Digiqole ad

KBS igiye kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

 KBS igiye kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

Ubuyobozi bw’Ikompanyi yo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali ‘Kigali Bus Services (KBS)’ buratangaza ko mu gihe gito buza kuba bwinjiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Umushoramari akaba na nyiri KBS, Ngarambere Charles ari nawe uyiyobora yabwiye Umuseke ko gahunda yo kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane bayifite kuva mu mwaka ushize wa 2015, gusa ngo baracyabitegura, buzuza ibisabwa kugira ngo birangire.

Ati “Hari inzira nyinshi biba bigomba kunyuramo, ariko mu gihe kitarenze amezi abiri turaba tubakwiye iyo nkuru,…tuzababwira nta kibazo.”

Ku mpamvu itumye KBS ijya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, Charles Ngarambe yatubwiye ko azayitangaza bamaze kwemererwa burundu kujya ku Isoko.

Abantu Umuseke wavugishije ku ruhande rwa CMA no ku Isoko ry’Imari n’Imigabane bavuze ko nta makuru menshi bashobora kubivugaho kubera amategeko n’amabwiriza agenga iri soko.

Kugeza ubu Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ririmo ibigo birindwi birimo Banki ya Kigali na Bralirwa Crystal Telecom bicuruza kurusha ibindi. KBS ije yaba ibaye ikigo cya munani cyinjiye mu Isoko ry’Imari n’Imigabane.

KBS yashinzwe mu 2006, yaba ifite imodoka zikora zigera ku 160, n’imari shingiro ya Miliyoni esheshatu z’amadolari ya Amerika (arenga Miliyari enye na Miliyoni 740 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ikompanyi KBS ni imwe mu bigo byo gutwara abantu bifite amasoko manini mu Mujyi wa Kigali kandi yitwara neza, ku buryo abaturage bashobora kuzishimira kuyishoramo imari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • iyi yo ninyatsi gusa

  • Ni byiza cyane kuboneka ku isoko ry’imigabane.Ariko kandi Boss NGARAMBE yagize neza cyane gutekereza gufasha abanyarwanda kubona uburyo bwo kugenda rwose ni igikorwa cyiza ariko kandi ntabwo abantu bakwiye kujya mu modoka ze aruko babuze izindi kubera service mbi batanga.Njye aho ntuye haca imodoka za RFTC Colonel Dodo abereye umuyobozi ariko nashakaga mbamenyeshe ko abantu benshi bategereza coaster za RFTC aho kujya muri KBS icereza abakozi buri gitondo.Naho kenshi comparaison bakora bavuga i Burayi kandi i burayi ntabantu bacyererwa mu kazi kubera transport.Rwose mwisubireho mukunoza service.Ikindi ninjoro saa ine iyo imodoka yuzuye Chauffeur ngo agiye kwishyura agaherayo aba clients bagakubita hejuru ahubwo akagaruka ubona wagira ngo ntacyo yabakoreye BAZASHATSE UMUNTU UFANTU UFATA ARIYA MAFR YA NINJORO SHOFERI AGATWARA ABANTU .Ibitutsi bayituka ntabwo bikwiye kumvwa mugerageze mwubahirize ibyo nyakubahwa President wacu ahora atwigisha byo kunoza service.Naho ubundi twese twifuza abazana iterambere mu Rwanda rwatubyaye.Murakoze

  • Imikorere ya KBS itera abantu kwibaza byinshi. Hari ugukerereza abantu bagiye ku kazi mu gitondo. Hari gupakira abantu benshi bagenda bahagaze. Hari ubushyuhe buyibamo abagenzi bakinuba.

    Ikintu cya Monopole ya ligne de transport cyabangamiye abagenzi cyane ku buryo birirwa bategereje imodoka kuri ligne yabo bayibuze,kandi nyamara hari izindi modoka ku yindi ligne zidafite icyo zikora ariko zikaba zitashobora kujya gutwara abo bagenzi bategereje babuze imodoka ku yindi ligne.

  • Nyakubahwa Perezida wa Repubulika natabare kuko transport yazambye.Monopole muri transport nikurweho rwose.Amarira ni menshi.

    • Mimi hari n’abandi babikemura usibye gusa ko baba bigize ba ntibindeba,umunsi nabonye ubwo bushobozi abatanga service mbi bazumirwa.kuko ngomba gutera ikirenge mu cya Mzeeeeeeeeeee wetuuuuuuu.

      • @John reka gukina mu bikomeye, iki ni ikibazo kiraje ishinge abagenzi benshi bo mu mujyi wa Kigali. Wowe ntacyo wabikoraho nta n’ubushobozi ufite, nta nicyo uricyo,ubushobozi utegereje nta nubwo uzabona.

        Kuvuga ko H.E ariwe wagikemura ni uko tuzi ko ariwe ukemura ibibazo byananiranye hano mu Rwanda; kandi n’iki kibazo cya transport cyarananiranye. Tumwitabaje rero ngo agikemure nta kosa twaba dukoze.

