Digiqole ad

Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita yasabiwe gufungwa imyaka itatu

 Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita yasabiwe gufungwa imyaka itatu

*Mulindahabi ati “umuhate mu kazi ntabwo ari icyaha”.
*De Gaule avuga ko gusinya kuri contrat atari ugutanga isoko kuko byagombaga kunyura muri FIFA kandi ngo yabihaye umugisha,
*Uwunganira Mulindahabi avuga ko Perezida w’akanama k’amasoko muri FERWAFA nabo bari bakwiye kuba bisobanura imbere y’urukiko.
*Ufatwa nk’uwatoneshejwe ntari muri uru rubanza…Ngo isoko yatsindiye na ryo riri mu rubanza

Kicukiro – Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Olivier Mulindahabi na Perezida wayo Nzamwita Vincent  de Gaule bakurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, icyenewabo n’ubucuti mu gutanga isoko ryo kubaka Hotel ya FERWAFA kuri uyu wa mbere batangiye kuburana urubanza mu mizi. Uyu munsi Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa bombi gufungwa imyaka itatu.

Vincent de Gaulle Nzamwita (wambaye ishati y'amabara) na Olivier Mulindahabi (wambaye iroza) imbere y'Urukiko rwa Nyarugunga kuri uyu wa mbere. Photo/Martin NIYONKURU/Umuseke
Vincent de Gaulle Nzamwita (wambaye ishati y’amabara) na Olivier Mulindahabi (wambaye iroza) imbere y’Urukiko rwa Nyarugunga kuri uyu wa mbere. Photo/Martin NIYONKURU/Umuseke

Mulindahabi araburana afunze nk’umukozi wari ubishinzwe (technicien) muri FERWAFA, umuyobozi we Nzamwita araburana adafunze nk’uregwa ubufatanyacyaha kuko hari inyandiko yasinye zitanga uburenganzira. Aba bombi bakaba bari imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga hamwe na Eng Muhirwa wari umugishwanama.

Olivier Mulindahabi yafashwe kuko ari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA uyu ni nawe ufatwa nk’umukozi w’ibanze kuko Perezida atari umukozi uhoraho. Mulindahabi akaba ari we ngo wasinye ku mpapuro zo gutanga isoko ryo kubaka Hotel ya FERWAFA.

Vincent de Gaulle Nzamwita yaje muri uru rubanza kuko mu iburanishwa ry’ibanze Mulindahabi yireguye avuga ko ibyo yakoraga byose, yabitegetswe na komite nyobozi, komite ikaba iyobowe na Nzamwita.

Ubushinjacyaha burega abagabo batatu icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubucuti, buvuga ko imvugo z’abatangabuhamya barimo abagize akanama k’amasoko muri FERWAFA bemeje ko inama yafatiwemo iki cyemezo (bivugwa ko gishingiye ku itoneshwa) yatumijwe na Mulindahabi.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyi nama yagombaga gutumizwa na Perezida w’akanama k’amasoko, buvuga ko Segatabazi Protais watsindiye iri soko yazanywe na Eng.Adolphe Muhirwa (na we uregwa) bari basanzwe baziranye.

Hotel igomba kubakwa ni Hotel y’inyenyeri enye (4-Star hotel) ifite ibyumba 88, izubakwa mu ngengo y’imari ingana na Miliyari enye, zatanzwe na FIFA, ikubakwa mu kibanza cyahoze ari icya Police, kiri iruhande rw’inzu ya FERWAFA. Iyi hotel ikaba iheruka kuvugwa cyane kuko yari igiye kubakwa nta byangombwa byo kubakwa ifite.

Mu iburanisha, Umushinjacyaha yagaragaje imibanire yihariye hagati ya Muhirwa na Segatabazi, avuga ko Muhirwa wari impuguke ngishwanama ku masoko yari ari ho apiganirwa ari we wabaye umuhuza wa Mulindahabi n’uyu wahawe isoko bivugwa ko bishingingiye ku itoneshwa.

Eng Adolphe Muhirwa na we wari watsindiye isoko ryo gusesengura amasoko avuga ko nta bucuti bwihariye yigeze agirana na Segatabazi, akavuga ko kwemeza ko kampani EXPARTO ya Segatabazi yayigaragaje ko ari yo ikwiye iri soko kuko yabonaga yuzuje ibisabwa kurusha.

