Digiqole ad

Ngoma: Imibiri 18 382 y’abishwe muri Jenoside yimuriwe mu rwibutso rushya

 Ngoma: Imibiri 18 382 y’abishwe muri Jenoside yimuriwe mu rwibutso rushya

Kuri iki cyumweru ku rwibutso rushya rwa Kibungo mu karere ka Ngoma habereye umuhango wo kurwimuriramo imibiri 18 382 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, imibiri yavanywe mu mirenge ya Kazo, Remera, Rurenge na Kibungo ngo ishyirwe muri uru rwibutso rushya.

Aho iyi mihango yabereye ni ahari kubakwa urwibutso rushya rwa Kibungo
Aho iyi mihango yabereye ni ahari kubakwa urwibutso rushya rwa Kibungo

Abavuze muri uyu muhango, bongeye kugaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ko yateguwe igashyirwa mu bikorwa hagakurikiraho igikorwa cyo kuyihakana ngo n’ubu bamwe bagikomeje.

Aphrodis Nambaje uyobora Akarere ka Ngoma yavuze ko urwibutso nk’uru ari ikimenyetso ku bantu bagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Samson Gihana uyobora IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Ngoma yavuze urwibutso nk’uru rukwiye mu gusigasira amateka, asaba ko n’ikindi gice cyarwo gisigaye kubakwa cyakwihutishwa.

Gihana ariko yanasabye ko abacitse ku icumu batishoboye batujwe mu mazu mu myaka yashize ubu akaba amaze gusaza basanirwa ndetse n’imanza z’abaregwa Jenoside zitararangira zikihutishwa abishe bagahanwa, imanza zizishamikiyeho z’imitungo nazo zikarangizwa vuba.

Egide Nkurana Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu we yanenze abanyamadini bijanditse muri Jenoside maze avuga ko abantu bumva ijambo ry’Imana bari bakwiye kumva koko ibyo ribasaba.

Nkuranga kandi ati “Ndasabira abavandimwe b’Abarundi kuko naho hagaraga ibimenyetso bya Jenoside kandi amahanga arebeera.”

Umuyobozi wa CNLG Dr Jean Damascene Bizimaba yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera igakorwa mu 1994 kandi itatewe n’impanuka nk’uko hari ababivuga, ndetse ngo kugira ngo ishoboke n’itangazamakuru ryarifashishijwe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Odette Uwamariya we yavuze ko Jenoside u Rwanda rwayivanyemo isomo rikomeye kugira ngo itazongera, kandi ngo itazongera kuko u Rwanda ruyobowe neza.  

Uru rwibutso rushya rwa Kibungo ikiciro cya mbere cyuzuye gitwaye miliyoni 115 kikaba kigizwe n’aho gushyingura imibiri hatangiye kubakwa mukwa 10/2015, ikiciro cya kabiri kizaba ari inzu y’amateka nacyo ngo kizatangira kubakwa vuba.

Ahari kubera iyi mihango haje abantu benshi
Ahari kubera iyi mihango haje abantu benshi
Imibiri yashyinguwe muri uru rwibutso ni iyavuye mu mirenge ya Kazo, Remera, Rurenge na Kibungo
Imibiri yashyinguwe muri uru rwibutso ni iyavuye mu mirenge ya Kazo, Remera, Rurenge na Kibungo
Igice kimwe cy'aho gushyingura imibiri, nicyo kigize Phase ya I y'uru rwiButso
Igice kimwe cy’aho gushyingura imibiri, nicyo kigize Phase ya I y’uru rwibutso
Abayobozi ku nzego za Police, IBUKA, CNLG, Intara, Akarere n'ingabo bari bahari
Abayobozi ku nzego za Police, IBUKA, CNLG, Intara, Akarere n’ingabo bari bahari
Abandi bayobozi banyuranye n'imiryango n'inshuti z'abashyinguwe
Abandi bayobozi banyuranye n’imiryango n’inshuti z’abashyinguwe
Bajyana iyi mibiri mu rwibutso rushya rwa Ngoman
Bajyana iyi mibiri mu rwibutso rushya rwa Ngoma
Barayimanura muri cave ahabugenewe
Barayimanura muri cave ahabugenewe
Ni ahantu hagari kandi bisanzuye
Ni ahantu hagari kandi hisanzuye
Kubashyingura mu cyubahiro ngo ni ugusigasira amateka no gushimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kandi hari ibiyigaragaza
Kubashyingura mu cyubahiro ngo ni ugusigasira amateka no gushimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kandi hari ibiyigaragaza imyaka n’imyaka nyuma yayo
Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu benshi cyane
Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu benshi cyane
Igice cya mbere nicyo cyarangiye ngo hazakurikiraho igice cya kabiri cyo kubaka iyi nzu
Igice cya mbere nicyo cyarangiye ngo hazakurikiraho igice cya kabiri cyo kubaka iyi nzu

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

10 Comments

  • Ntangazwa buri gihe no kubona abantu bashyinguwe mu cyubahiro bongera gutabururwa bakimurirwa ahandi, abacitse ku icumu ugasanga barinumiye, bakanabyitabira, bakanakora imihango y’idini mishya. Buriya biba bibashimishije koko? Umuntu wishwe urw’agashinyagurop abe bakagira Imana bakabona aho yajugunywe bakamuherekeza, nta ngoro aba agikeneye hano ku isi. Mwabarekuye bakaruhukira mu mahoro, tukaba ari twe dusigara mu bibazo byacu, birimo n’ibyatumye bazira akamama? Uyu munsi baratureba bakumva ari twe bo gusabirwa. Nko muri iriya Ntara y’Uburasirazuba, hari abantu bashyinguwe mu cyubahiro inshuro eshatu. Aho ntiwazabona n’abo bimuwe ubutaha bemeje ko bagomba kuzanwa ku Gisozi? Ku bwanjye, mwahera ahubwo ku mibiri ikiri muri za etajeri z’inzibutso itangiye kumungwa, na yo igashyingurwa mu cyubahiro. Cyangwa hagashyirwa ingufu mu gufasha abacitse ku icumu batishoboye bakigaragara hirya no hino mu gihugu, kuko ugihagaze aba akeneye ubufasha kurusha uwigendeye. Nizere ko ntawugiye kunshinja ingengabitekerezo ya jenoside kubera iki gitekerezo cyanjye.