  • Jye narumiwe! Perezida wa Repubulika niwe wenyine ucyemura ibibazo? ba minisititi bakora iki? nta meya wa Kigali uhari? ni agatangaza.

    • Ntacyo bashobora gukora kuko bibeshye Boss ataribyo yatekerezaga byababera ikibazo

  • Reka nkubwire muyobozi wa KBS,burya umenya ko utanga service nziza cg mbi hari uwo mupiganwa kuyitanga,buriya nuko bitashoboka ngo hagire undi wemererwa gukoresha ligne yawe nibura icyumweru kimwe nibwo wamenya uko utanga service.umudamu wawe nawe ntakabwire abantu nabi.this is the world.Jye hari igihe nari naranze kuyisubiramo ariko urumva ni amabura kindi yita (rya tungo) ngo ni biheko.

  • Nari ngizengo nibura KBS bayikuyeho burunduu, utiriwe ujya kure akarengane na Ruswa bigaragarira muri Transport iri hano mu Mujyi wa Kigali ntawe utabibona, wakwibaza ukuntu hari imodoka zitemerewe kurenzaho umuntu n’umwe ariko hakaba n’izindi zipakira kugeza aho nta na cm isigara mu modoka,abantu bakabura umwuka, ukabona abantu bose batutubikanye nkabari mu ifuru , ukumva abantu bose barijujuta mu modoka nta numwe wishimye!!!!!,kugirango imodoka ihaguruke nuko abagenzi bayihondagura bavuza induru nk’abigaragambya! Abantu barashakuje kuri iki kibazo bihagije ariko ntagisubizo cyabyo kiboneka biratangaje!!!!!!! Gusa umuntu ahita yumva ikibyihishe inyuma!! Monopolisme muri transport ,kwiharira isoko ,kudaha Abagenzi amahitamo yandi ,nyamara ugasanga bamanitse ahantu hose numero ngo wahamagara ubonye service mbi,byahe byo kajya ninde se uyitaba?! uyitabye se we akora iki!! BIRABABAJE

  • Burya koko nta nkumi yigaya!
    Na za Bralirwa byazikomeranye ngo ngwiki?

  • KBS nigisebo kugihugu cyacu, aho umuntu ava mumugi akagera remera hashize amasaha 2 niyindi mikorere mibi myinshi idahwitse. Ubundi leta yakabaye ishora imari mubikorwa bifite akamaro kanini kubaturage harimo na transport ariko yahisemo kubyihera bya NGarambe,birababaje.

  • Abantu benshi basigaye bavuga ko iki kibazo cya KBS igituma kidakemuka hagomba kuba hari abantu bakomeye muri iki gihugu (abanyabubasha) bafite imigabane muri KBS cyangwa se yose ikaba ari iyabo.

    Ntabwo byumvikana ukuntu mu gihe tuvuga vision 2020, abantu batwarwa mu modoka za KBS boshye utwaye amatungo. Ni nde wihishe inyuma ya KBS??

    Ndetse abantu banavuga ko iyi monopole yaje muri transport byaturutse kuri KBS yari yarabuze abagenzi mbere monopole itarabaho, bigaragara ko igiye guhomba, noneho abanyabubasha barahagaruka bategeka RURA n’umujyi wa Kigali gutangiza byihutirwa iyi gahunda nshya yo gushyiraho lignes eshatu mu mujyi buri ligne igahabwa company de transport imwe gusa, bityo rero KBS iba ibonye ligne (n’ubwo itari ibikwiye) yayo yigengaho uko byagenda kose idashobora kubura abagenzi.

    Birababaje kubona ukuntu basuzugura abagenzi. Biranatangaje kubona Police itigera ihagaraika ziriya modoka iyo zapakiye zigaheraheza abantu bari hafi kubura umwuka. Ibi nibyo bituma abantu bavuga ko KBS ari company y’abanyabubasha itavogerwa n’ubonetse wese.

  • Nyirayo arazwi ntibakatubeshye!!!!!!

  • Birababaje cyane kubona abantu bamara iminota 30 ku cyapa babuze imodoka hanyuma hakaza imodoka irimo imyanya ariko ikanga kubatwara ngo ni uko itabyemerewe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!U Rwanda rumaze kugera kuri byinshi ariko iyi domaine ya transport na yo nikosorwe.

  • Aba type bamaze gukuramo ayabo ,imodoka ni imishire none ngo kwisoko ry imari koko!!!!
    ejo ngo campany irahombye, igihombo gisangirwe n abanyamigabane. kereka udacanye kumaso
    nibwo wakiteza KBS. Imodoka za chine hasigaye ngererwa kereka umushinga nuhinduka aho kuba
    transport bikaba gucura imbabura kuko amadebe arahari kubwinshi!!!

Comments are closed.

en_USEnglish