Ubushinjacyaha bunakurikiranyeho iki cyaha Vincent De Gaule Nzamwita uyobora FERWAFA, buvuga ko uyu mugabo yakoze amakosa yo gushyira umukono ku masezerano y’iri soko atabanje gusuma inyandiko zose zaryo.

Umunyamategeko washinjaga aba bagabo yavuze ko Nzamwita yashyize umukono kuri aya masezerano agendeye kuri  ‘Notification’  yayo gusa mu gihe yari akwiye kubishyiramo ubushishozi akabanza akaka dosiye yose.

Umushinjacyaha uvuga ko iyi notification na yo yari ayihawe n’Umunyamabanga mukuru, agira ati “Ntabwo byari urgent ku buryo yari kuyasinyaho atabanje guhamagara Adolphe cyangwa Umunyamabanga Mukuru.”

De Gaulle uvuga ko yatunguwe no kuza azi ko aregwa icyaha cyo gutonesha agasanga aregwa icyaha cyo gushyira umukono ku masezerano anyuranyije n’amategeko, yavuze ko atari azi aba bombi bivugwa batoneshejwe. Ati “Yaba Segatabazi sinari muzi, Adolphe namubonye bwa mbere muri CID.”

Uyu muyobozi wa FERWAFA avuga ko dosiye y’amasezerano yayisomye ndetse ko kuyisinyaho bitavuga gutanga isoko.

Ati “Dosiye irabanza ikajya muri FIFA ikamarayo ukwezi n’igice bakayisuzuma haba hari ibyo bahindura bakabitubwira.” De Gaulle avuga ko nyuma yo gusuzuma iri soko, FIFA yareyemeje.

Abunganizi bavuga ko Ubushinjacyaha burega icyaha kidahanwa.

Bagendeye ku ngingo ya 647 yo mu gitabo cy’amategeko ahana rigaragaza icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itoneshwa, n’ingingo ya 11 y’Iteka rya Minisitiri rigena itangwa ry’amasoko ya leta, Abanyamategeko bunganira abaregwa bavuze ko amasoko avugwa muri izi ngingo ari ayo mu nzego za Leta kandi bo ikigo babereye abayobozi kigenga.

Umunyamategeko wunganira Mulindahabi yavuze ko iki cyaha cyari kuba cyarakozwe iyo Ubushinjacyaha bubasha kugaragaza ubucuti cyangwa isano riri hagati ya Adolphe na Mulindahabi cyangwa hagati ya Adolphe na De Gaule.

Uyu munyamategeko ati “Iyi isoko ritangwa hashingiwe ku itoneshwa Ndagijimana (perezida w’akanama k’amasoko muri FERWAFA) na bagenzi be baba bahagaze aha na bo bisobanura.”

Uyu munyamategeko yanagaye Ubushinjacyaha bwasabiye bamwe mu baregwa gufungwa by’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza ariko bukaba butaragaragaje icyo bwagezeho muri iryo perereza.

Ati “Umuntu ntiyabura kubabazwa no gufungwa by’agateganyo ngo hashakwe ibimenyetso ariko bikabura.”

Basabiwe gufungwa imyaka itatu

Ubushinjacyaha bwagendeye ku ngingo ya 98 n’iya 647 zo mu mategeko ahana, bwasabye urukiko ko aba bagabo batatu barimo babiri bakurikiranywe bafunzwe na De Gaule uri hanze ko rubahamya iki cyaha, rukabahanisha gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu kuri buri muntu.

Aba bagabo batatu bose bavuze ko ibyo baregwa nta shingiro bifite kuko bitagaragarijwe ibimenyetso simusiga, basaba Umucamanza kubaha ubutabera buboneye akabahanaguraho icyaha.

Umucamanza wahise afpundikira urubanza yavuze ko icyemezo kizasomwa ku italiki ya 24 Kamena.

De Gaulle asohotse mu rukiko aganira na bamwe mu bari baje kumva iburanisha
De Gaulle asohotse mu rukiko aganira na bamwe mu bari baje kumva iburanisha
Umuyobozi wa FERWAFA ava ku rukiko
Umuyobozi wa FERWAFA ava ku rukiko

Photos/M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

37 Comments

  • Uyu De Gaulle nubundi bari baratinze kumutera ipingu.

