hatezwe imbere ibicuruzwa bikorerwa mu bihugu bigize aka karere.

Umwiherero w’uyu mwaka uzabera ku ishuri rya gisirikare rya Gabiro, mu karere ka Gatsibo ukamara iminsi ibiri nawo uzaganira unafate ingamba zo “kwongerera agaciro ibikomoka iwacu”. Ndetse insanganyamatsiko y’uyu mwiherero ikaba igendanye n’iyi ngingo bazigaho kuko ivuga ngo “Iby’iwacu: Umusingi w’Iterambere”

Usibye iki uyu mwiherero uziga no ku ngamba zafatwa mu kwihutisha ishyirwamubikorwa ry’Icyerekezo 2020 ndetse guteza imbere imibereho myiza n’uburenganzira bw’umwana w’umunyarwanda nk’uko bivugwa n’iri tangazo.

Muri uyu mwiherero Minisitiri w’Intebe azageza ku banyarwanda uko imyanzuro y’Umwiherero wa 2015 yashyizwe mu bikorwa.

Aba bayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zinyuranye ndetse n’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi bazaganira ku ntego z’igihugu zigamije kugira u Rwanda igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Intego y’inama z’umwiherero zishingiye ku muco nyarwanda aho abayobozi bahuraga ngo bashake ibisubizo ku bibazo byagaragajwe no kwiyemeza kubishyira mu bikorwa

Muri uyu mwiherero abayobozi bazasubiza amaso inyuma basuzume niba ibyo bemereye abaturage byarakozwe ndetse banaganire kuri gahunda zikeneye kunozwa kugira ngo ibyo abaturage basezeranyijwe byose bishyirwe mu bikorwa.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ikibazo cy’amazi (meza) mu mujyi wa Kigali kiracyahangayikishije banshi bawutuyemo badashobora kubona ayo mazi. Ubuyobozi bwa WASAC bwari bwarasezeranyije abanyarwanda ko mu mpera z’umwaka wa 2015 abatuye uwo mujyi wa Kigali hafi ya bose bazaba babona ayo mazi, kubera ko batwizezaga ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo ayo mazi agere kuri benshi mu mujyi. Nyamara kugeza ubu usanga ikibazo kikiri cya kindi.

    Umwiherero wari ukwiye kuzagira icyo ubivugaho.

    • Nibyo ko Umwiherero ukwiye kureba Ikibazo cya amazi kiri Mumuji wa kigali cyane cyane nka Kicukiro Mumurenge wa GATENGA Akagari ka Nyanza Isonga

    • Kuki Kigali mwumva arimwe mugomba kwitwaho? Abaturage hirya nohino bakubise ibiboko ngo baje mu midugudu bahasanze ikihe gikorwa remezo? Bashenya amazu yabo bajya kwipakira munsisiro ntakintu nakimwe gihari yewe hamwe nta na rezo ya mobayilo ihagera.

  • Mushoborwa na Prezida wacu ubandagaza rukabura gica.
    Cyakora muzabwire RBA na TVR ntizizabicisheho
    kuko ubushize yarabangagaje bamwe ni uko ari i rwanda
    mwari kwegura

  • Ibihe bikorerwa iwacu, nyakubahwa minister ?

  • Kanyamanza, wirwanya Imidugudu, ahubwo saba ko ibikorwaremezo bihagezwa. None se ubona ibyo bikorwa twifuza ko byagera kuri benshi, byabageraho batagira aho babarizwa? Uretse ko ushobora kuba udatembera mu gihugu, cyangwa se udashaka kubona, ariko ahenshi hari Imidugudu, ubu hari amashanyarazi! Nubwo ataragera hose, ariko biri mu nzira nziza! Dukomeze imihigo! Murakoze.

  • IBIKOMOKA IWACU? IKIBAZO GIHARI CYANE NI “DESIGN” Y’IBIKORERWA MU RWANDA ! SINZI NIBA MU BINDI BIHUGU HARI AMASHURI BABYIGIRAMO. DUFATE URUGERO; NGAHO NDEBERA IRIYA “KANDAGIRA UKARABE” DUKORA. BURIYA KOKO WAYISHYIRA MURI HOTEL, CYANGWA MURI SALON ????

  • @kanyamanza: wakubiswe ibiboko bingahe, nande (tanga amazina), kugira ngo uture muwuhe mudugudu? Burya niyo waba ufite ibyo unenga si byiza gutura ibigambo aho nta facts! Gira amahoro.

  • ibitagenda neza ntawabivuga abimare

  • ikibazo ni big fish, yikwegerako byose. Urebye amafaranga abategetsi babika hanze yurwanda biteyubwoba mugihe abakane bicwa ninzara. Ubusuma niyombogamizi yambere

  • Mudufashe mubatubwirire bite ku ikibazo cyo kwemerera gukora ku mugaragaro kw’ariya madini yiyemerera ko akorera shitani none akaba ashaka ko yakwimakaza ibikorwa bya Satani no mu Rwanda .

  • Bige ku mikorere mibi igaragara mu biro by’ubutaka cyane cyane ku rwego rw’intara n’akarere aho umuturage adepoza dossier ikarenza umwaka nta gisubizo. Kuburyo bishobora guteza impagarara.

Comments are closed.

en_USEnglish