Digiqole ad

Ntaganzwa yavuze ko atari akwiye gufungwa by’agateganyo kuko ngo yamaze igihe afunze

 Ntaganzwa yavuze ko atari akwiye gufungwa by’agateganyo kuko ngo yamaze igihe afunze

Ntaganzwa yaje kuburana mu bujurire yambaye iroza umwambaro uranga imfungwa

*Ntaganzwa noneho yatoboye akavuga ko umwaka yamaze afungiwe muri RDC wirengagijwe,

*Ladislas ukurikiranyweho gutegeka ko Abatutsikazi bafatwa ku ngufu yavuze ko akeneye Dosiye y’ikirego akayisoma neza,

*Me Bugabo wunganira Ladislas avuga ko Umucamanza wamukatiye gufungwa by’agateganyo atabifitiye ububasha,

*Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mucamanza ari we ugenwa n’Itegeko,… bwasabye ko Ntaganzwa yubahiriza icyemezo yafatiwe.

Mu rubanza rw’Ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, kuri uyu wa 13 Mata Ntaganzwa Ladislas uregwa Jenoside mu cyahoze ari komini Nyakizu yabwiye Umucamanza w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko Urukiko rw’i Nyarugunga rutari rufite ububasha bwo kumuburanisha kuko atafatiwe ku Kibuga cy’indege cya Kanombe nk’impamvu nyamukuru yatumye ashyikirizwa uru rukiko. Umwunganira yavuze ko atari akwiye gufungwa kuko amaze igihe afunze.

Ntaganzwa yavuze ko hirengagijwe ko yafunzwe umwaka muri Congo Kinshasa
Ntaganzwa yavuze ko hirengagijwe ko yafunzwe umwaka muri Congo Kinshasa

Ntaganzwa Ladislas ukurikiranyweho ibyaha bitanu birimo gusambanya ku gahato Abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye Umucamanza ko yoherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga rufite amategeko atamwemerera kuburanishwa n’urukiko rw’Ibanze.

Uyu mugabo noneho wemeye kuvuga (mu rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga yavugaga ko yifashe ku byo yabazwaga byose), mu ijwi ritomoye, yagize ati “Noherejwe n’urwego mpuzamahanga, sinshobora kuburanishwa n’Urukiko rwa Nyarugunga.”

Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’Inshinjabyaha, rigena ko iyo hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho ibyaha ashyikirizwa urukiko ruri hafi y’aho yafatiwe uretse Urukiko Rukuku, Urukiko rukuru rwa Gisirikare n’Urukiko rw’Ikirenga.

Ntaganzwa wafatiwe ahitwa Nyanzale muri Congo Kinshasa mu mpera za 2015, yabwiye Umucamanza ko ataraca iryera dosiye y’ikirego cye; yavuze ko atafatiwe ku Kibuga cy’indege cya Kanombe ku buryo yari gushyikirizwa Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rufatwa nk’urwegereye kuri iki kibuga.

Ati “…Bavuze ko nafatiwe ku kibuga cy’Indege I Kanombe, birengagije ko nari maze igihe kigera ku mwaka mfunze, …iminsi namaze mfunzwe ntiyitaweho.”

Me Bugabo Laurent utigeze ajya kure y’inyatangajwe n’Umukiliya we, yagize ati “Uriya mucamanza yari kugira ububasha iyo Ladislas afatirwa I Kanombe.”

Uyu munyamategeko wifashishije amategko atandukanye arimo ayo kohereza imanza mu Rwanda n’amategeko ya ICTR, yavuze ko umukiliya we atari akwiye gufatirwa icyemezo ku ifunga n’ifungura by’agateganyo.

Ati “Kubera ko yari amaze igihe afunzwe ntibyari ngombwa ko aburanishwa ku ifunga n’ifungura by’agateganyo.”

Me Bugabo uvuga ko itegeko ryagendewe atari ryo ryari rikwiye, yasabye ko umukiliya we atafatirwa icyemezo cy’ifunga n’ifungura ahubwo ko yaguma mu murongo w’umuntu woherejwe n’inkiko mpuzamahanga.

Uyu munyamategeko wavugaga ko umukiliya we akwiye kugengwa n’itegeko rya TPIR, yasabye Umucamanza gusuzuma ingingo ya 47 y’amategeko y’itangwa ry’ibimenyetso y’uru rukiko rwashyiriweho u Rwanda.

Me Bugabo yavuzeko iyi ngingo iteganya ko inyandiko y’ikirego isuzumwa n’Umucamanza wagenwe n’ingingo ya 2 y’iri tegeko yongeraho ko amasezerano u Rwanda rwagiranye na TPIR agaragza ko uyu mucamanza agomba kuba ari uw’Urukiko Rukuru.

