Digiqole ad

Abavoka ba Munyagishari bahawe iminsi 6 n’amafrw nk’ayahabwa ‘Direteur Général’

 Abavoka ba Munyagishari bahawe iminsi 6 n’amafrw nk’ayahabwa ‘Direteur Général’

Bernard Munyagishari mu rubanza.

Kuri uyu wa 13 Mata, mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Munyagishari Bernard ibyaha bya Jenoside, Umucamanza yemeje ko iperereza ryasabwe gukorwa n’abunganira uregwa rifite agaciro, gusa atesha agaciro Miliyoni 12 bari basabye bityo ategeka ko bagomba guhabwa ibigenerwa abayobozi bakuru (Directeur Général’) b’ibigo bya Leta. Iminsi 30 bari basabye, Umucamanza yategetse ko bahawe iminsi 6.

Bernard Munyagishari mu rubanza.
Bernard Munyagishari mu rubanza.

Ni icyemezo kitumvikanywemo cyane cyane ku birebana n’umubare w’amafaranga nk’uko wari wagaragajwe n’abunganira uregwa bari basabye ubufasha bw’amategeko (aide juridique) burimo miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda n’iminsi 30 yo gukora iperereza ry’ibanze.

Basobanura ikifuzo cyabo, Me Umutesi Jeanne d’Arc na Bikotwa Bruce bari babwiye Umucamza ko nubwo uwo bunganira atabemera bashaka gukora akazi bahawe, bityo ko bazakora iperereza rishinjura umukiliya wabo mu duce (sites) 10.

Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko iyi minsi ari myinshi ndetse busaba ko amafaranga yagenerwa aba banyamategeko yagenwa hakurikijwe ibisanzwe bigenerwa umukozi wa Leta ugiye mu butumwa bw’akazi i Rubavu (niho bazakorera).

Ingingo ya 14 yo mu mategeko yo kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda igena ko uwoherejwe n’inkiko mpuzamahanga agenerwa ibimufasha gutegura urubanza mu gihe aburana atishoboye.

Umucamanza yavuze ko uduce twagaragajwe ko uregwa ashobora kuba yarakoreyemo ibyaha ari komini eshatu, bityo ko batagomba kujya hanze y’utu duce kuko batigeze bagaragaza impamvu bashaka kujya mu tundi duce 7 biyongereragaho.

Umucamanza yavuze ko agace ka Kanama, Nyundo no mu mujyi wa Gisenyi ari ho hagaragajwe ko Munyagishari akekwaho gukorera ibyaha, bityo ko ari ho abamwunganira bagomba gukorera iperereza.

Umucamanza yahise anagaragaza ko iminsi 30 yari yasabwe ari myinshi, yemeza ko aba banyamategeko bahawe iminsi 6 y’akazi.

Ku mubare w’amafaranga, Umucamanza yavuze ko aba banyamategeko bagomba kuzagenerwa ibigenerwa umuyobozi mukuru (Directeur Général’) w’ikigo cya Leta ugiye mu butumwa bw’akazi.

Umucamanza yahise ategeka ko Minisiteri y’Ubutabera izagenera ubu bufasha aba banyamategeko kugira ngo bakore iperereza rishinjura umukiliya wabo banashaka Abatangabuhamya bazamushinjura.

Munyagishari aherutse kwikura mu rubanza mu gihe kitazwi avuga ko atazongera kwitaba urukiko mu gihe hatarafatwa umwanzuro ku bujurire yashyikirije Urukiko rw’Ikirenga avuga ko abunganizi yahoranye (bikuye mu rubanza) yabambuwe ku maherere.

Iburanisha ritaha riteganyijwe ku itariki ya 03 Gicurasi, abunganira uregwa bagaragaza ibyavuye mu iperereza.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Sha wakwitonze bakagukanika ko nawe abo wahemukiye ari benshi ra?urafyura ayo maso nk’ifi yafashwe nu mutego?itonde,hama hamwe sha ibyo mwakoze muzajya mubyishura pole pole,ahubwo bagukubite inyundo murayo maso wafyuye.

  • Ariko buriya munyagishari iyo avuga ngo si umunyarwanda antera umujinya,ndamuzi cyaneee yoga….niganye n’umwana we witwa Munyagishari Bernardine ucitse iryinyo ry’imbere naho yaratuye ndahazi rwose !!! Nareke gutesha umutwe atuze Imana imubaze ibyo yakoreye inzirakarengane,amaraso yabo azabahama

  • yewe ukuntu areba ndabona abonye occasion yakongera akica abandi yegoko!!!

  • Aliko uyu mugabo areba nabi kabisa! Bigaragaza n’ubugome bwe bwinshi mu mutima, afitiye abatutsi. Aliko nta kundi niyemere asorome ibyo yabibye.

  • UUUUUhhhhh!!! utaragera muburoko agira ngo ni ahantu sha? biranashoboka ko azira uwo yari we n’icyo yaricyo ibyo mu Rda rwacu ntawamenya.

Comments are closed.

en_USEnglish