    • oya ibyo uvuga sibyo habe na gatoya dore impanvu : nubwo urupfu aho ruva rukagera ari rubi kandi rutera agahinda utitaye ngo umuntu yishwe nimpanuka yimodoka, yishwe nuburozi , yishwe nuburwayi busanzwe…..; urupfu rwose umuntu apfa rubabaza abavandimwe nabamukundaga muri rusange . ariko tandukanya ganocide nizo mpfu zose zitandukanye tuzi . impanvu nuko izo mpfu nta gitekerezo cya kirimbuzi kiba kizihishe inyuma mugihe genocide yo bitandukanye nibyo yo iba ifite icyo gitekerezo kitimbuzi (idéologie génocidaire) urugero nkiyabaya murwanda yariyi ngo umututsi aho ava akagera ari umwana, amusaza, uruhunja, ikirema, umusazi ….bagomba gupfa . aho niho génocide itandukaniye nizindi mpfu . iyo uwakoze cg uwateguye cg ushyigikiye genocide abona itageze kuntego (ubwo nukuvuga ngo abagombaga gupfa nkuko we abishaka basapfiriye gushira) icyo asigara akora ni uguhakana ibyabaye, kubipfobya , gusibanganya ibimenyetso byiyo génocide yabaye. icyo gitekerezo cyawe rero cyo kuvuga ngo imibiri yabazize genocide ishyingurwe mu butaka aka kanya nyuma yimyaka 22 gusa genocide ibaye , mugihe mugihugu hakiri nabagitsimbaraye kuri cya gitekerezo cyo kwunva ko umututsi atagomba kubaho ( ibyo bifitiwe ingero nuinshi zibihamya ) nubwo wavuze ngo ntihagire ugushinja génocide ariko umenye ko nawe waba uri mugatebo kamwe nabo bashaka guhisha no gupfobya genocide (nizere ko gitekerezo cyawe utagishyizeho akadomo) kuberako mukurwanya genocide harimo kuyivuga kumugaragoro abantu bose bakabyunva ndetse nibimenyetso byayo abantu bakabibona bakabimenya babanabisobanurirwa kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi

      • @Mujyakera, urakoze kwibutsa ko abazize jenoside yakorewe abatutsi bagomba kutubabaza kurusha abazize ubundi bwicanyi. Hari abajya bayibagirwa.

        • @Mujyakera, niba ibyo uvuze ko abazize jenoside yakorewe abatutsi batagomba gushyingurwa mu mva zisanzwe, ari ukugira ngo abantu bakomeze kubona ibimenyetso by’uko iyo jenoside yabaye, jye ndumva ahubwo binteye ubwoba pe! Ku isi yose abantu bakoreye muri iyo logique, wazasanga hari inzibutso ziruta ubwinshi amazu yo guturamo mu binyejana bitarenze bitanu. Nta rwibutso rwa Shoah nasuye na rumwe nigeze mbonamo imibiri y’abantu. Bagaragazamo amafoto n’izindi preuves matérielles gusa.

  • Oya muvandimwe, imibiri aho iri idashyinguye neza igomba kwimurwa igashyirwa mu nzibutso zikwiriye, n’iyo uvuga ikiri kuri etageres izahavanwa izanwe mu nzibutso nk’izi zikwiriye. Ntabwo rero bivuze ko uwapfuye ataba akeneye gushyingurwa ahakwiriye, cyane cyane aba bishwe muri Jenoside, kuko ntabwo bagonzwe n’imodoka bishwe byateguwe. Bitandukanye rero n’ibyo gushyingura bisanzwe kuko ibi ntabwo ari bimwe umenyereye byo mu irimbi.

    Aba bishwe bazira uko bavutse, kubashyingura ahakwiriye ni ugusigasira ayo mateka ngo n’uzavuka ingoma 100 inyuma y’ubu azayasange, bitandukanye n’irimbi rimara imyaka 40, ntiwongere rwose gukina n’amateka, ntiwongere na gato.

    Gusa ibyo uvuga byo kwita ku basigaye turi kumwe cyane, bikorwe byose kandi bikorwe neza.

    Murakoze umuseke kuduha urubuga

  • Njye ibi bintera agahinda guhora abacu basiragizwa nkaho bashyinguwe mwitaka .

  • Ese inzubutso nshyashya bakoresha iyihe technology ngo amagufwa adasaza?inzibutso nyinshi mugihugu umenya zizimurwa pe

    • Bwana Geek iyimurwa ni imibiri si amagufwa. Please mind your language

  • Mwaretse aba bantu bakaruhuka mu mahoro koko??

  • Ikinyarwanda gifite amagambo asobanura yita ibintu akanabyita, kuyakoresha si ugupfobya. Mujye mureka gukabya no gukagatiza!

Comments are closed.

en_USEnglish