    • Batinze gute mwebwe haricyo mubizi ho nti mukajy mu judginger iby mutazi ntimukigur abant bazi ibyurukiko.

  • Ejobundi yari hamwe na HE muri championsi league ntacyo bazamutwara bauriya yisabiye ubudagangarwa.

    • Ibyuvuze wowe Kabayiza bihuriyehe ? Nabatari Degaulle bakurikiranwa n’ubutabera iyo bagaragayeho amakosa. Kura ishyari aho.

      • Uvuze ibyo atekereza ku nkuru kuki mumwita umunyeshyari??
        Buriya mubyo yavuze ishyari warimusomyemo ute koko??
        Ahubwo kuko akenshi amarangamutima ariyo ayobora abantu bamwe na bamwe gufata imyanzuro birabavuna.

        Ukuri ni uko mu kubaka iriya Hotel habayemo amanyanga, Degaule ntiyahakana ko nta ruhare afite nk’umuyobozi ariko kubera impamvu twese tuzi uko amashyirahamwe y’iwacu ayoborwa, nta kintu byo azatwarwa azakomeza ayobore ariko nawe hari icyo azahomba nka reputation ndetse n’amatora ataha ashobora kudatorwa.

      • Ntukamuvebe, natfungwa uzamenye ko kumeneyekana ibukuru ntacyo bimaze. Abanayarwanda tuzi byinshi di. Ntimukatubeshye

  • HE se ahurira he n’inkiko n’imanza wa njiji we!!!

    • Wowe Belina ushobora kuba urintore butwi dore ko arizo zisubizanya ibitutsi burigihe.Sinakurenganya ariko buriya biterwa n’ubuzima bushalira wanyuzemo.

    • Hahahaha
      Uramwangije kabisa

    • Ese ubwo si wowe njiji hubwo? Utukaniye iki?

  • niba Koko FERWAFA Atari iya LETA ndumva byagoora gukurikirwanwa keretse Wenda ari FIFA ireze naho ubundi umuntu wigenga ashatse atanga isoko nta piganwa ribaye kandi ntawamurega

  • Nyamara wibuza umugisha ejo ukazasekwa nabantu!twatutse kenshi imikorere ya Jules Kalisa nabo bari kumwe ariwe wagiye kwiga akaminuza ibyimiyoborere ya Sport Football mubihugu hafi ya byose biteye imbere azana ubumenyi arabutanga ababishinzwe barahubuka baramweguza muzana za basifuzi nyuma muzana za Degaule none reba aho tugeze!Inama mpora ntanga dusubize umupira banyirawo muri technique muzane abo bakinnye umupira bawuzi muri administration muzane abo ba Kalisa babyize muruzuzamo abagore bimbura mukora ngo bigende gute?

    • Sha wowe ushyigikiye ko umupira uhabwa banyirawo bagakuramo bariya bagore batazi naho umupira uva naho ujya abanyarwanda benshi turagushyigikiye uwazana ba Gatete,ba Olivier ba Desire na Murangwa muri Technique hanyuma muri administration na Management bakazanamo Jules Kalisa kuko nibwo atakinnye umupira ariko byibura yawize kurwego rwohejuru byemewe n’Isi aho kuwukwizamo abantu batabifitiye ubumenyi gusa nawe akagabanya inzoga kuko arazihamya kabisa gusa nubwo azihamya ni umuherwe nuko aca bugufi agakabya nawe!

  • Gereza muri iki gihugu na yo yabaye iwabo wa twese.

  • Abazi amategeko munsobanurire ukuntu aba bagabo baburanishwa hakurikijwe amategeko aganga amasoko amasoko ya leta

    • Ingingo ya 647 (2012 Penal Code):

      Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa icyenewabo

      Umuntu wese ushinzwe imirimo rusange yaba iya Leta cyangwa iy‟abikorera igenewe abaturage, ufata icyemezo ashingiye ku butoneshe, ku bucuti, urwango cyangwa icyenewabo ku bamugana, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2,000,000).