Uyu mwunganizi wanagarutse mu miburanishirize ku ifunga n’ifungura, yavuze ko Umucamza yinjiye mu mizi y’ikirego kandi atabyemerewe, atanga urugero rw’aho Umushinjacyaha yagaragarije Umucamanza ko Ntaganzwa yategetse Abahutu, Abatwa, n’Interahamwe gusambanya abagore b’Abatutsikazi barimo uwitwa Siteriya wanishwe urw’agashinyaguro nyuma yo gusambanywa.

Me Bugabo wavugaga ko ibyagaragarijwe uyu mucamanza bishobora kuzabyara icyaha gishya kitari muri dosiye yagize ati “Turanenga kuba yarashyizemo ibintu bishya bishobora kuzavamo icyaha gishya cyo gushinyagurira umurambo.”

Umushinjacyaha Nshimiyimana Michel yavuze ko Urukiko rwari rufite ububasha ari urw’Ibanze rwa Nyarugunga kuko ari rwo rugenwa n’amategeko yo mu Rwanda n’amategeko yo kwimurira imanza mu Repubulika y’u Rwanda.

Uyu mushinjacyaha yavuze ko itegeko ryagendeweho ari iry’u Rwanda kandi ko ari ryo rigomba kugenga Ntaganzwa wamaze kugezwa muri iki gihugu ndetse ko Umucamanza wamufatiye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

Umushinjacyaha Nshimiyimana yavuze ko uyu mucamanza atigeze ajya mu mizi y’urubanza ahubwo ko icyo yakoze ari ugusuzuma niba hari impamvu zikomeye zituma Ladislas akekwaho ibyaha.

Imyanzuro kuri ubu bujurire izatangazwa kuwa mbere w’icyumeru gitaha, taliki ya 18 Mata.

Ntaganzwa mu mwambaro uranga imfungwa asohotse mu rukiko
Ntaganzwa mu mwambaro uranga imfungwa asohotse mu rukiko
Ntaganzwa yaje kuburana mu bujurire yambaye iroza umwambaro uranga imfungwa
Ntaganzwa yaje kuburana mu bujurire yambaye iroza umwambaro uranga imfungwa

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ariko buriya mu mutimanama wa Ntaganzwa hameze hate?
    Yumva kwica abatutsi ntacyo bitwaye byari inshingano z’umuyobozi mwiza kandi w’UMUKIRISITU?
    Yumva se ko ari icyaha kwica umuntu utakurwanyije?
    Umuntu aragoye! Umuntu ni inyamaswa mu zindi!

  • Uziko hari abantu batagira umutima,nkicyo ubwo kirimo kuvuga iki koko?igihe cyarimburaga abatutsi ntabwo cyari kizi umunsi umwe imana izakizana mu Rwanda?ariko bari bazi ko amaraso y’inzira karengane ataririra imana.sha ni bamukunde ahubwo bishobotse bazakijyane kuri stade inyamirambo tugitere amabuye kugeza gipfuye.abo cy’ishe nabwo bavuga amaraso!cyarangiza kikabwejagura.

  • ikizazana amahoro Ku isi, si uko yaterwa amabuye si nuko yapfa ahubwo Ibyo byose bizakurwaho nubwami bw’Imana gusa kuko nta mutegetsi numwe uzigera aba mwiza kuri ubu bwami bw’abana babantu.

  • Dushimira nyakubahwa Wa Jamahiriya ya Libiya ariwe Mouamar Kadhafi watanze ziriya rosa muri 1989 ndeste agatanga amapingu imyenda yabacungagereza, nimyenga yabapolisi (twitaga ba Mukura),bambaye icyo gihe.Numuhanda bita wa Kadafi hariya i Nyamijyosi.

  • Tekereza ! Ariko buriya asinzira ate???

  • Iki kintazi ngo ni Ladislas kweli kiri mu biki? Umugore wanjye yabaye impfubyi kubera iki kigabo cyamwiciye famille yose i Cyahinda none ngo cyari kimaze umwaka gifunze!!! Nkurikije agahinda madamu aba afite cyane cyane muri iyi minsi numva umuntu yahita agisya.

  • Ntibishoboka ntiyasinzira

  • sha natwe abacu wishe ukatugira ipfubyi twarabashakaga ubu tuba dutaramanye nabo umwaka se niki uziko nta

    nijambo ufite ahubwo nta nisoni ugira

Comments are closed.

en_USEnglish