Digiqole ad

Hakenewe imbaraga nyinshi mu kurwanya ingengabitekerezo n’ingaruka zayo,…Ikiganiro na Perezida wa IBUKA

 Hakenewe imbaraga nyinshi mu kurwanya ingengabitekerezo n’ingaruka zayo,…Ikiganiro na Perezida wa IBUKA

Dr Jean Pierre-Dusingizemungu uyobora IBUKA mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa gatanu ushize. Photo/NewTimes

*Abapfobya Jenoside barashora cyane, natwe dukwiye gushora mu guhangana nabo;
*Amasomo yo kurwanya ingengabitekerezo akwiye kwigishwa abana bose kimwe;
*Abana barokotse baracyakeneye gufashwa kwiga kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo
*Abarokotse baracyafite ibikomere kandi bizakomeza kubaho imyaka yose;
*Gusa nyuma y’imyaka 22, abarokotse bageze kure biyubaka.

Mu kiganiro na Dr Dusingizemungu Jean Pierre uyobora impuzamashyirahamwe y’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi “IBUKA” yadutangarije byinshi ku Kwibuka ku nshuro ya 22, intambwe abarokotse bakomeje gutera mu rugendo rw’iterambere igihugu kirimo, n’ibindi binyuranye.

Dr Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA.
Dr Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA.

Muri iyi minsi guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi birakorwa ku rwego rwo hejuru hifashishijwe ikoranabuhanga n’ubushobozi bwo hejuru, Dr Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko bisanzwe Abanyarwanda bagomba kubyitega.

Dr Dusingizemungu avuga ko guhakana Jenoside ari ibintu abategura Jenoside bateganya kuko ngo nabyo ni urundi rwego (etape) bateganya.

Ati “Muri etape za Jenoside no guhakana biba birimo kuko abayiteguye bakayishyira no mu bikorwa baba batinya ko uruhare rwabo ruzagaragara, baba bafite ipfunwe, bashyiramo ubushobozi ubwo aribwo bwose banyuze mu bahanga, mu banditsi no mu bahanzi bakomeye. Buriya no gutegura Jenoside babishyizemo ishoramari rikomeye cyane, byumvikana ko no guhakana bashyiramo ishoramari rinini.”

Dusingizemungu avuga ko u Rwanda narwo rukwiye kongera ingamba n’ubushobozi cyane cyane binyuze mu bushakashatsi bwatuma ibyabaye bivugwa.

Ati “Yego koko abo bashakashatsi bo ku rwego rw’Isi barahari barandika bamwe na bamwe ariko ntibihagije, n’abashakashatsi b’inaha mu Rwanda nubwo hari abanditse kuri Jenoside bagenda batanga n’ibinyetso ariko ubwo bushakashatsi bwabo ntibumenyekana. Hakwiye uburyo bushobotse ubwo aribwo bwose kugira ngo ibyo bakora bimenyekane.”

Arongera ati “Buriya muri za Kaminuza hari abagiye bandika kuri Jenoside mu Rwanda arikose ibyo bandika ninde ubisoma? Ese ibyo bandika ntibiguma mu tubati twa zakaminuza? Ese za kaminuza nazo muri gahunda z’ubushakashatsi zibona iki kibazo nk’ikibazo gikomeye zikwiye gushyiramo ubushobozi mu rwego rw’ubushakashatsi?”

 

Ibi byajyana no kubika amakuru y’impamo kubyabaye muri Jenoside

Dr Jean Pierre Dusingizemungu ngo ashima iyi gahunda y’igihugu yo kwibukira ku mudugudu, kuko hagaragara amakuru menshi cyane, nubwo “ayo makuru akenshi aratakara.”

Ati “Ese buriya buhamya butangirwa ku mudugudu ko buba burimo n’amakuru y’ukuntu Jenoside yabaye muri uwo mudugudu kandi amakuru y’ingenzi, amakuru avugwa n’abantu bari bahari, bari bahatuye, ese ayo makuru twayageraho dute? Ese ntihajyaho ingamba z’uko buriya buhamya, biriya bivugirwa mu mudugudu bishyirwa hamwe, bigafatwa mu majwi n’amashusho noneho n’abashakashatsi bakazagira aho bahera?”

Uyu muyobozi wa IBUKA asanga ngo hakwiye gushyirwa imbaraga ku gukusanya amakuru, ayo makuru yandikwe, namara kwandikwa anyuzwe mu miyoboro ishoboka yose.

