Digiqole ad

Nsabimana umaze imyaka 3 adasohoka kubera ubumuga yabonye igare birahinduka

 Nsabimana umaze imyaka 3 adasohoka kubera ubumuga yabonye igare birahinduka

Kuri uyu wa gatanu nibwo yasohotse hanze ku igare rishya yahawe, yongeye kwishimira ubuzima nubwo indwara afite itarakira

Hari abana bamugaye bafite ikibazo nk’icyo Jean Nsabimana yari amaranye imyaka itatu. Kutagira igare kandi baramugaye ingingo bakaba mu nzu bagaha umutwaro ukomeye imiryango yabo. Jean Nsabimana w’imyaka 14 wo mu murenge wa Niboye, Kicukiro, we byahindutse kuri uyu wa kane. Yabonye igare arasohoka arishima.

Kuri uyu wa gatanu nibwo yasohotse hanze ku igare rishya yahawe, yongeye kwishimira ubuzima nubwo indwara afite itarakira
Kuri uyu wa gatanu nibwo yasohotse hanze ku igare rishya yahawe, yongeye kwishimira ubuzima nubwo indwara afite itarakira

Jean Nsabimana yagize indwara yamuteje paralysie y’imitsi y’amaguru yagiye ikura buhoro buhoro igera aho imumugaza igice cyose cyo hasi kuva mu 2013 ahera mu nzu kugeza ubu.

Umunyamakuru w’Umuseke wamenye ikibazo cye yamukoreye ubuvugizi uyu musore muto ahabwa igare kuri uyu wa kane, ubu arabasha gusohoka, agatembera hafi ndetse ngo azasubira no kwiga.

Vianney Mukurarinda ubyara uyu musore yavuze ko ari ibyishimo bikomeye ko imfura ye nibura isohotse mu nzu ndetse n’ikizere gihari ko asubira mu ishuri akiga kuko ngo yari umuhanga cyane.

Mukurarinda yabwiye Umuseke ko yavuje umuhungu we ahantu hatandukanye ntiyakira atekereza no kumujyana kuvurirwa i Gatagara mu kigo kita ku bamugaye ariko ngo abuzwa n’amikoro macye.

Nubwo uyu mwana abonye igare ntabwo akize indwara, Mukurarinda avuga ko azakomeza kugerageza agashaka uko avuza umwana we.

Uyu mwana yabwiye Umuseke ko yishimiye kongera kujya hanze kandi igare yahawe azarifata neza kuko ubu ari yo maguru ye.

Iri gare rishyashya ryatanzwe n’Impuzamashyirahamwe y’abafite ubumuga (National Union of Disability Organizations in Rwanda, NUDOR).

Iri gare rizafasha Nsabimana kubaho neza kurusha uko yari ariho mu myaka itatu ishize.

Mukurarinda mu byishimo ko umwana we nibura ubu abasha gusohoka nyuma y'imyaka itatu ari mu nzu
Mukurarinda mu byishimo ko umwana we nibura ubu abasha gusohoka nyuma y’imyaka itatu ari mu nzu

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish