Digiqole ad

Gutangaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano yacu – Bosenibamwe

 Gutangaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano yacu – Bosenibamwe

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime asanga hakwiye imbaraga mu kugaraza ukuri kuri Jensodie yakorewe Abatutsi

Mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, abanyeshuri biga ku ishuri rya Tumba College of Technology basabwe gutangaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kurwanya ubushotoranyi n’ibikorwa bimwe na bimwe bidahwema gukora raporo mbi ku Rwanda.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru Bosenibamwe Aime asanga hakwiye imbaraga mu kugaraza ukuri kuri Jensodie yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime asanga hakwiye imbaraga mu kugaraza ukuri kuri Jensodie yakorewe Abatutsi

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri biga mu ishuri ndetse n’abaturage barituriye, aho habanje igikorwa cya ‘Walk to Remember’  hakurikizwaho ibiganiro.

Mu ijambo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yavuze, yagarutse cyane ku gutangaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bosenibamwe  avuga ko igihugu kiri mu nzira ndende, gikomeje kubaka umusingi ukomeye w’ubumwe, aho  ‘Ndi Umunyarwanda’ yubakiwe mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Avuga ko Ubumwe n’Ubwiyunge buzira ingengabitekerezo ya Jenoside, ari kimwe mu bimaze kugaragara  ko u Rwanda rumaze kugera ahantu heza.

Yagize ati “Ubushotoranyi bw’ibikorwa bimwe na bimwe bidahwema gukora raporo mbi ku Rwanda, bigaragaza isura mbi ku Rwanda  bashaka kwangiza isura y’Umukuru w’Igihugu cyacu.

 Abanyeshuri bose ba Tumba College tugomba guhaguruka tugatangaza dukoresheje imbuga nkoranyambaga, za Twitter, Facebook n’izindi, tugatangaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ni inshingano zacu.

Hari igihe tuzatsinda imbaraga za sekibi, zigasimbuzwa n’ibyo tumaze kugeraho byiza harimo n’imyumvire myiza y’Abanyarwanda.”

Bosenibamwe Aime avuga ko Abanyarwanda basigaye bitabira ibikorwa byo kwibuka ari benshi, ibyo bigaragaza uburyo imyumvire  imaze kugera ku ntambwe ishimishije.

Bosenibamwe  yaboneyeho  gukangurira abanyeshuri guhaguruka bagakora ubushakashatsi  ku kuri kuri jenoside, maze bakandika, bakazakora ibitabo bizasakazwe kuri Internet, abasoma babe benshi, maze bamenye ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inzego z'umutekano zari zitabiriye igikorwa cyo kwibuka, aha bacanaga urumuri rw'icyizere
Inzego z’umutekano zari zitabiriye igikorwa cyo kwibuka, aha bacanaga urumuri rw’icyizere
Urumuri rw'icyizere hacanywe buji 22 zingana n'imyaka ishize kuva Jenoside irangiye
Urumuri rw’icyizere hacanywe buji 22 zingana n’imyaka ishize kuva Jenoside irangiye

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • wapfa ingengabitekerezo sha! ariko mwazakoze akuma kayipima? Gupimisha amagambo sibyo rwose kuko burya twese turi abantu ururimi rushobora kunyerera umuntu akavuga ibyo atatekereje neza bitewe n’ubujiji. Iki cyorezo cy’ingengas rwose aho bucyera kiratumara. Ndabona aho bucyera twese arukuruca tukarumira.

  • Dore iki nacyo da. Iyo nibutse ukuntu cyishe abajura kibabambye ku musaraba nka Yezu rwose birantangaza.Imana izatubaza byinshi pe

    • Ibyo byabaye ryari ko ayo makuru yancitse ra? Duhe kumakuru da tujye tumenya abo turikumwe ubu byarakomeye

      • Byabaye kera muri Congo

        • Urakoze kuri ayo makuru pee, ntacyo narimbiziho, gira amahoro

  • You’re right!!!
    Koko uwajya yinumira. Nawe se, icyo wavuga cyose,kandi ali ukuli, haba hari umuntu uza gukomereka. To be on the safe side, keep silent!!!!!!!!! hahahaha!!!!!!!

