Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), ndetse bukamurikirwa abanyamakuru mu nama y’igihugu ivuga ku iterambere ry’itangazamakuru, bugaragaza ko iterambere ry’itangazamakuru ryavuye kuri 60,7% mu 2013 rikaba rigeze kuri 69,6%, bugaragagaza kandi ko abakoresha Internet n’abareba Televiziyo bazamuka mu gihe Radio n’ibinyamakuru byandika ku mpapuro bitakaza ababishakagaho amakuru. Ubwo Dr Christopher Kayumba, Umwarimu muri […]Irambuye
*U Rwanda ni urwa kabiri muri Africa mu korohereza ishoramari by’umwihariko SMEs, *Muri rusange 60% SMEs zifunga zitaramara imyaka, *Hejuru ya 65% by’amafaranga y’abashoramari yinjiye mu bukungu bw’u Rwanda aturuka hanze Kuri uyu wa mbere, umuyobozi wa RDB Francis Gatare yatangaje ko kubera ingamba nyinshi Leta yagiye ifata zigamije korohereza abashoramari byatumye ishoramari ryiyongera, muri […]Irambuye
Abakoze ayo makosa ngo baranegwa, bagahindurirwa imirimo bikarangira. Ahashyirwa amafaranga menshi niho hagaragara inyereza n’imicungire mibi. Imishinga ifite agaciro ka miliyari 120 yadindiye PAC yasabye ubugenzacyaha Raporo ya Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo w’igihugu PAC kw’isesengura yakoreye raporo y’umugenzunzi mukuru w’imari ya leta y’umwaka wa 2014/2015 yagaragaje ko hakiri icyuho mu micungire y’umutungo […]Irambuye
*Mu kwezi gushize RDB yatangijeubukangurambaga bwa Tembera u Rwanda bugamije gukangurira Abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga by’igihugu cyabo *Mu gutangiza ubu bukangurambaga twatemeranye umuhora w’umurage n’amateka *Ubu, turabatembereza Parike ya Nyungwe irimo inyoni, inyamanswa n’ibiti nk’Umushibishibi wabayeho mu gihe cya za Dinosaur. Parike ya Nyungwe ni imwe muri Parike zifite ishyamba rimaze imyaka myinshi cyane muri […]Irambuye
Mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe urubyiruko ‘Youth Connekt Month’, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe abegereye nko kuba buri Munyarwanda ashobora kwiga amashuri kugeza ku yisumbuye n’ibikorwa remezo byashyizweho birimo amashanyarazi. Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Kisaro muri aka karere ka Rulindo, cyabimburiwe n’umuganda wo guhanga umuhanda uhuza […]Irambuye
Kuri uyu wa 04 Ugushyingo, Police yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho gufasha abantu kunyereza imisoro ibarirwa muri za miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda hakoreshejwe imashini zitanga inyemezabwishyu zizwi nka ‘EBM’. Ngo bafashije abacuruzi kugabanya imisoro y’ukwezi cyangwa ku gihembwe ubundi, bagasohora inyemezabwishyu nta gicuruzwa cyaguzwe. Aba bagabo bafungiye kuri station ya Police ya Kicukiro. Ikigo […]Irambuye
Kuri uyu munsi ubwo Unity Club Intwararumuri yari mu nteko yayo ya cyenda inizihiza imyaka 20 imaze, umuyobozi mukuru wayo Mme Jeannette Kagame yashimiye cyane anahemba Abarinzi b’igihango bijejwe gukomeza gufashwa kuba imbuto yo kwimakaza ubumuntu mu babyiruka. Muri aba bashimiwe harimo n’uwagize uruhare mu kurinda no gusigasira umurambo wa Mme Agathe Uwiringiyimana. Abashimiwe ni ; […]Irambuye
Hepfo mu cyaro mu kagari ka Nyamugari gahana imbibi n’u Burundi mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, kuri uyu wa kane umuryango Shelter Them-BATARURE ufasha abatishoboye waje gusura umuryango wa Jean Claude Niyomugabo, umwana bavanye ku muhanda agasubira mu rugo agasubira mu ishuri. Babajwe cyane no gusanga hashize amezi atatu yitabye Imana, ariko […]Irambuye
Hari abana bamugaye bafite ikibazo nk’icyo Jean Nsabimana yari amaranye imyaka itatu. Kutagira igare kandi baramugaye ingingo bakaba mu nzu bagaha umutwaro ukomeye imiryango yabo. Jean Nsabimana w’imyaka 14 wo mu murenge wa Niboye, Kicukiro, we byahindutse kuri uyu wa kane. Yabonye igare arasohoka arishima. Jean Nsabimana yagize indwara yamuteje paralysie y’imitsi y’amaguru yagiye ikura […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu gitondo, mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba Unity Club iri kwizihiza imyaka 20 mu Nteko Rusange yayo ya cyenda, Mme Jeannette Kagame yavuze ko hakiri ibyo gukora ngo u Rwanda rukomeze ibyiza byubaka igihugu, avuga ko ari urugamba rugomba gutozwa cyane ababyiruka. Unity Club ni umuryango w’abagore b’abayobozi n’abagore babaye […]Irambuye