Abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba hamwe na Guverineri wayo Odette Uwamariya ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze uyu muyobozi w’Intara atanga ishusho y’uko Intara ayoboye ihagaze, agaruka cyane ku bibazo biyugarije n’uburyo bateganya guhangana nabyo, cyane cyane izuba ryinshi n’ibindi….Mu mwaka mushya w’ingengo y’imari ugiye gutangira. Intara y’Iburasirazuba niyo ntara nini […]Irambuye
*MDE yahoze ari ‘Escort’ (umurinzi) wa Munyagishari, ngo yari akunzwe ku Gisenyi, *Uyu mutangabuhamya avuga ko yiboneye Munyagishari arasa umugore nyuma yo kumutegeka gukuramo imyenda akanga, *Ngo Munyagishari yatozaga Interahamwe, yategekaga ko Abatutsi bicirwa kuri ‘Komini Rouge’, *Ngo yakanguriraga Abahutu kwitwaza ubuhiri bwo gukubita uwo basanze ari Umututsi. Mu rubanza ruregwamo Munyagishari ukurikiranyweho kugira uruhare […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yasubije ibibazo yabajijwe ku nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ibera mu Rwanda mu kwezi gutaha, ku nyeshyamba za FDLR n’imanza za Jenoside n’ibyerekeranye n’Abarundi birukanywe mu Rwanda n’imitungo yabo. Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwamaze kwitegura kwakira inama ya […]Irambuye
‘Nta muriro nta terambere’ niko Perezida Paul Kagame yasubije umuyobozi w’Akarere ka Karongi wari umugejejeho imbogamizi z’Umurenge wa Mutuntu udafite amashanyarazi, ubusanzwe utaranAyigeze. Ni igisubizo cyari gikubiyemo ko byihutirwa nk’uko iterambere rikenewe byihutirwa. Umunyamakuru w’Umuseke yasuye uyu murenge wa Mutuntu… Mu murenge wa Mutuntu ni kure mu cyaro uturutse mu mujyi wa Karongi ugana mu […]Irambuye
Abatari bacye bamenye inkuru y’umwana w’imyaka itandatu wari urwaje nyina mu bitaro bya CHUK, kugeza ubu abantu benshi batanze amafaranga, benshi cyane baramusuye byose byagize icyo bitanga ku burwayi bwa nyina nubwo atarakira. By’umwihariko ariko hari umuryango w’abanyempuhwe wemeye kwakira Denise Uwamariya wari umaze igihe arwaje nyina wenyine. Waramuruhuye, ubu afashwe kimwe n’abana babo. Uyu […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Ikompanyi yo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali ‘Kigali Bus Services (KBS)’ buratangaza ko mu gihe gito buza kuba bwinjiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda. Umushoramari akaba na nyiri KBS, Ngarambere Charles ari nawe uyiyobora yabwiye Umuseke ko gahunda yo kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane bayifite kuva mu mwaka ushize wa 2015, gusa […]Irambuye
*Mulindahabi ati “umuhate mu kazi ntabwo ari icyaha”. *De Gaule avuga ko gusinya kuri contrat atari ugutanga isoko kuko byagombaga kunyura muri FIFA kandi ngo yabihaye umugisha, *Uwunganira Mulindahabi avuga ko Perezida w’akanama k’amasoko muri FERWAFA nabo bari bakwiye kuba bisobanura imbere y’urukiko. *Ufatwa nk’uwatoneshejwe ntari muri uru rubanza…Ngo isoko yatsindiye na ryo riri mu […]Irambuye
Mu kwezi kwa munani uyu mwaka Akarere ka Gisagara karaba gafite inzu y’imikino y’intoki (Basketball na Volleyball) ishobora kwakira imikino mpuzamahanga. Ni inzu yifujwe cyane inashyirwa mu bikorwa n’uwari umuyobozi w’aka karere wigeze kandi kuba Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya Volleyball, Leandre Karekezi. Iyi nzu y’imikino izaba ishobora kwakira abantu 98o bicaye neza bareba imikino. […]Irambuye
Isesengura ry’amakuru atangwa n’isoko ry’imari n’imigabane rigaragaza ko mu myaka ibiri ishize umugabane wa Bralirwa wataye agaciro ku kigero cya 61.5%, mu gihe umugabane wa Crystal Telecom utaramara umwaka wo ugiye ku isoko umaze gutakaza agaciro ku kigero kiri hejuru ya 44%. Imwe mu mpamvu zibitera ni ukuba isoko ry’imari n’imigabane ritaritabirwa cyane n’abanyarwanda. […]Irambuye
Ku isaha ya saa ine n’igice, inzu ya Hon. Depite Nkusi Juvenal iri mu kagari ka Rukiri II mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, yafashwe n’inkongi y’umuriro yahereye mu cyumba kimwe ikwira inzu yose, ishami rya Police rishinzwe iby’inkongi ryahageze inzu n’ibiyirimo byahiye byose. Iyi nzu ni urugo rwa Hon Nkusi, hari harimo […]Irambuye