Digiqole ad

Kuba business yafunga ni byiza aho kugumaho ari baringa– Francis Gatare

 Kuba business yafunga ni byiza aho kugumaho ari baringa– Francis Gatare

*U Rwanda ni urwa kabiri muri Africa mu korohereza ishoramari by’umwihariko SMEs,
*Muri rusange 60% SMEs zifunga zitaramara imyaka,
*Hejuru ya 65% by’amafaranga y’abashoramari yinjiye mu bukungu bw’u Rwanda aturuka hanze

Kuri uyu wa mbere, umuyobozi wa RDB Francis Gatare yatangaje ko kubera ingamba nyinshi Leta yagiye ifata zigamije korohereza abashoramari byatumye ishoramari ryiyongera, muri uyu mwaka ngo hitezwe asaga Miliyari 1.3 z’amadolari ya Amerika. Gusa yakomoje no kuri Business za baringa ko ibyiza ari uko zafunga.

Umuyobozi wa RDB Francis Gatare yavuze ko ishoramari mu Rwanda rimaze gutera imbere.
Umuyobozi wa RDB Francis Gatare yavuze ko ishoramari mu Rwanda rimaze gutera imbere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku buryo u Rwanda rwitwaye muri uyu mwaka mu bijyanye no gukora impinduka mu korohereza abashoramari, umuyobozi wa RDB Francis Gatare yavuze ko ishoramari mu Rwanda rikomeje gutera imbere, ku buryo amafaranga y’ishoramari aturuka hanze akomeje kwiyongera.

Ati “Umwaka ushize twari twihaye intego ya miliyari 1.2 z’amadolari ya Amerika twarayarengeje. Uyu mwaka twihaye intego yo kugeza kuri miliyari 1.3 kandi twizeye ko tuzayagezaho.”

Francis Gatare yavuze ko ubu hejuru ya 65% by’amafaranga y’abashoramari yinjiye mu bukungu bw’u Rwanda aturuka hanze.

Akavuga ko kuba ishoramari rituruka hanze ariryo rikiri ryinshi bidaterwa n’uko abashoramari b’abanyamahanga aribo boroherezwa cyane.

Ati “Hari imishinga minini iri mu gihugu cyacu iba ikeneye amafaranga menshi bigasaba ko habaho ubufatanye n’abikorera bo mu Rwanda n’abavuye hanze.

Rimwe na rimwe hakabaho imishinga ishorwamo imari n’abikorera baturutse hanze bonyine bitewe n’uko umushinga ungana n’igisabwa.”

Gatare yavuze ko muri rusange impinduka zikorwa mu korohereza ishoramari ziba zigamije korohereza ishoramari rito n’iriciriritse.

Avuga ko bidakwiye kujya byumvikana nk’aho izi mpinduka zikorwa ziba zigamije cyane abashoramari baturuka hanze.

Ati “Izi mpinduka mu korohereza business zigamije gufasha abikorera baciriritse kuko iyo gutangiza business bihenze nibo bigiraho ingaruka kurusha babandi bakomeye baturutse hanze cyangwa imbere mu gihugu.”

Francis Gatare na Ministiri w'ubucuruzi, inganda n'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba Francois Kanimba mu kiganiro n'abanyamakuru.
Francis Gatare na Ministiri w’ubucuruzi, inganda n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Francois Kanimba mu kiganiro n’abanyamakuru.

Avuga ku kibazo cy’abafungura imishinga inyuranye, ariko nyuma y’igihe gito ikaba irafunze bidateye kabiri, Francis Gatare uyobora ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yavuze ko ibyo atari bibi, gusa ngo ku ruhande rw’u Rwanda ntabwo abafunga business ari benshi.

Yagize ati “Ntabwo ari ikibazo gufunga business, muby’ukuri gufunga business ni byiza, kuko dukangurira abashoramari n’abikorera gutangiza businesses kugira ngo barebe amahirwe arimo, no kumenya gufunga business mu gihe itari gutanga umusaruro, aho kugira ngo ukomeze gushora amafaranga muri business itunguka.Ntabwo ari buri business yose yatangiye ikura ngo yunguke izabe nini.”

Yongeraho ati “Muri rusange ku Isi, imibare igaragaza ko nibura 60% ya business nto n’iziciriritse zifunga mbere y’uko zuzuza imyaka itatu,…Rwiyemezamirimo mwiza ni umenya ko business runaka byanze akayifunga akajya kugerageza ibindi,…Dukangurira abikorera kugira ngo babikore aho kugira ngo bajye bareka business zanditse kandi zidakora.”

Muri rusange, raporo ya Banki y’Isi izwi nka ‘Doing Business’ nshya, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 56 n’uwa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari, kuwa 76 mu koroshya gutangiza business, kuwa 158 mu kubona ibyangombwa byo kubaka (aha rwavuye ku mwanya wa 37), kuwa 117 mu kubona umuriro w’amashanyarazi, kuwa kane (4) mu kwandikisha umutungo, kuwa kabiri (2) mu kubona inguzanyo, kuwa 102 mu kurengera abashoramari bato, kuwa 59 mu bijyanye no kwishyura imisoro, no kuwa 87 mu bijyanye n’ubucuruzi ndengamipaka 87.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish