Digiqole ad

Ba Perezida Magufuli, Mu7, Seretse na Desalegn bagiye kuza mu Rwanda

 Ba Perezida Magufuli, Mu7, Seretse na Desalegn bagiye kuza mu Rwanda

Abakuru b’ibihugu barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Dr John Pombe Magufuli na Seretse Khama Ian Khama wa Botswana, bari ku rutonde rw’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bemejwe ko bazitabira inama ya ‘Global African Investment Summit’ izabera I Kigali ku italiki ya 05 na 06 Nzeri 2016.

Perezida Museveni, Magufuli na Seretse bazaza i Kigali
Perezida Museveni, Magufuli na Seretse bazaza i Kigali

Iyi nama izahuza abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari n’abo mu nzego za Leta ku mugabane wa Afurika, izanitabirwa na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Ato Hailemariam Desalegn.

Abashoramari bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bwongereza, abo mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi n’abo ku mugabane wa Asia bemeje ko bazitabira iyi nama izaba yiga ku mishinga migari irimo iy’ingufu, Ubuhinzi n’ibikorwa remezo.

Umuyobozi w’ihuriro ryategute iyi nama, Paul Sinclair, yavuze ko iyi nama itegerejwemo ingamba zizatuma imishinga yo mu karere izamuka mu buryo butigeze bubaho mu bihe byashize.

Ati “ Iyi nama ni indashyikirwa, ntitwigeze tubona igikorwa cy’ishoramari ryo mu karere kamwe kitabirwa nk’uku, amatsinda y’abashoramari manini bemeje kuyitabira.”

Sinclair avuga ko iyi nama izagaruka cyane ku mishanga irimo iyubakwa ry’ikibuga cy’indege gishya cya Msalto muri Tanzania, ishyirwaho ry’icyanya cy’inganda cya Chigumura muri Malawi.

Iyi nama itegerejwemo abashoramari mpuzamahanga bagera ku 1000, izanagaruka ku yindi mishanga migari y’ubufatanye yagiye yemeranywaho n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Muri iyi mishanga izigwaho harimo uwo gushyirwa mu bikorwa amasezerano ya “Tripartite Free Trade Area” (TFTA) yashyizweho umukono n’ibihugu 26 muri 2015 agamije ko koroshya ubucuruzi buhuriweho n’ibihugu bigize imiryango ya COMESA, SADC na EAC.

Inama nk’iyi igiye guteranira i Kigali, ubushize yari yabereye i Addis Ababa muri Ethipiopia, bikaba biteganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Center.

Ibihugu 26 byemeje amasezerano TFTA
Ibihugu 26 byemeje amasezerano TFTA

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • karibu

    • No kubwa Habyarimana ndibuka ko hari icyo bitaga ZEP cyari gihuje ibihugu birenga 8 kandi nacyo cyazanye amajyambere atari make da! Naho ibi bya TFTA bihuriweho n’ibihugu akangari sinzi niba bizatanga umusaruro dore ko imiryango ibigize usanga nayo ibihugu biyigize bitumvikana kuri byinshi. None se abatumvikaniye mu kintu gito bazumvikanira mu kinini ra? Muranteye!

      • Arko habyara yarakubabaje wazamusanze iyo ari

      • None se niba wumva ibyari byiza kandi ushima ari ibyo kwa Habyarimana wamukurikiye agakoeza akakuyobora wenda ko wanamufasha kongera imishinga yanyu muakanakomeza iyo ZEP mu bwisanzure rwse

      • Shoreza Iyo ZEP nanjye ndayizi gusa abantu bari gusubiza upfa kuvuga Habyarimana byose bagahita bahengamana nabyo,Kimwe nuko wavugako EAC byabayeho kubwa Kayibanda bikaza gupfa bitewe nubutegetsi bwa Habyarimana butumvikanaga na Nyerere nubwo bari barashyizeho OBEKA.Tukavuga na CEPGL ubu icumbagira bitewe n’u Rwanda.Ibyo byose byari ibitekerezo byiza.Bipfira he? Ese uyu muryango koko ni mushya cyangwa ni risalikoringi yibyahozeho kera nabyo bishobora kwikubita hasi mugihe politiki ya kimwe muribino ihindutse?

        • @Hulizo, wibagiwe OCAM ariyo yanubatse IAMCEA iriya yahindutse KIE ubu sinzi ibyo yitwa.

      • ZEP = Zone d’Echange Préferentiel

  • KCC ntabwo izuzura.

    • Uba kuyihe planète koko. Nizere kuri kudutera urwenya. Ngo KCC nizuzura.????????

    • Msaza ufite ikibazo kcc uri kuvug uzi iyariyo???

  • Ariko mujye mwubaha abantu n’amazina yabo Please! Bandika M– USEVENI ntabwo ari MU7.

    • Umugambanyi ruharwa.Iminsi ramugeramajanja.

  • Ntibandika Kigali Convention Center bandika Kigali Convention CENTRE.

    • Centre and Center bitaniye he?!!

      • Iyo umuntu yanditse Ruanda na Rwanda kuriwowe ni kimwe?

  • Mwambwira ukuntu muzashyira amasezereano mubikorwa yasinywe na TFTA irimo Soudani yepfo na Libiya? Ubwose ninde uzasinya mubahagarariye ibyo bihugu? nikimwe namasezerano yari gusinywa na leta ya Sindikubwabo muri 1994.

Comments are closed.

en_USEnglish