Digiqole ad

Past. Rutayisire yatanze inama ku gikwiye mu kwigisha gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside

 Past. Rutayisire yatanze inama ku gikwiye mu kwigisha gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside

Rev. Pasteur Dr Antoine Rutayisire ku cyumweru tariki ya 10 Mata 2016, yatanze ikiganiro kuri Radio Voice Of Africa ku ruhare rw’amadini mu kurwaya ingengabitekerezo ya Jenoside na we avuga uko abibona.

Rev Pasteur Dr Antoine Rutayisire asanga mbere yo kwigisha abandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ababigisha bakwiye kubanza kwisuzuma ko ntayo bafite
Rev Pasteur Dr Antoine Rutayisire asanga mbere yo kwigisha abandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ababigisha bakwiye kubanza kwisuzuma ko ntayo bafite

Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yubakira ku mibanire mibi yabayeho na mbere.”

Yakomeje avuga ko ubibonera ku bikomere by’amateka byagiye bisigara, n’abazungu baje babitiza ijwi birushaho kugira umurindi.

Rutayisire yavuze ko inzego za Leta nizikomeza kwigisha, amadini na yo akabigiramo uruhare, ingengabitekerezo ngo yagabanuka izo nzego zitahirije umugozi umwe .

Yagize ati “Ariko, mbere yo kwigisha gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside mu bo tuyobora tubanze twihereho turebe niba natwe ntayo dufite kuko ntiwatanga icyo na we udafite.”

Rutayisire avuga ko ikindi ari ugusubira mu bitabo bitagatifu cyangwa Korowani, “Tukarebamo inyigisho zihuye n’icyo kibazo zishobora gukuramo abantu tuyobora ingengabitekerezo ya Jenoside iri mu mitima yabo.”

Ati “Icyumweru kimwe cyo kwibuka ntabwo gihagije kugira ngo urandure ingengabitekerezo ya Jenoside, byagombye kuba inyigisho ugarura buri munsi uko ugiye kwigisha ‘mainstreaming’.”

NKUNDINEZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Nibyo rwose Pasteur RUTAYISIRE Antoine abivuze ukuri “ntawe utanga icyo adafite”. Abayobozi mu nzego zose nibabanze bisuzume bo ubwabo barebe niba ari ba miseke igoroye, hanyuma babone kwigisha abandi ibyo koko bemera. Ntacyo byaba bivuze kujya kwigisha umuturage mu mudugudu uyobora ngo arwanye amacakubiri, mu gihe akuziho wowe ubwawe nk’umuyobozi kugira ayo macakubiri muri wowe.

    Kuvuga gusa amagambo ku munwa kubera kurengera umukati wawe, usanga aribyo bamwe mu bayobozi b’iki gihugu bakora. Rimwe na rimwe usanga ibyo bavuga ku munwa atari byo biri ku mutima.

    None se hari uwarushaga SAFARI Stanley mu kuba intyoza yo kuvuga ibijyanye no kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide. Nyamara se byarangiye bimugendekeye bite? Ubu se arihe? None se ubwo abaturage bamubonye abigisha ku munwa (ibyo atemera ku mutima) basigaranye iyihe shusho y’umunyapolitiki/Umuyobozi mu Rwanda?

    Dukwiye kandi no kumenya ko gukumira ingengabitekerezo ya Genoside muri “contexte” y’u Rwanda, bigomba gukorwa ku mpande zombi. Uwo ariwe wese yaba Umuhutu cyangwa Umututsi agomba kwirinda ingengabitekerezo ya Genocide, kuko ubu, usanga iyo bavuze ingengabitekerezo ya Genocide abantu bumva ko ari ikibazo kireba abahutu gusa kuko aribo bayikoze. N’ubwo abatutsi aribo bakorewe Genocide, nabo bagomba kwitonda no kwirinda ikintu cyose cyabatera ibishuko byatuma bagira igitekerezo cyo kuba bayikorera bagenzi babo b’abahutu.

  • Rwose ibyo Pastor Rutayisire avuga nibyo 100/100 cyane cyane mu bayobozi b’igihugu mu nzego zose, uretse no mu bayobozi b’amadini.
    Abantu aho bava bakagera bagendera ku ngero, zaba izo ababyeyi ku bana, abayobozi ku bayoborwa, etc. Ibivugwa ko “imvugo igomba kujyana n’ingiro” bikwiye kuba umuco bikava mu magambo,haba mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, haba no mu buzima busanzwe bw’Abanyarwanda.