Ati “Dukwiye gukoresha ubushobozi bwose kugira ngo amakuru asakazwe kuko ayo makuru y’ibyabaye muri Jenoside niyo akwiye kuba anyomoza ku buryo butaziguye abahakana Jenoside.”

 

Kuba Ingengabitekerezo ngo iri mu bana bavutse nyuma ya Jenoside, ntibeteye impungenge?

Dr Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko aba bana babyigishwa n’ababyeyi babo, bityo agasaba ko habaho gukurikirana uburere bahabwa kugira ngo barindwe ingengabitekerezo.

Ati “Nk’abana bafite ababyeyi bari muri Gereza ni ibiki bavugana na base cyangwa banyina bafunze. Aba bagororwa bo bagenda bafungurwa barangije ibihano bategurwa bate? Kuko bari bafite ingengabitekerezo baranayihanirwa, arikose mu mutwe wabo habaye heza barakize ku buryo batazayihererekanya n’abana babo.

Amashuri avuga gute ikibazo cy’ingengabitekerezo? Bakiganira gute? Ese ntibakiganira ku buryo bwa nyirarureshwa bihitira kugira ngo barangize umuhango, badakanda ahagomba gukandika.

Abigisha amasomo areba na Jenoside yakorewe Abatutsi barabitegurirwa ku buryo buhagije? Bahabwa imfashanyigisho zihagije?

N’abitegura gushinga ingo, ese ubutumwa butangwa gute? Aho abitegura gushinga ingo bategurirwa mu madini, ese abamuha ubutumwa bwo kuzubaka urugo neza n’iki kibazo barakivuga?

Ese umunyamabanga nshingwabikorwa “Gitifu” usezeranya umugabo n’umugore muri ya magambo avuga atongera abo bantu bagiye gushinga urugo, iki kibazo akigarukaho?

Mu mugoroba w’ababyeyi, ni uruhe ruhare rugaragara rw’ibiganiro birebana no kuzitira ingengabitekerezo ya Jenoside?”

Dr Dusingizemungu akavuga ko ibyo byose ari ibyiciro bikwiye kwitabwaho niba u Rwanda rushaka kurandura ingengabitekerezo burundu.

Ati “Ni ugutangatanga ahantu hose kugira ngo urubyiruko rwacu kuko arirwo ruzubaka iki gihugu, rugomba kuba mu gihugu kirimo amahoro, abana bacu tugomba kubumvisha ko bazaba mu gihugu kirimo amahoro, igihugu kirimo amahoro ni igihugu gitandukana n’ingengabitekerezo yaganisha ku rupfu kuko ingengabitekerezo ya Jenoside nta handi iganisha uretse ni ukuganisha murupfo, ku bitandukanye n’amahoro.”

 

Kwigisha ububi bw’Ingengabitekerezo birareba abana b’Abanyarwanda bose ntavangura

Dr Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko uburere n’ibiganiro bihabwa abana b’u Rwanda birareba imiryango y’Abanyarwanda bose.

Avuga ko ababyeyi bakwiye kuganiriza abana kubyabaye bakoreshe imvugo bumva, ariko ntibagire ibyo bagoreka. Ngo ibyo baganira byose n’amakuru babaha kubyabaye muri Jenoside no mu gusubiza ibibazo bababaza bagomba kuganisha ku kuvuga ngo “aya mateka yabaye kuriya ariko…kuko igihugu cyigeze gusenyuka bitewe n’amacakubiri,…Kugira ngo tuzabe mu gihugu kirimo amahoro,…Dore aho twavuye dore uko bimeze, dore icyabite,…”

Dusingizemungu ati “N’abacitse ku icumu tugomba gutanga ubwo butumwa, ayo makuru nyayo dusobanurira abana ibyatubayeho, ariko tubabwira ko twebwe twafashe inzira y’ubuzima, inzira yo kutihorera kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kibe igihugu, biragoye ariko nicyo giciro kiriho kugira ngo dutange umusanzu wacu mu kubaka igihugu kirimo amahoro.

Ubwo butumwa dukwiye kubuha abana bacu, tukabakangurira kwitabira gahunda zo kwibuka n’ibiganiro, ibyo batumvise neza tukabasobanurira, tuganisha ku buzima, ubuzima butandukanye n’ikitwa ingengabitekerezo iganisha kurupfu.

