Ni mu masezerano yasinywe kuri uyu wa gatanu na Minisitiri Dr Agnes Binagwaho na Kwon Deok Cheol wungirije Minisitiri w’ubuzima n’imibereho myiza muri Korea aho ibihugu byombi byemeranyijwe ku bufatanye mu nzego z’ubuzima no guhana amakuru, cyane cyane Korea igafasha u Rwanda guteza imbere ikoranabuhanga mu buzima. Ubufatanye bw’ibihugu byombi ngo buzanaba hagati y’amashuri makuru […]Irambuye
Ahagana saa yine n’igice z’igitondo kuri uyu wa gatanu ikamyo yari ipakiye ibitaka iturutse ruguru nko mu Bugesera yageze Kicukiro – Centre icika feri maze umushoferi agerageza kuyishyira ku ruhande ariko agonga abantu benshi bamwe bari mu modoka, moto, n’abagenzaga amaguru, kugeza ubu umubare w’abapfuye nturamenyekana, umwe mu baturage batabaye mbere yabwiye Umuseke ko yabonye […]Irambuye
*Umukirisitu urega ngo yitanze Frw 2 700 000 ngo agurire ubutaka urusengero, *Itorero Jerusalem Temple ritagiraga ubuzima gatozi icyo gihe ngo ryongeyeho Frw 300 000 ngo bagure ikibanza cyandikwa kuri uwo Mukiritu, *Urubanza rwarazurungutanye bamwebatsinda hamwe, ahandi bagatsindwa, Mayor Mugabo John afata icyemezo “Ariko ngo ntiyari yambaye impuzankano (Uniform) ya Mayor!” Urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo […]Irambuye
Bamaze gusuzuma imyandikire, imitondekere y’amagambo n’uburyo bwa gihanga amagambo agize inkoranyamuga y’umuntu n’ibimera yanditse, abahanga bahuriye i Remera mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa kane bagiriye inama intiti zigize Inteko nyarwanda y’umuco n’ururimi yo kongera kugira ibyo banonosora kuko harimo kutanoza inyito, kudakoresha amagambo yoroshye kumvwa n’abantu batari intiti n’ibindi…. Ijambo ‘amuga’ rikomoka ku […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, mu kiganiro cya ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bubiligi, Didier Reynders n’uw’u Rwanda, Mme Louise Mushikiwabo bagiranye n’abanyamakuru, bavuze ko ibihugu byombi byiteguye gukorana mu kuzamura ishoboramari n’umutekano urambye mu karere, by’umwihariko Louise Mushikiwabo abajijwe icyo u Rwanda rwiteguye gukora ngo amatora muri Congo azagende neza, yavuze ko u Rwanda rwiteguye […]Irambuye
Usibye u Burundi, u Rwanda, Tanzania, Kenya na Uganda kuri uyu wa 08 Kamena ibi bihugu nabyo byatangaje ingengo y’imari yabyo mu mwaka mushya w’imari wa 2016/2017. Kenya niyo izakoresha ingengo y’imari nini igera kuri miliyari 22,8 z’amadorari ya Amerika, inshuro 20 z’ingengo zy’imari yatangajwe n’u Rwanda. KENYA Henry Rotich Minisitiri w’imari wa Kenya niwe […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye inama y’ubutegetsi y’ikigega mpuzamahanga cy’imari (International Monetary Fund) nyuma yo gusuzuma uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze n’uko butera imbere yemeje guha u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 204$ azishyurwa mu mezi 18 nk’uko bikubiye mu itangazo basohoye. Aya mafaranga ngo ahawe u Rwanda kugira ngo rugire icyo rwizigamira mu madevise maze ruhangane […]Irambuye
Umwaka ushize muri Kiliziya ya Mugina mu Karere Kamonyi hashyizwe amashusho abiri arimo iy’umubyeyi uteruye umwana batemye mu maso banaciye ikiganza, byari ku gitekerezo cy’umupadiri w’umuzungu wifuzaga ko Jenoside yakorewe muri iyi kiliziya izajya yibukwa. Aya mashusho mu ntangiriro z’iki cyumweru barayamanuye, Padiri kuri iyi Paruwasi yabwiye Umuseke ko yari ashaje, batayamanuye bagamije gupfobya Jenoside […]Irambuye
Kuri iki gicamunsi, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb Claver Gatete yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017 aho hateganyijwe ko Leta izakoresha miliyari 1 949.4 y’u Rwanda. 37,6% by’aya mafaranga ngo niyo azaturuka hanze y’u Rwanda naho 62,4% azava mu gihugu cyane cyane mu misoro y’abanyarwanda. Iyi ngengo izasaranganywa mu mishinga inyuranye […]Irambuye
Mu imurikabikorwa ryabaye mu murenge wa Mutuntu kuri uyu wa kabiri tariki 7 Kamena 2016, abaturage bavuga ko nyuma yo kugirwa inama n’ubuyobozi bahinduye imyumvire, bahinga bya kijyambere urutoki rwa Fiya, bakoresha inyongeramusaruro zitandukanye n’ishwagara barushaho kubona umusaruro ufatika, ariko hari ngo n’abandi baturage bagitsimbaraye ku rutoki rwa kera bita Kayinja. Abaturage bitabiriye imurikabikorwa baturutse […]Irambuye