  • ntabasheke kudusebereza igihugu kuko tuzwiho gukoresha neza inkunga twahawe

  • Sinkunda De Gaulle na Olivier ariko bararengana. Bazabarege ibindi nko kutuzambiriza umupira ndetse babeguze ariko ibi byo ni ibitekinikano kuko si abakozi ba Leta.

  • Iyo nawe uza kuba uzi ubwenge ntabwo watukana ubundi ubusobanuro bw’injiji urabuzi? uzatozwe umuco
    naho ibyinkiko n’imanza nimubirekere ababishinzwe. thx

  • Nanjye sinumva aho bihuriye kbsa kdi badakorera Leta

  • Mugire bwangu mufunge ibisambo byose byirirwa byiba ibya rubanda rutagira n’aya mutuelle.Mugenzuzi w’Imari ya Leta namwe bacamanza mukore akazi kanyu nta marangamutima.Ibyo bisambo byazambije FERWAFA mubihashye rwose.Buri wese atungwe n’ibimugenewe.

  • yewe ikibanza bari bagiye kubakamo nicyareta niyompamvu bagomba gukurikiranwa Kd ntawuyobeweko uretse namasoko adasobanutse batangiye kubaka ntabubasha babifitiye Nuko ntacyemezo cyo kubaka bari bafite.

    • kuba barahawe Ikibanza na LETA ntibivuze ko atagomba kugikoreramo ibyo ashaka naho kuba yakubaka nta ruhushya numva yahanwa bikurikije kubaka udakurikije amategeko(gusenyerwa niba byanditse mu mategeko cg agacibwa amande )ariko gufungwa sinzi niba birimo ku muntu wubatse atubahirije amategeko

      • Ntabwo uzi amasezerano Leta yagiranye na FERWAFA mbere y’uko iyegurira ibikorwa bya Football, kandi ntabwo uzi uburyo FIFA ikorana na za Leta hamwe n’amashyirahamwe izo Leta ziba zareguriye iyo sport. HAri byinshi bidashyirwa ahagaragara ngo abantu nkamwe musobanukirwe.

        Bityo, ni byiza kubanza ukihugura ukagira amakuru akwemerara gutanga igitekeerzo hano utigaragaje nk’umunyamusozi !

  • Arikose komuvugango si ibya leta ibitari ibya leta nibihe? Ahubwose inshingano za leta ntiharimo kureberera abaturage? Amafaranga bakoreshase ni ayande, simisoro yabaturage? Ahubwo iyaba Imana yumvaga agahinda badutera yadufasha maze bakaba babashyizemo, baririrwa barya imisoro y’abanyarwanda ukobishakiye, batwiciye umupira ahobigeze cyereka Imana kuriyinshuro yumvishe agahinda dufite bakabashyiramo

  • Ubundi muri iki gihugu umuntu wese ufite aho ahurira no gutanga amasoko,azajye abanza akore booking muri 1930 cyangwa izindi gereza waba urengana cg ari ukur.Kuko mbona abenshi baruhukira muri gereza yewe nzarya bike ndyame kare mawe.

  • Reka dufate urugero: bank yigenga iyo ifunze imiryango kubera guhomba ibibazo iba isize bikumurwanande? Si leta, nonese leta ibonyoko izahomba mbere ikabyinjiramo ikabikemura mbereyuko haboneka ibyobibazo yaba ikoze ikosa? Burikimwe cyose kiri kubutaka, mumazi no mukirere by’urwanda leta y’Urwanda ifite uburenganzira 100% bwokumenya ukobikora nugukemura ikibazo iryariryoryose cyabonekamo munyungu z’Abanyarwanda

  • are you sure in position to judge ather?