Dukwiye kwitondera natwe ibyo tuvuga, niba twariyemeje kubaka ubuzima, imbwirwaruhame zacu zikwiye kuba izubaka ubuzima, zitazana ikintu kindi cyavuga ngo ibyatubayeho reka natwe tubigirire abandi, aho twaba tunyuranije n’icyo twiyemeje, n’intego twiyemeje yo kubaka ubuzima.”

 

Nyuma y’imyaka 22 abarokotse bageze kure biyubaka

Uyu muyobozi wa Ibuka avuga ko muri iyi myaka ishize inzira yabaye ndende, gusa ibyakozwe babishimira Leta y’u Rwanda yabishyizemo ingufu. Aha avuga ko ibibazo by’amacumbi, ibibazo by’ubuzima n’ibibazo by’ubutabera hari icyagiye gikorwaho.

Dr Dusingizemungu avuga ko kuba Jenoside ari igikorwa kidasanzwe, n’ingaruka zayo ingaruka ziremereye kurusha iz’ikindi gikorwa icyo aricyo cyose, bityo ngo si ingaruka wahangana nazo zikavaho.

Ati “Ibyo bikomere bizakomeza bibaho imyaka yose. Icyangombwa abacitse ku icumu babona ni ubwo bushake ‘Good will’ bwo gukora ku ngaruka hakurikijwe ubushobozi buriho.Tuzakomeza dukore ubuvugizi, dutange amakuru ahangije kugira ngo abafite ubwo bushake bahere kuri ayo makuru, bagire icyo bakora kuri izo ngaruka.”

Dusingizemungu agasaba kujya batanga amakuru y’ibibazo bisigaye kugira ngo bibonerwe umuti ubereye abacitse ku icumu n’igihugu muri rusange.

Avuga ko udashobora kumva iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda udashobora kumva iterambere ry’abacitse ku icumu mu buryo bwo kwiyubaka.

Aha asaba Leta yo mu byeyi, ikaba umuryango w’Abacitse ku icumu rya Jenoside gukomeza kubaba hafi no kubafasha.

Dr Dusingizemungu avuga ko hari n’ingengabitekerezo yihishe ishobora kuba ibuza abarokotse kubona imirimo.

Ati “Ese none mubatanga akazi haba harimo ingengabitekerezo ituma abatanga akazi bamwe na bamwe hari uko bazitira bamwe mu bacitse ku icumu bavuga ngo bariya barahungabanye, barahahamuka ntabwo nabashinga akazi aka n’aka.”

Uyu muyobozi akavuga ko muri rusange abacitse ku icumu bakomeje kwiyubaka, dore ko ngo no mu miryango yabo bahuriramo baharanira ubuzima.

 

Nyuma y’imyaka 22, nihe ubu Leta ikwiye gushyira imbaraga?

Dr Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko ubu Leta ikwiye gusigasira ibyagezweho, no gukomeza ijambo ryo kuvuga ngo Jenoside yarabaye kandi hari ingaruka zayo, izo ngaruka tugomba kuzikoraho dore ko ari n’ingaruka z’igihe kirekire.

Leta kandi ngo igomba gukomeza kurwanya ingengabitekerezo, n’abahakana bakanapfobya kuko bitabaye ibyo, mu minsi iri imbere Jenoside n’ingaruka zayo byaba byaragoretswe cyangwa byaribagiranye.

 

Ati “Ntabwo abacitse ku icumu bazagera aho badafite ingaruka z’ibyababayeho… Ibyababayeho biraremereye ku buryo hari n’ibyo bazabana nabo ubuzima bwabo bwose.”

Ikindi, asaba ko urubyiruko rwize amashuri we afata nk’ay’ibanze rwafashwa no kwiga andi mashuri yo hejuru kugira ngo barusheho gukomeza gukarishya ubwenge.

Ati “Leta niyo mubyeyi wabo, abandi muri urwo rwego bafashwa n’ababyeyi basanzwe n’abavandimwe, bo ntabo bagira barashize Leta ikaba isimbura muri urwo rwego ababyeyi n’abavandimwe….Boye kuba ba nyamwigendaho nk’aho badafite Leta umubyeyi wabo.”

Arongera Ati “Igihe twavuze ngo Leta nitangire yishyurire abanyeshuri ikiciro cya gatatu cya Kaminuza, abantu bamwe barijujuta, arikose niba wimye amahirwe abo bantu badafite ubufasha batishoboye, abandi ko bavana ubufasha ku babyeyi bakaba bo ntabo bafite,…ibyo ni ukubima amahirwe yo kujya muri competition (ipiganwa).”