  • Mbona hakwiye kubaho ingero zamagambo yavugwa numuntu tukamenya ko avuze igengabitekerezo.

    Kuko mbona hari abazaharenganira cg se umuntu agahitamo guceceka kandi ntibyubaka.

    Aha ndabivuga mu Rwego rw’ubutabera kugirango dutandukanye ubutabera namarangamutima.

  • @Daddy SADIKI RUBANGURA,

    Ziriya buji zicanye hariya ku meza zose hamwe ni makumyabiri n’enye (24) ntabwo ari 22 nk’uko wabyandite muri iyi nkuru. Ngaho nawe zibare neza urebe.

    Gira amahoro.

  • ahajajaiajaja

  • Nibyo kandi ni byiza kwibuka inzirakarengane zazize Genocide yakorewe abatutsi. Ibyo rwose njye ntabwo mbijyaho impaka kuko ayo mahano yabaye muri iki gihugu agomba kwibukwa akanavugwa kugira ngo atazasubira. Icyo njye nshaka kwisabira abatanga ibiganiro muri icyo gihe cyo kwibuka, ni uko bajya bakoresha amagambo yoroshye ariko nyakuri kandi arimo inyigisho zibanda mu kunga abanyarwanda. bagakoresha amagambo arimo ubwitonzi, ubushishozi, ubunararibonye, ubusesenguzi, n’ubukerebutsi buhagije ku buryo uwayumva wese yumva ko arimo ukuri kandi aganisha abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge.

    Muri ibyo biganiro ababitanga bagakwiye kwirinda amagambo akakaye, asesereza, kandi adatera ubwoba abaje kwitabira icyo kiganiro. Nibyo koko ibibi bya Genocide bigomba kuvugwa, n’abakoze iyo Genocide bagomba kwamaganwa, ariko abatanga ikiganiro bagomba kubikora ku buryo bunoze, bukwiriye, mbese navuga ko bagakwiye kubikora ku buryo bw’ikinyamwuga (bagomba kubikora professionally). Ntabwo umuntu ubonetse wese yatanga ikiganiro, mu gihe cy’icyunamo.

    Umuntu wahiswemo ngo atange ikiganiro muri kiriya gihe cy’icyunamo yakagombye kuba ari umuntu w’inyangamugayo, umuntu ukoresha ukuri (utabeshya), umuntu ushyira mu gaciro, umuntu ufite ubunararibonye, umuntu ufite ibitekerezo bizima kandi byubaka (bidasenya),agomba kuba ari umuntu utarigeze arangwaho ibitekerezo by’ivangura iryo ariryo ryose, kandi ntarangwe n’amacakubiri.

    Hari bamwe iyo bavuga muri biriya biganiro usanga batandukira cyane, bagatwarwa n’amarangamutima, ukumva ko muri bo Genocide yakozwe n’abahutu bose, kandi nyamara hari abahutu batari bake babirwanyije ndetse bamwe bagatanga n’ubuzima bwabo. Hari abahutu rwose babaye intwari barengera abatutsi ndetse hari abahutu bishwe kubera ko barengeraga ubuzima bw’abatutsi.

    Nibyo koko, abahutu batari bake bishoye mu bwicanyi bica bagenzi babo b’abatutsi. Muri abo bahutu hari abakoze ubwo bwicanyi babishaka, hari ababukoze batabishaka, hari ababukoze babihatiwe, hari n’ababukoze bafite ubwoba ngo nabo baticwa. Ibyo ni ukuri kandi ni amateka.

    Ariko kandi, hari n’abahutu bihagazeho, banga kwijandika mu bwicanyi, hari abahutu bahishe bagenzi babo b’abatutsi ngo baticwa, hari abahutu bari bafite ubumuntu birinda icyo aricyo cyose cyashoboraga gutuma batakaza ubwo bumuntu bwabo, hari abahutu b’akristu nyabo (atari ku izina gusa) bemera Imana kandi bakemera ko buri muntu wese yaremwe mu ishusho y’Imana, abo bahutu ntabwo nabo bigeze bishora mu bikorwa by’ubwicanyi. Abo bose tugomba kwemera ko babayeho kandi bamwe muri bo baracyariho. Ibyo bigomba kuvugwa niba koko tugamije ubumwe n’ubwiyunge.

