Digiqole ad

Batatu bakurikiranyweho gufasha kunyereza za miliyoni kuri ‘EBM’ batawe muri yombi

 Batatu bakurikiranyweho gufasha kunyereza za miliyoni kuri ‘EBM’ batawe muri yombi

Kuri uyu wa 04 Ugushyingo, Police yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho gufasha abantu kunyereza imisoro ibarirwa muri za miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda hakoreshejwe imashini zitanga inyemezabwishyu zizwi nka ‘EBM’. Ngo bafashije abacuruzi kugabanya imisoro y’ukwezi cyangwa ku gihembwe ubundi, bagasohora inyemezabwishyu nta gicuruzwa cyaguzwe. Aba bagabo bafungiye kuri station ya Police ya Kicukiro.

Bakurikiranyweho kunyereza imisoro bakoresheje imashini za EBM
Bakurikiranyweho kunyereza imisoro bakoresheje imashini za EBM

Ikigo cy’igihugu cy’igihugu cy’imisoro (RRA) kivuga ko ibi byaha byakozwe muri aya mezi atambutse y’umwaka wa 2016 n’abandi yo muri 2015.

Umwe muri aba batawe muri yombi, Muyango Cyriake ufite kampani ya ‘Reason Trading’, ari kwishyuzwa imisoro ya miliyoni 76 zanyerejwe muri iyi kampani, yisobanura avuga ko inyemezabwishyu (facture) zasohokaga yibeshye kubera ubumenyi bucye.

Ati ” Icyaha ntabwo nkemera ariko ikosa ndaryemera no kwirengera ingaruka zabyo ndabyemera ariko byabaye mu buryo ntabiteganyaga.”

Avuga ko ababishinzwe bajya bakangurira abacuruzi, kandi bakajya babigira nk’ishingano kuko iyo hatabayeho igikorwa cy’ubujura, habaho no kwibeshya bigatera ingaruka.

Undi witwa Rugwizangonga Jean Claude avuga ko azize umucangamari we kuko yamwizeye akamwegurira ibyo kwishyura imisoro hifashishijwe utu tumashini twa EBM, ntakurikirane ko imisoro yo muri Kampani ye itangwa cyangwa idatangwa.

Ati “ Umucungamari wanjye yagombaga gucunga umutungo wa Company yanjye, ariko abikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nkaba nsaba imbabazi Abanyarwanda kuko inshingano nahawe ntabwo nazikoresheje neza.”

Rugwizangoga Jean Claude avuga ko adakwiye kuryozwa icyaha kuko cyakozwe n’umucungamari we bityo ko ari we ukwiye kuryozwa iyi misoro yanyerejwe muri Kampani ye.

Undi witwa Ribonande Abdulkarimu ufite kampani ya Quality Business Center, anashinjwa kunyereze imisoro muri company ya Rugwizangoga bafunganye, yemera icyaha kuri kampani ye ariko agahakana ko yagize uruhare mu kunyereza imisoro ya kampani y’uyu mugenzi we bafunganye.

Ati “ Hari uburyo umuntu akwaka facture kandi nta kintu yaguze, akagira icyo akugenera kameze nka ka Komisiyo, noneho nawe ukuzungukira kuri iyo komisiyo baba baguhaye, ubwo natwe nta kintu kiba cyagaragaye ni nacyo kigaragaramo uburiganya.”

Umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM muri RRA,  Mbera Emmy avuga ko  aba bantu bafashije abantu kunyereza imisoro y’inyongeragaciro (TVA) ya miliyoni nyinshi.

Agaragaza imisoro yanyerejwe, yagize ati “ Nka Reason Trading, abantu basabye gusubizwa imisoro ku nyongeragaciro ya miliyoni 145 y’amafaranga y’u Rwanda; Quality Business abantu basabye gusubizwa miliyoni 390; mu gihe Beyi Raisi, abantu basabwe gusubizwa  TVA ya miliyoni 210 y’amafaranga y’ Urwanda.”

Izi kampani ariko na zo ngo zisaba kugira amafaranga zisubizwa nka Beyi Raisi isaba gusubizwa miliyoni 39; Quality Business igasaba gusubizwa miliyoni 52. Ati “ Ubwo rero Company isabwa gusubizwa ari uko nayo igiye gusaba ubufasha ku bagenzi be bacuruza izo facture.”

