Digiqole ad

Musabyemariya n’abana be batashye mu Rwanda bava Angola aho bari kuva 1994

 Musabyemariya n’abana be batashye mu Rwanda bava Angola aho bari kuva 1994

Musabyenamariya Fratenata yapfushije umugabo we mu myaka itanu ishize, asigara agowe cyane no kubona amafaranga yo kurera abana batandatu wenyine yasigiwe n’umugabo we muri Angola aho babaga nk’impunzi kuva mu 1994, ubu ari mu nzira ataha n’abana nk’uko bivugwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Fratenata Musabyemariya n'abana be ku kibuga cy'indege i Luanda bagiye guhaguruka batashye mu Rwanda
Fratenata Musabyemariya n’abana be ku kibuga cy’indege i Luanda bagiye guhaguruka batashye mu Rwanda

Musabyenamariya Fratenata abana be bose bavukiye muri Angola, avuga ko afite igishyika cyane cyo kongera kugera mu Rwanda no kureba uko hameze nyuma y’imyaka 18 atarahagera.

Ati “Abavandimwe banjye bari bato ubu simbibuka neza, nabo sinzi ko banyibuka, ndifuza ko twongera tukamenyana.”

Musabyenamariya Fratenata ni umwe mu banyarwanda 340 baba muri Angola aho icyangombwa cyo kwitwa impunzi kizabarangiriraho muri Nzeri uyu mwaka. Izi mpinduka ziri gutuma benshi muri bo biyemeza guraha, UNHCR ngo irabibafashamo.

Manuel Abrigada umukozi wa UNHCR muri Angola avuga ko Abanyarwanda baba muri Angola nk’impunzi batakomeje kwiyumvisha ko bazataha, bagatanga impamvu zishingiye ku mateka, ku mutekano, n’izindi zigendanye no kungera kwisanga mu muryango nyarwanda nyuma y’igihe kinini cyane hanze.

Abrigada ati “Ariko, kubera amakuru bahabwa n’imiryango yatashye  ubu bari guhindura ibitekerezo. Gutaha ubu bari kubisaba ari benshi kandi barabyifuza.”

Fratenata w’imyaka 38 ntabwo azi neza uko azabaho nagera mu Rwanda, ahantu aheruka afite imyaka 16, akahava nk’impunzi.

Ajya avugana na bene wabo n’ababyeyi be mu Rwanda kuri telephone iyo abashije kubona uburyo bwo guhamagara, ngo bakamubwira ko bazishima cyane nibamubona atashye.

Ati “Umuryango wanjye witeguye kudufasha, nzafatanya nabo guhinga kandi nizeye ko bazabanza kumfasha kurihira abana ishuri.”

Umwana we w’umuhungu mukuru witwa Lambert, afite imyaka 17, byabaye ngombwa ko areka ishuri ubwo se yari amaze gupfa kuko nyina atashoboraga kumurihira amafaranga y’ishuri. Lambert ngo yizeye ko nagera mu Rwanda azabasha gukomeza kwiga.

Lambert ati “Nzakumbura cyane inshuti zo muri Angola, ariko nizeye ko mu Rwanda nzabona uko niga kaminuza nkakomeza amasomo y’ubucungamari.

Sindagera mu Rwanda na rimwe, ariko twakundaga kubona Kigali kenshi kuri TV kandi hatandukanye cyane n’ibyo natekerezaga.”

Barumuna be Nizeyimana na Sebastiao bo ikibashimishije cyane ni uko bagiye mu ndege bagataha iwabo mu Rwanda.

Hari abandi bo mu muryango we bob amaze gutaha bava muri Angola, abo ni abavandimwe be Uwizeyimana Donatien na Ndasyisabye Donath bob amaze kugera mu Rwanda nyuma y’imyaka 22 ari impunzi.

UNHCR ivuga ko aba bombi batangazako bumvaga ibihuha byinshi ko nibagera mu Rwanda bazahura n’akaga.

Uwizeyimana ati “Abantu bavugaga ko mu Rwanda nta mutekano n’ubwisanzure bihari, ko nidutaha tuzahita dufungwa. Ariko icyo mbona ni uko u Rwanda rwahindutse. Byari ibihuha gusa.”

******

Icyemezo cyo gukuriraho status y’ubuhunzi rusange ku banyarwanda cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa 30/6/213, kikaba ari icyemezo kireba abanyarwanda bahunze guhera 1959 kugera mu 1998, bireba abantu bagiye bahungira igihe kimwe bakagenda mu kivunge kandi bahunga ikintu kimwe.

Mu kwezi gushize, Minisitiri wo gucyura impunzi no gukumira ibiza yatangaje ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iki cyemezo hari ibikorwa UNHCR izahagarika guhera mu mpera z’uyu mwaka ndetse no mu mpera z’umwaka utaha.

Yavuze ko kuva  tariki 31 Ukuboza 2016 UNHCR izahagarika gutanga ubufasha bujyanye no gucyura impunzi z’abanyarwanda.

Naho 31/12/2017 UNHCR igahagarika burundu ubufasha ubwo aribwo bwose yageneraga impunzi iyo ariyo yose y’umunyarwanda.

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Aba bana kombona bacyeye ra? Uyu mumama azineza ahwajya uko hameze?

    • Ariko shahu urashinyagura pee. Ngo baracyeye! kubundyo yaguma imahanga? ikigaragara nuko udashaka ko abanyarwanda bataha iwabo. Mbese wowe wazagiyeyo ukamusimbura niba ahuri arihabi kuruta aho avuye? uwongo mutupu.
      Rata nimwitahire murwagasabo, turiho neza kko turimugihugu cyacu.

    • utekereza ko hameze hate? u Rwanda ni rwiza n’abanyarwanda ni beza niba wowe ushaka kubibamo abantu ubwoba ubangisha igihugu cyabo ceceka ureke ayo mateshwa n’ibinyoma. Abanyarwanda baracyeye ntekereza ko niba uba mu Rwanda atri ugupfa kuvuga gusa nawe ubizi neza ko ibyo uvuze ari amateshwa!!

      • Nta nzaramba ibayo kuburyo nuturere twezaga ibirayi dusigaye tujya kubirangura Uganda ikilo kikaba gisigaye kigura 350Frw mumasoko amwe namwe..

  • nibaze mu rwababyaye barisanga

  • Ariko abanmyarwanda aho bageze hose, nubwo baba ari impunzi, bakomeza bakabyaraaaa! Abana batandatu umuntu ari impunzi!!!

    • Bagomba kubyara wigeze umupima umusangana ubugumba?

  • Nibafashwe kubona aho bashyikira bicire inshuro naho ubundi baje gushwana na bene wabo bapfa ibiryo byo muri iri zuba.

  • NIBATAHE MU RWABABYAYE KWITWA IMPUNZI UFITE IGIHUGU CYIZA NK’U RWANDA BIRABABAJE.

  • Nibatahe basongore kubyiza abandi babacuze

Comments are closed.

en_USEnglish