  • Igihe cyose abanyapolitiki bayobora igihugu n’abatavuga rumwe na bo barangwa no kutoroherana no kudaca bugufi ngo baganire nta buryarya mu nyungu z’igihugu, abandi bose muragosorera mu rucaca. Nibashaka kongera kugitwika ntimuzababuza ngo mubishobore. Ubu se iyo bamwe bavuga ko bifuza indi ntambara ntimuba mubyumva? Igihugu gitwikwa n’abanyapolitiki, ni na bo bagitabara. Ariko jye mbona strategy nziza yo kwigisha ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ari uguhera ku bari mu gihugu. Abishe bagasaba imbabazi abo biciye, na bo bakazitanga n’ubwo bitoroshye. Kuko ari abanyapolitiki bari ku butegetsi, ari n’abari hanze bahunze, iyo basobanura impamvu badashobora kumvikana, bishingikiriza mbere na mbere ku byabaye ku batutsi no ku bahutu bari mu gihugu muri 1994, kuko ipfundo rya jenoside ari ho riri n’ubwo amateka aribanziriza na yo ari ay’amaraso n’amarira. Nyamara abo banyapolitiki ni bo ubwabo bahanganye. Abinjiye mu gihugu bafashe ubutegetsi, abari babufite bagisohokamo, ariko bose bavuga ugasanga abakigirwa iturufu ikomeye yo kutumvikana ari abahutu n’abatutsi basubiye kubana aho batuye hatandukanye mu gihugu. Iyo ubona amakimbirane nyamukuru ahagaze noneho ku buryo bwo kwibuka abishwe urw’agashinyaguro n’igihe bikorerwa, urumirwa. Abapfa ubutegetsi nibarangize ibibazo byabo, bareke kujya babeshya ko baharanira inyungu z’abanyarwanda bose kandi abenshi mu mutwe wabo hakibereyemo kurwanira ubutegetsi no kubugundira bitwaje Hutu-Tutsi. Umuyobozi byakomera yakwatura ukumva mu byo avuga ni umuhutu cyangwa umututsi mbere yo kuba umunyarwanda. Padiri, Pastoro, Bishop cyangwa Sheikh baganira n’inkoramutima zabo ukumva na bo abenshi ari abahutu cyangwa abatutsi mbere yo kuba abakristu cyangwa abayislamu. Rwose abanyarwanda nimuduture umutwaro turarushye. Nimuce inkoni izamba rubanda irababaye wa mugani wa Byumvuhore.

    • Safi, ko umenya nawe waba ufite ubumenyi buke bwerekeranye naho igihugu cyacu kigeze naho cyavuye? Jye sinumva niba uri umunyarwanda ukuntu watangira uvuga ngo abatutsi barinjiye abahutu barasohoka ngo nurangiza ikibazo ugishyire ku buyobozi bwahagaritse genocide yakorewe abatutsi nubu bakinginga bakanakira abo bahutu uvuga bisize amaraso y’abatutsi. Ikibazo si aho giherereye. abahunze bahunze ikibirukamo “amaraso y’abatutsi bamennye” safi rero ntiwiyibagize ko hari abemeye guca bagufi bakakirwa mu rwababyaye kandi ubu bakaba bamerewe neza mu gihe abo bishe urw’agashinyaguro bo batazazuka ngo tubibone. Ibi nkubwiye biragaragaza ubwenge, ubushobozi, ubushishozi ndetse n’ubwitange bw’abahagaritse genocide .Abo nibo bari ku isonga ku buyobozi bw’u Rwanda kandi niba ureba neza udashyizemo amarangamutima ayariyo yose ukwiye kubona ibyiza birenze ibyashoboraga gutekerezwa igihugu kigezeho ari mu bukungu n’izindi sectors zose z’ubuzima. Ibi byose tubikesha Inkotanyi zunamuye igihugu ziyobowe na H.E Paul Kagame Imana yo mw’Ijuru izabampembere jye sinabona icyo nkora.

  • Ahaaa!!!! Dore noneho dutangiye no kuvuga ngo “ingengabitekerezo mu bana bavutse nyuma ya jenosayidi”!!! Ibi si akaga???? Mbe abo bana tubashakaho iki? Si twe tuliho tuboshya??? Ko umwana avuka ali Umumalayika!
    Dukomeze tubibe inzangano, tuzaba tureba icyo tuzazisaruramo. Abanyarwanda TULI BABI GUSA!!!!!

  • Kwigisha ni process si urugendo rw’umunsi umwe.

  • ingengabitekerezo si kamere…si icyaha cy’inkomoko, ndetse si n’umwihariko wa bamwe…..icyo nicyumvikana izacika……………ariko kuva igishakirwa hamwe gusa ndakurahiye……….bazabana nayo mu mitima……….nyuma y’imyaka runaka izuke.

  • Rev.Pastor.Apotre.Prof.Dr.Eng Antoine Rutayisire

    Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yubakira ku mibanire mibi yabayeho na mbere.

    Yes,
    ariko se hagati ya nde na nde? byaterwaga ni iki? umuti ni uwuhe?

    Ibi bibazo byanjye ubishubije nkuko umwana mutoya avuga ati “Papa araryamye ariko yambwiye ngo umuntu uza hano umubwireko ntawuhari” niwo muti wonyine wakomora ibikomere by’abanyarwanda. Naho ubundi byose bisigira abantu urujijo. “Nimureke abana bato bansange kuko abameze nkabo aribo bazragwa ubwami bw’ijuru!”

Comments are closed.

en_USEnglish