Uyu muyobozi wa Ibuka asanga kuvuga ngo ibyagombaga gukorerwa abacitse ku icumu byararangiye ari umutego uganisha ku guhakana.

Ati “Ubu abantu batangiye kuvuga ngo ibibazo babikozeho, ni nk’aho bavuga bati ntihazagire uwongera kuvuga ko hari n’ingaruka. Niwihutira kuvuga ko izo ngaruka zitagihari, haraba harimo n’igikorwa cy’ubuhakanyi, guhakana Jenoside no gushaka kuyigizayo.”

Uyu muyobozi wa Ibuka asaba Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwibuka bizamara iminsi 100 kuko ari igihe gikomeye cyo kwivura, no kongera kubwira amahanga n’abatuye Isi muri rusange ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nibyo abacitse ku icumu rya Genocide yakorewew abatutsi batishoboye bagomba gufashwa kuko ari inshingano ya Leta ndetse na buri munyarwanda wese gutanga umusanzu we mu kugoboka abo bose babuze ababo bakabura n’ibyabo bagasigara ntaho bahagaze.

    Abacitse ku icumu rya Genocide bakwiye ubufasha mu bice binyuranye by’ubuzima bwabo. Bagomba gufashwa mu burezi, bagomba gufashwa mu buvuzi, bagomba gufashwa mu kubona aho batura, bagomba no gufashwa mu kubona ibibatunga.

    Leta yakoze uko ishoboye kose ngo ishobore gutanga inkunga yayo muri ubwo bufasha bunyuranye ishyira amafaranga mu kigega kigenewe gufasha abacitse ku icumu aricyo bita FARG. Icyo kigega gifite ubushobozi bwo kwita ku bababaye kuruta abandi.

    Mu rwego rw’uburezi ni byiza kwishimira ko FARG yagobotse abana benshi ibarihira amafaranga y’ishuri, bityo abana bakomoka ku barokotse Genocide bagashobora kwiga amashuri abanza, amashuri yisumbuye n’amashuri ya Kaminuza. Ibyo rwose n’ibyo gushimira Leta kuko yagize uruhare rugaragara mu burezi bw’abo bana.

    Ku kibazo cyo kurihira abana barangije muri Kaminuza ku rwego rwa “Bachelor’s Degree” bakaba bakomeza ku rwego rwa “Masters” hakwiye ubushishozi buhagije mu gusuzuma iki kibazo. Tureke amarangamutima, tuvugishe ukuri. Niba FARG yararihiye umwana akiga akarangiza Kaminuza ku rwego rwa “Bachelor’s Degree”, icyo rwose ni igikorwa cyiza, kigaragara kandi gihagije,gituma uwo mwana aba yarahawe ubumenyi n’ubushobozi bwo kuba yabona akazi hano mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu, ashobora kwirwanaho yihangira umurimo mu gihe atewe inkunga, ndetse ashobora no kwifatanya na bagenzi be bakaba bahanga umurimo, bityo bakaba bashobora guha umurongo ubuzima bwabo, bakabaho nk’abandi banyarwanda muri ubu buzima butoroshye bwo muri iki gihgu.

    Rwose tureke gukabya, tube “realistic” kandi tuvugishe ukuri kose kuzira kubogama.Mu gihe FARG ifite imbere yayo ibibazo binyuranye by’abacitse ku icumu rya Genocide, bamwe muri bo bakaba bataranabona amazu akwiye yo kubamo, bamwe muri bo bakaba batanabona ibiryo byo kubatunga bihagije, bamwe muri bo bakaba bafite uburwayi bugomba gufata imiti ya buri gihe kandi kuyibona bikaba bibagora kubera ubukene, rwose murumva FARG yarenga ibyo bibazo byose byihutirwa ngo igiye kurihira abanyeshuri kwiga “Masters”?

    Rwose bavandimwe, mureke dushyire mu gaciro, tugirire impuhwe incike zazize Genocide nyishi zifite ibibazo byinshi kandi byihutirwa (bitari ibyo kurihirwa “Masters”) maze abe aribyo bibanza guhabwa “priorité/priority” mu kubikemura. Rwose ntihagire unyumva nabi, ni igitekerezo natangaga.

  • Ngo ni ugutangatanga ahantu hose? ni byo kabisa. reka dushyiremo agatege gusa sinzi niba tutaracyererewe.

  • Turagukunda Prezida wa Ibuka komera ugumye ukorere ubuvugizi abacitse ku icumu ibitekerezo byawe biratwubaka.

Comments are closed.

en_USEnglish