Muhanga – Jeanne NAHABARAMUTSE wo mu Muheta, Akagari ka Kanyana, Umurenge wa Rugendabari ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kwiba abana babiri, aremera icyaha akavuga ko hari abamushutse. Jeanne NAHABARAMUTSE w’imyaka 22 y’amavuko avuga ko yatakaje ababyeyi bombi arerwa na Nyirakuru bukeye ngo yaje kujya kwa Nyinawabo uvukana na Nyina mu Murenge wa Kibangu, ariko […]Irambuye
Iki kibazo cya bamwe mu bari Abaforomo bo ku rwego rwa A1 abandi bo ku rwego rwa A2, n’abandi banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu bijyanye na Sciences, bagiye kwiga muri KHI (UR-CMHS) ibijyanye na Clinical Medecine and Community Health bizezwa bamwe kuzayobora Ibigo Nderabuzima, ubu bararirira mu myotsi kubera ko ntaho babarirwa mu banyamwuga Minisiteri […]Irambuye
*Minisitiri w’ingabo w’Ubudage ati “uru ni urucantege” *Minisitiri w’Ubutabera mu Budage ati “Isi ntirangiye ariko ibintu bizaba bisekeje” *Nkurunziza w’u Burundi ati “Intsinzi yawe ni intsinzi y’abanyamerika bose” * Museveni wa Uganda ati “Tuzakorana nk’uko nakoranye n’abamubanjirije” *Perezida Kagame yashimye gutsinda kwa Trump, n’uko USA izakomeza kubana neza n’u Rwanda Mu isi yose ikigezweho kurusha […]Irambuye
*Maj Dr Rugomwa ashinjwa kwica umwana abanje kumukubita bikomeye *Umuvandimwe we, Nsanzimfura Mamerito ngo ararwaye, ntiyitabye Nyamirambo – Maj Dr Aimable Rugomwa uregwa kwica umwana w’umuhungu wo mu baturanyi be mu murenge wa Kanombe amukubise, kuri uyu wa 09 Ugushyingo yagombaga kuburana mu mizi kuri iki cyaha mu rukiko rwa gisirikare, ariko yabwiye Urukiko ko atiteguye […]Irambuye
Donald Trump niwe torewe kuba Perezida wa 45 wa USA. Nyuma yo gutsindwa Hillary Clinton yahise ahamagara uwo bari bahanganye ashima ko amutsinze. Ni nyuma yo gutsinda mu buryo bwasaga n’ubutunguranye mukeba we Hillary Clinton wahabwaga amahirwe mbere. Trump yagejeje ku majwi 279 (mu gihe itsinzi isaba 270) y’abatora muri za Leta. Yatsinze muri Leta zigira […]Irambuye
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatangaje ko uzatorerwa kuba Perezida mushya wese, abe Donald Trump cyangwa Hillary Clinton ngo azakomeza umubano hagati y’u Rwanda na Amerika. Kuri uyu wa kabiri, abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazindukiye mu matora y’ugomba gusimbura Barack Obama muri White House, hagati ya Donald Trump […]Irambuye
Aherekejwe na Mme Jeannette Kagame wamwakiriye ejo mu ruzinduko rw’akazi yajemo mu Rwanda, Claudine Talon umugore Perezida Patrice Talon wa Benin, kuri iki gicamunsi yasuye ikigo Isange One Stop Center gikorera ku Kakiru kita cyane ku bakorewe ihohorerwa rishingiye ku gitsina. Commissioner of Police Dr Daniel Nyamwasa watangiranye na Isange One Stop Center wakiriye aba bashyitsi […]Irambuye
*Bari basanzwe ari abakozi, mu 2011 bavanwa mu kazi ngo bajye kwiga, *Barangije ntibahawe akazi k’ibyo bari bigiye, ubu hashize imyaka itatu, *MINISANTE yabarihiye ngo basanze itabazi mu bo igomba gukoresha… Abaganga bazwi nka ‘Clinical Officers’ ariko bataratangira gukora inshingano z’iyi nyito bamaze imyaka itatu basoje amasomo mu cyahoze ari KHI, bavuga ko Leta yabarihiye […]Irambuye
Mu gitondo kuri uyu wa kabiri, mu kagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama bahasanze umugore usanzwe ugira uburwayi bwo mu mutwe ukomoka mu murenge wa Gashonga yajombaguwe ibyuma mu buryo bukomeye mu gitsina, mu kibuno no mu jisho. Uyu mugore ubu ngo ararembye bikomeye kuko ibyo byuma byageze no kuri nyababyeyi. Bamwe mu batuye […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Francois Kanimba avuga ku ihohoterwa rivugwa mu bigo by’abashoramari b’abanyamahanga, yavuze ko habaye hari Kompanyi z’abashoramari b’abanyamahanga zitubahiriza amategeko agenga umurimo ryaba ari ikosa rya Guverinoma kuko ifite inzego zishinzwe kugenzura umurimo. Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru y’bakozi bo mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, […]Irambuye