  • Mbega bibi kweli na de Gaule baramukuruye gusa uru rubanza ntirusobanutse nabuke. Nonese ko amafaranga yatanzwe na FIFA bayiha Proposal ikayemeza ubwo urukiko rurabakurikirana kuki? Nta misoro y’abaturage yangijwe kuko amafaranga ntiyavuye mu kigega cya Leta yewe ntanimisoro yacu yahaguye. Ahubwo wenda byakitwa amakosa mukazi ariko nta tegeko rihana secteur privee muburyo yatanzemo amasoko. Kuvugako ikibanza bagihawe na Leta ninkuko hari imitungo yariri mumutungo bwite wa Leta ikaza kuyiha abaturage nyuma yaho ntiyaje kubakurikirana ngo wenda bahateye ishyamba cg bahahinze ibigori. Kurundi ruhande ikijyanye no kuba ntabyangombwa bari gusenyerwa(Conferer uko abandi bubatse batabifitiye uburenganzira bigenda, cg amazu ari mu kajagari). Kurundi ruhande Nzabamwita koko yasinye kuri Proposal ntabwo yasinye kugutanga isoko ahubwo aba consultants ba FIFA nibo bari bakwiye kubazwa uko byagenze niba nabo barahaye umugisha ibintu batakoreye evaluation na analyze kandi yaba ari ukwivanga naho ubundi Free de Gaule and Mulindahabi wenda bashinjwa kuba badateza imbere umupira w’amaguru wacu aho gushinjwa ibintu byamaherere.

  • Iyo urebye urasanga harimo ruswa hagati ya rwiyemeza na bariya ba boss ba FERWAFA. Kuvuga rero ngo amafaranga naya FIFA ntabwo bibuza ko itangwa ry’amsoko ritubahiriza umurongo leta yashyizeho. Iki gihugu gifite uko kiyobowe gusa nuko bitoroha gufunga umuntu ufite cash

  • Nonese ubundi umuntu ukurikiranyweho ibyaha bikomeye gutyo byamuviramo no gufungwa kuki ataregura? Uyu siwe nabonaga yifotoza na H.E i san siro ejo bundi ra?

  • muzehe PAUL KAGAME Ati uzajya ibigenewe abaturanjye azabiryozwe!! warurihehe?? ibise niwowe bahaye iyo nkunga cyangwa niya banyarwanda
    waruziko se mu rwanda ntabababona amakosa ugira nubwo ufashwe nakamwe wakoze bibibyinshi bagufuge nabandi babonereho.

  • Mu by’ukuri bazira ko bimye amasosiyete y’icyama (Real constructors Ltd na Horizon Construction Ltd)isoko kandi yari yapiganwe. Na ho ubundi nta cyaha bakoze nubwo baba barariyemo akantu kandi bakaba baranishe umupira!

  • Njye sinsobanukiwe cyane iby’amategeko ariko urebye neza uburyo umunyamakuru yavuye imuzi iyi nkuru, wasanga Degaule ntacyaha kimuhama. Niba yarasinye amaze kubona notification ntibisobura Ko yasinye kw’itangwa ry’isoko.bityo ubusabe bw’ubushinjacyaha bushobora guteshwa agaciro.
    Kugiti cyanjye nshyigikiye Ko uwakoze amakosa ayahanirwa ariko muri comments twirinde amarangamutima.

  • iyinkuru ifite uburyohe cyane rwose,sha ndababwiye ntamuntu uzahemukira GIKUNDIRO twahawe n’Imana ngo bimuhire nagato.ndakeka amarira y’abarayon agize agaciro.n’abandi barebereho.

  • NI BAMUFUNGE NYANAYIMBWA ?? ATAZAVAHO ANATOROKA

  • Ariko Ubundi ishyari ryatwaritsemo rizatuvamo ryari? Niba barayariye baramaze. Nkawe utinyuka kuvuga ngo ni imisoro yanyu barya, ubwo uba wabanje gusesengura ibyo ugiye kuvuga?! Imisoro y’abanyarwanda se ihurira he n’amafaranga ya FIFA?!Undi nawe ngo uwanga rayon azahorana ibibazo. Rayon sport se ni igiki?! Ni indahangarwa se kuburyo yakora amafuti nkayo yakoze ntihanwe? Gusa birababaje kuba abenshi bavuga ibintu nka bene ibyo ari abantu buze kd baminuje, c’est domage! Nkawe utinyuka kuvuga utukana ntawakurenganya niho ubwenge bwawe bugarukira kd burya ntaho uba uduhishe! Burya uba utweretse aho uvuka n’igipimo cy’uburere wahawe uko kingana. HE yabivuze neza ati: Injiji zize. Ubundi Kbs mwari mukwiye amahugurwa! Ese ubwo umunsi bahanaguweho icyaha bakaguma no mu kazi muzarenzaho iki?! Sha mujye nwicecekera kuko burya ibamba ISI ntakurura!!!

Comments are closed.

en_USEnglish