Digiqole ad

“Mutumiwe mu rugamba rwo gukomeza ibyiza byubaka u Rwanda” – Mme J.Kagame

 “Mutumiwe mu rugamba rwo gukomeza ibyiza byubaka u Rwanda” – Mme J.Kagame

Mme Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya cyenda ya Unity Club

Kuri uyu wa gatanu mu gitondo, mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba Unity Club iri kwizihiza imyaka 20 mu Nteko Rusange yayo ya cyenda, Mme Jeannette Kagame yavuze ko hakiri ibyo gukora ngo u Rwanda rukomeze ibyiza byubaka igihugu, avuga ko ari urugamba rugomba gutozwa cyane ababyiruka.

Mme Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya cyenda ya Unity Club
Mme Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya cyenda ya Unity Club

Unity Club ni umuryango w’abagore b’abayobozi n’abagore babaye cyangwa bari mu buyobozi bw’igihugu washinzwe mu 1996.

Mme Jeannette Kagame yibukije ko ubumwe bw’uyu muryango bukomereye ku kudatana kwabo kuko uwabaye umunyamuryango wa Unity Club ahora ari umwe muri bo.

Avuga ko bari kwizihiza imyaka 20 bishimira ibyagezweho n’uruhare babigizemo ariko kandi bahigira indi 20 iri imbere bityo ko bose batumiwe mu rugamba rwo gukomeza ibyiza byubaka igihugu.

Kwizihiza imyaka 20 ngo ni ukwibuka urugendo rurerure babayemo bavana u Rwanda ahabi rwari ruri.

Ati “Dufatanyije kandi twunganiye ibyemezo bya Politike byimitse ubumwe, ubwiyunge n’iterambere rya buri munyarwanda.

Ibyo twishimira ni byinshi, birimo ibyagezweho n’umuryango twubatse nk’urwego rwigenga ariko rwunganira ubuyobozi.

Hari gahunda twagiye tugira amahirwe yo kubera inganzo, zigashyikirizwa izindi nzego ngo zikwirakwizwe mu Banyarwanda.”

Mme Jeannette Kagame avuga ko aho igihugu kiri kuva ari kure kandi ko byashobokaga ko kinagumayo, ariko kubwo kubaka ubumwe n’ukuri hari aho bigejeje igihugu nubwo ngo urugendo rugihari cyane mu kubaka ubumwe burambye.

Yavuze ko umusanzu wabo mu kubaka ubumwe ku ikubitiro bawuhereye hagati yabo muri Unity Club kugira ngo babere abandi urugero.

Ati “Ubuyobozi bwatubanjirije bwari bwahereye mu buyobozi busenya ubumwe bw’Abanyarwanda n’icyo bushingiyeho.

Turi bene Gihanga, tunganya ubutoni n’ubwisanzure ku Rwanda, duhuje inshingano n’uburenganzira kuri iyo ngobyi yatubyaye. Twishimire ko twabigezeho ku gipimo gishimishije, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza.

Duharanire kurwanya uwatumeneramo ngo abe yatwinjizamo ikinyoma cy’uko twamera neza kurushaho twemeye kongera kwicamo ibice.”

Mme Jeannette Kagame yavuze ko bazakomeza gutanga ubufasha no gukora ubuvugizi ahari ibibazo kugira ngo bikemuke.

Mu gihe bari bakurikiye ijambo rya Mme Jeannette Kagame
Mu gihe bari bakurikiye ijambo rya Mme Jeannette Kagame

Akomeza agira ati “kuzaraga abana bacu igihugu bazatura, batongeye gukwirakwira imishwaro, bahunga ababica kandi bava inda imwe, kuzaraga abana bacu igihugu kivugira kandi cyaciye ukubiri no kuba igikoresho cy’abahemu, kubaraga igihugu bisanzuyemo, bakorera bagikunze, kibahesha ishema n’isheja, bakakirinda abanyarugomo, kikabaheka cyizihiwe.