    Rwose njye ndashaka kwisabira ko abatutsi bamwe bareka ikintu cya “Globalisation”, ntibumve ko uwitwa Umuhutu wese yishoye mu bwicanyi. Ndisabira ko abatutsi bashoboye kurokoka kubera ko bahishwe n’abahutu bagenzi babo mu gihe cya Genocide, babyatura bakabivuga (hari bamwe bagira ubwoba bwo kubivuga ngo batarebwa nabi), ibyo byanafasha Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu kazi kabo ka buri munsi.

    Ndisabira n’Umuhutu wese waba waragize uruhare mu bwicanyi kwemera ko yakoze amahano, agasaba imbabazi ku bantu no ku Imana. Ndisabira ko Umuhutu utaragize uruhare mu bwicanyi yajya agenda yemye, atubitse umutwe kandi adafite ubwoba, akumva ko icyaha cyakozwe na bene wabo kitamubarwaho, kandi nti hakabe hagira umuhatira gusaba imbabazi y’icyaha atakoze.

    • Ndemezo uvuze ukuri!Biriya biganiro nsigaye mbone bamwe babikoresha mu gukomeza gutanya abantu babiba urwango rudashira!

    • Nibyiza ibyo uvuga, Ese leta yu Rwanda igiye mu ntamabara imyaka kuko numva dushaka kurangiza ikibazo.Ubwo bumwe nubwiyunge bwahinduka zero maze abantu bagaheza inguni sinakubwira.Abazi u Rwanda muri 1989, bakarumenya 09/1990 nyuma ya 10/1190 hanyuma mbere ya 1994, bakarumenya nyuma ya 04/1994, bazi icyo nshaka kuvuga.Kurwana intambara ya politiki mu gihugu niya gisilikari biragora mu Rwanda ho nakarusho.

  • Ntibizoroha namba ahubwo ndabona bigenda bihindura isura bigana habi.

    Genocide ikirangira ONU iti habayeho Genocide Rwandais,i Rwanda bati itsembabwoko n’itsembatsemba, birazamutse i Rwanda bati hoya ni itsembabwoko gusa itsembatsemba rivaho, nyuma nabyo bati hoya ni Genocide yakorewe abatutsi, icyitwa itsembabwoko kivaho gisimbuzwa genocide yakorewe abatutsi.

    None CNLG iti hariho indirimbo zarirumbwe mbere z’icyunamo zirimo amagambo apfobya kuko amagambo yakoreshejwe atakijyanye n’igihe tugezemo. none bavandimwe ko mbona Genocide ihora ihindura isura buri mwaka cg igihe runaka amaherezo azaba ayahe.

    Gufunga umunwa byo nabyo sibyo kuko ni nko kwicarira igisasu kuko igihe cyazagera uguturika maze ibyawe bikarangira nabi. Abajenerari ba coloneli nabandi benshi bakomeje gufungwa ngo baravuze cg ngo bararebye, niho hahandi!!

    Birabaje gukomeza kwikoreza umusaraba ubwoko runaka, abatutsi barishwe izuba riva ayo ni amahano ariyo yiswe genocide, ariko kandi kwikoreza uyu musaraba abahutu bose nayo namahano kuko bituma bamwe biyumvamo ipfunywe kandi ntako batagize ngo bafashe abahigwaga icyo gihe.

    Dusobanure amateka ariko twirinde guheza inguni no kugendera kumarangamutima kuko nibyo bizadufasha

    • Aho bukera bizamera nka ya magambo twigaga kumata baravuga ntibavuga ????

  • Jyewe umunwa wanjye nzawushyiraho ingufuri da!aho gupfa none wapfa ejo nabonye nkira imipanga y interesi mfite agahanga gato nzakarinda uruguma.

  • Mukomeze mukomere .

Comments are closed.

en_USEnglish