Emmy Mbera avuga ko abari gukurikiranwa bagera muri 25 bagishakishwa, gusa akavuga ko abantu bakomeje kwitabira gukoresha imashinzi za EBM dore ko ubu zikoreshwa n’abagera muri 12 300.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Spt Emmanuel Hitayezu avuga ko ifatwa ry’aba bantu babifashijwemo n’abaturage batanze amakuru ko aba bagabo bafite imashini za EBM ariko bazikoresha mu buryo bwo kurigisa imisoro.

Agaragaza icyo bahanishwa baramutse bahamwe n’ibyaha, yagize ati “  Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 369, kibahanisha igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri ndetse n’ihazabu ingana n’umusoro wanyerejwe.”

Spt. Emmanuel Hitayezu avuga ko icyo basaba abaturage ari gutanga amakuru ku gihe nk’uku byakozwe n’aba babatungiye agatoki.

Muyango Cyriake Uhagarariye Reason Trading yavuze ko facture yasohotse yibeshye
Muyango Cyriake Uhagarariye Reason Trading yavuze ko facture yasohotse yibeshye
Ribonande Abdul Karimu nyiri company ya Quality Business Center yemera icyaha ariko agahakana gufasha mugenzi we bafunganye
Ribonande Abdul Karimu nyiri company ya Quality Business Center yemera icyaha ariko agahakana gufasha mugenzi we bafunganye
Rugwizangonga Jean Claude avuga ko azize kwizera umucungamari we kuba afunzwe intandaro yabyo nuko yizeye umucungamari we
Rugwizangonga Jean Claude avuga ko azize kwizera umucungamari we kuba afunzwe intandaro yabyo nuko yizeye umucungamari we
Emmy Mbera Mbera Emmy umuhuzabikorwa w'umushinga wa EBM muri RRA avuga ko kampani z'aba bagabo zisabwa gusubiza amamiliyoni menshi
Emmy Mbera Mbera Emmy umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM muri RRA avuga ko kampani z’aba bagabo zisabwa gusubiza amamiliyoni menshi
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Spt Emmanuel Hitayezu ngo abaturage babatungiye agatoki
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Spt Emmanuel Hitayezu ngo abaturage babatungiye agatoki

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • imisoro yo mu rwanda irakabije rwose nugukora ugasanga urakorera gusora mbese ni hatari nigihugu
    cyacu kbsa!!

  • Udufi.com.Kuki mutatwereka abo bafashije kunyereza imisoro? Ese mwabakoraho? Aba icyo bakoze nukuriganya kugirango bashebuja badasora abo bashebuja nibande? Mudushakire n’abayobozi bakuru bagiye guhisha ibintu byabo hanze.

  • tanga intama yabandi wariye wa………….. we

  • Aba bashaka bansanga iyooo …..hakiri kare kuko ibyabo tayari kambe mbabariza imihini yisuka baze bajinge narababwiye

  • Rwose imisoro irihejuru cyane irigutuma ubuzima buhenda cyane, reta nigire icyo ikora. naho abo bategetsi bo hejuru abenshi business zabo zikorerwa hanze rwihishwa. rwose abaturage bohasi turatakambye reta nidufashe kubaho.

  • Murimo kudubyinagaza bagabo,babandi bajya imbere yi nteko bakaregwa ko banyereje aba milliyari bo harya bari hejuru yamategeko? Urebe igisekeje uyu munsi bahamagara umuntu w’umuyobozi ahantu ngo yisobanure kuri za milliyari za buriwe irengero mu kigo ayobora,ejo ugasanga aracyari muri cyakigo akongera agahamagarwa buri gihe kandi agasohoka yemye bisobanura ko aba ahagarariwe ni ngona.
    Mu Rwanda iyo wasangiye ruswa nabo hejuru ntiba akiswe ruswa iba yahinduye inyito kandi burya ruswa itangirira mu karere ikgarukira mu kwa nyakubahwa
    None abanyereje amafranga make nibo mushyira ku karubanda mwatinye abo hejuru

  • Abariye amamiliyari barigaramiye none rubanda rugufi nirwo bari kwigirizaho nkana.

  • ntimugakabye u Rwanda ruzagirwa natwe abanyarwanda. Njye Cyriaque ndamuzi ndabona yari amaze kuryaho da.. Muzi kera yarumye umugi waramucanze yirirwa yiruka…. Mureke kurigisa imisoro niba mushaka ko dukomeza imbere. Naho no hanze muvuga hari byinshi biriyo bibiii u Rwanda ni sawa.

  • Nubundi ngo bararya imbwa zikariha.

Comments are closed.

en_USEnglish