Ni nshingano yacu nk’ababyeyi, ni indahiro nk’abayobozi, nifuje kubibutsa ko bidusaba byinshi tugomba guhora tuzirikana.”

Mubyo bibasaba ngo harimo; ukuri, ubworoherane, gusenyera umugozi umwe, ukwihitiramo no kwigenera kw’abanyagihugu bibohoye n’ubumwe.

Mu ijambo rye kandi yashimiye cyane Abarinzi b’Igihango banze guhemukira igihugu abandi bakakitangira, avuga ko uyu ari umuco ukomeye ukwiye kwigishwa abato bagakurana ishema rwo kuvuka i Rwanda.

Abanyamuryango ba Unity Club ngo bakomeje ubumwe kuva mu myaka 20 ishize kandi bagenda biyongera badatatanye
Abanyamuryango ba Unity Club ngo bakomeje ubumwe kuva mu myaka 20 ishize kandi bagenda biyongera badatatanye
Bamwe mu bitabiriye iyi nama muri kimwe mu byumba by'inama bya Convention Center
Bamwe mu bitabiriye iyi nama muri kimwe mu byumba by’inama bya Convention Center
Nyuma y'ijambo rye hakurikiyeho ibindi biganiro binyuranye
Nyuma y’ijambo rye hakurikiyeho ibindi biganiro binyuranye
Mubiganiro byakurikiyeho; uhereye ibumoso hicaye Claudine Delucco Uwanyirigira, Prof. Jolly Mazimhaka, Dr. Monique Nsanzabaganwa, Min. Séraphine Mukantabana na Hon Oda Gasinzigwa bavuga ku rugendo rwa Unity Club kugeza ubu
Mubiganiro byakurikiyeho; uhereye ibumoso hicaye Claudine Delucco Uwanyirigira, Prof. Jolly Mazimhaka, Dr. Monique Nsanzabaganwa, Min. Séraphine Mukantabana na Hon Oda Gasinzigwa bavuga ku rugendo rwa Unity Club kugeza ubu

Photos/J.Uwanyirigira/Umuseke

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Uru rugamba rw’abagore b’abayobozi turarushyigikiye. Inzira iracyari ndende ngo ibyo club yabo yagezeho bigere no ku bandi banyarwanda bose.

  • Uyu Mudamu Jeannette KAGAME akwiye icyubahiro, n’ishimwe. Imigambi afitiye abagore n’urubyiruko ndetse n’abanyarwanda muri rusabge muri iki gihugu n’ni iyo gushimangirwa no gushimwa. Madamu Jeannette KAGAME afite ibitekerezo byiza kandi byubaka, aharanira buri gihe gushaka ubumwe bwa benekanyarwanda budashingiye ku moko. Ibitekerezo bye n’ibyifuzo bye abo bafatanya muri uriya murimo nibaramuka koko babishyize mu bikorwa nta buryarya, nta kabuza mu myaka iri imbere tuzibonera umusaruro mwiza, aho u Rwanda n’abanyarwanda tuzishimira ko nta vanguramoko rizaba rikirangwa mu gihugu. Birakwiye ko Jeannette KAGAME aba umujyanama mukuru wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bijyanye n’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

  • You are so lovely our first lady Jeannet
    U look so amazing????????????????????????
    She is so adorable
    Love u first lady????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????

  • Dukunda ko Mama akunda igihugu agakenera icyagitezimbere.Twaragukunze.Turagukunda ,Tuzagukundaaaaaa.tukurinyuma urubyiruko twese.

  • Baretse akatuyobora muri 2017 koko? Bityo bikagaragara ko dukora alternance politiki koko? Ko Putine yabikoze harikibazo yagize?

    • @Butwari, kuki ushaka ko Jeannette Kagame atangira kutuyobora muri 2017 kandi asanzwe atuyobora? None se muri aba bagore b’abayobozi hari uwo uzimo ufite ububasha nk’ubwe? Ubanza utajya ukurikirana ibibera mu mwiherero w’abayobozi i Gabiro.

Comments are closed.

en_USEnglish