Dutemberane muri Parike ya Nyungwe
*Mu kwezi gushize RDB yatangijeubukangurambaga bwa Tembera u Rwanda bugamije gukangurira Abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga by’igihugu cyabo
*Mu gutangiza ubu bukangurambaga twatemeranye umuhora w’umurage n’amateka
*Ubu, turabatembereza Parike ya Nyungwe irimo inyoni, inyamanswa n’ibiti nk’Umushibishibi wabayeho mu gihe cya za Dinosaur.
Parike ya Nyungwe ni imwe muri Parike zifite ishyamba rimaze imyaka myinshi cyane muri Afurika no ku isi muri rusange, ibarizwamo ubwoko bw’inkende 13, ubwoko bw’inyoni 300, ubwoko bw’ibikururanda 38, n’ubwoko bw’ibiti 1,068, ikabamo isoko y’uruzi rwa Nile n’urwa Congo.
Ubwiza bw’iyi Parike ariko ntibugaragarira kuri ibyo biremwa, imigezi n’ibiti gusa, kuko harimo harimo n’ibindi byiza byinshi ushobora gusura, mu mafu utabona ahandi hose mu Rwanda.
Parike ya Nyungwe iri ku buso bwa Kilometerokare zigera ku gihumbi (1,000 km2), igakora ku turere dutanu tunyuranye. Iyo uyisuye, hari ahantu ushobora kwinjirira kuri site yitwa ku ‘Uwinka’ cyangwa ‘Gisakura’.
Winjiye muri Parike ushobora gutemberamo “Natural walk”, dore ko habarizwamo inzira zinyuranye nk’izitwa “Igishigishigi, Karamba, Muzimu, Ngabwe, Kamiranzovu, Bigugu, Isumo” n’izindi. Muri izi nzira hari izo ushobora kugenda amasaha umunani cyangwa no hejuru yayo bitewe n’uko ugenda.
Muri izi nzira ugenda ubonamo amoko y’inyamanswa anyuranye, isumo ntoya, ibiti binyuranye, ubwoko bw’inkende butandukanye, inyoni n’izindi nyamanswa, ibice nyaburanga by’amateka, n’ibindi.
Muri iyi Parike harimo ibiti nk’ikitwa ‘Igishigishigi’ bivugwa ko cyabayeho mbere y’uko abatuye isi batangira kubara, bivugwa ko cyabayeho mu bihe by’ibiremwa bya Dinozoro (dinosaur), gusa ngo nta bushakashatsi burakorwa ngo bube bwagaragaza niba zaba zarabaye no muri Nyungwe. Harimo kandi ibiti nk’Umugote, Umugozi, Umukipfu, Umwungo, Umushwati n’ibindi bifite amateka mu Rwanda, no mubuvuzi.
Umwe mu bayobora abagenzi muri iyi Parike witwa ‘Pascal’ yatubwiye ko amasaha meza ngo yo gusura iyi Parike ni amasaha ya mugitondo, nubwo no ku mugoroba inyamanswa n’inyoni ziboneka ariko gacye.
Mu gihe wasuye iyi Parike kandi ushobora no guhitamo kuzamuka umusozi wa Bigugu ufite Metero zigera ku 2 950, ni uburyo bwo gukora Siporo benshi batabona.
Igikorwa ngo ubu gikurura abakerarugendo benshi basura Nyungwe, ni urutindo rwo mu kirere rugendwaho ‘Canopy Walkway’ rufite umurambararo wa metero 163 z’urugendo, n’uburebure uvuye hasi bwa metero zigera kuri 80.
Muri iyi Parike kandi ushobora gusura ubwoko bw’inkende bunyuranye nk’Impundu zifite DNA ya 98.4% ku bantu, inkomo, Ibishabaga, Inyenzi, Ibyondi, Ibitera, n’izindi; Ukagenda kuri ‘Canopy walkway’, cyangwa ugasura Isumo ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa (5 000 Frw). Mu gihe ngo gutembera munzira zinyuranye byo bitwara amafaranga ibihumbi bitatu gusa ku Banyarwanda.
Ubuyobozi bw’iyi Parike ya Nyungwe buvuga ko imibare y’abasura Parike ya Nyungwe igenda yiyongera, by’umwihariko muri uyu mwaka ngo Abanyarwanda basuye iyi Parike biyongereyeho 30%.
Muri rusange mu mwaka ushize, iyi Parike ngo yakoriye abantu 9 000 biganjemo abanyamahanga nk’uko bisanzwe muri Parike z’u Rwanda, uyu mwaka wa 2016 bakaba bafite intego y’abakerarugendo 12 000 kandi ngo birashoboka kuko ubu bageze mu barenga ibihumbi 11. Ku kwezi, ngo iyi Parike ishobora kwinjiza ibihumbi nka 400 by’amadolari ya Amerika.
Nko mu kwezi kwa Nyakanga kwonyine, ngo bakiriye abakerarugendo bagera ku 2 000, bikaba aribwo bwa mbere iyi Parike yakiriye abantu bangana gutya mu kwezi kumwe.
Tujyane kuyisura mu mafoto:
Reba andi mafoto menshi HANO agaragaza ubwiza bwa Parike y’igihugu ya Nyungwe.
Photos © Innocent ISHIMWE/UM– USEKE
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
6 Comments
Byiza cyane dukwiye kujijuka tukamenya igihugu cyacu neza!!
Ngo ndaburiki? ndabura kashi.
iyi park nanjye numvise ari nziza
Uyu muntu wafotoye yakoze akazi keza cyane.
Thanks to Innocent
ngiye guhita njyayo