Digiqole ad

Rwanda: Itangazamakuru ryateye imbere, Radio n’ibinyamakuru bitakaza abakunzi

 Rwanda: Itangazamakuru ryateye imbere, Radio n’ibinyamakuru bitakaza abakunzi

Prof Shyaka Anastase Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB gishinzwe no kurebera itangazamakuru n’imiryango itari iya Leta

Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), ndetse bukamurikirwa abanyamakuru mu nama y’igihugu ivuga ku iterambere ry’itangazamakuru, bugaragaza ko iterambere ry’itangazamakuru ryavuye kuri 60,7% mu 2013 rikaba rigeze kuri 69,6%, bugaragagaza kandi ko abakoresha Internet n’abareba Televiziyo bazamuka mu gihe  Radio n’ibinyamakuru byandika ku mpapuro bitakaza ababishakagaho amakuru.

Prof Shyaka Anastase Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere, RGB gishinzwe no kurebera itangazamakuru n'imiryango itari iya Leta
Prof Shyaka Anastase Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB gishinzwe no kurebera itangazamakuru n’imiryango itari iya Leta

Ubwo Dr Christopher Kayumba, Umwarimu muri Kaminuza akaba n’umushakahsatsi mu itangazamakuru mu Rwanda, yavugaga iby’ubu bushakashatsi bwakorewe ahantu hatandukanye mu gihugu, yavuze ko muri rusange itangazamakuru ryazmutseho 8,9% muri 2016 ugereranyije no mu 2013.

Muri ubu bushakashatsi hagendewe ku bipimo birindwi, 2016 harimo “Amategeko yorohereza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru”, aho imibare yavuye kuri 71.5% muri 2013 igera kuri  82.18% muri 2016.

Ikindi gipimo cya kabiri cyari “Ibitangazamakuru byinshi, binyuranye mu byo bitangaza, bifite ubushobozi bw’imari ihagije, bishyirwaho kandi bicungwa mu mucyo” byavuye kuri 50,4% bigera kuri 62.2%.

Igipimo cya gatatu kijyanye n’ “Itangazamakuru nk’urubuga rwo guteza imbere Demukarasi”, byavuye kuri 67,1% bigera kuri 75.7%. Igipimo cya kane cyari “Guteza imbere umwuga w’itangazamakuru, kwongera ubushobozi no gushyigikira imiryango iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru” byari 51,9% mu mwaka wa 2013 muri 2016 bigeze kuri 59.4%.

Igipimo cya gatanu cyari “Ibikorwa remezo biteza imbere itangazamakuru ryigenga birahagije”, byavuye kuri 68,1% bigera kuri 71,0%.  Igipimo cya gatandatu cyari “Abanyamakuru bakurikiza amahame agenga umwuga wabo ndetse n’andi mategeko agenga  itangazamakuru” byo ngo bigeze kuri 71.4%

Igipimo cya karindwi cyari “Uko Abaturage bagerwaho n’Ibitangazamakuru n’uko babona amakuru”, byavuye kuri 55,2% bigera kuri 65,8%.

Ubu bushakshatsi bugaragaza ko abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abashakira amakuru kuri Televiziyo baba benshi kurisha uko abantu bumva Radio cyangwa bagasoma ibitangazamakuru.

Ababajijwe bagera ku 2 400 bose hamwe. Muri bo 2 135 bavuze ko ari bo bakoresheje Radio nk’igikoresho kibaha amakuru, bangana na 89,0% mu gihe mu 2013 abakoreshaga Radio bumva amakuru bari 95,5%.

Abakura amakuru mu nama zihuza abaturage na bo barazamutse, bava kuri 59,2 barega kuri 69,1% hagendewe ku busubizo by’abantu 1658.

Televiziyo igenda ibona abantu benshi bayishingiraho amakuru yabo, aho imibare yavuye kuri 26%           mu 2013 ikaba igeze kuri 33,4% hagendeye ku bisubizo by’abantu 801.

Abandi bantu bagera kuri 31,0% bakura amakuru mu baturanyi, nk’uko ibisubizo by’abantu 743, bikaba bigaragara ko bagabanutse kuko mu 2013 bari 33.8%.

Imbuga Nkoranyambaga zo zigenda zibona abazikoresha benshi, kuko abantu 409 babigaragaje mu bisubizo, imibare iva kuri 9.4%   igera kuri 17.0%. Ibitangazamakuru byandika ku mpapurobyo bigenda bubura ababisoma, kuko ubushakashatsi bugaragaza ko abasomyi babyo bavuye kuri 15.3%  bagera kuri 13.8% nk’uko byavuye mu bisubizo by’abantu 330.

Ikoreshwa rya WhatsApp ryarazamutse cyane, riva kuri 14% muri 2013, bigera kuri 65.5% muri 2016.  Facebook yavuye kuri 62.6% bigera 76.3, Twitter abayikoresha bavuye kuri 14.4% bigeze kuri 35%  mu gihe Youtube abayikoresha bavuye kuri 5.3% bigera 26.4% muri 2016.

Ubu bushakahatsi ariko bugaragaza ko nubwo habayeho iterambere mu bipimo by’itangazamakuru mu Rwanda, amikoro y’ibitangazamakuru adahagije, ubumenyi bwa kinyamwuga mu bakora itangazamakuru, bikiri imbogamizi.

Mu biganiro byabanjirije ubu bushakashatsi, bivuga ku itangazamakuru Africa ikeneye, nk’uko byari insangamatsiko y’iyi nama, ubukene mu itangazamakuru ni kimwe mu byagiweho inama, bamwe bakabona ko hakwiye kujyaho ikigega cyafasha itangazamakuru gutera imbere, abandi bakabona ko itangazamakuru ryo muri Africa rikeneye gushorwamo imari kugira ngo ribashe guhangana n’iry’Abanyaburayi rikunda gutangaza “Ibibi” kuri Africa.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye yitabiriye ibi biganiro ku iterambere ry'itangazamakuru
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yitabiriye ibi biganiro ku iterambere ry’itangazamakuru
Lamin Manneh Umuyobozi wa ONEUN mu Rwanda
Lamin Manneh Umuyobozi wa ONEUN mu Rwanda
Arthur Assimwe Umuyobozi wa RBA mu kiganiro kivuga ku itangazamakuru Africa ikeneye
Arthur Assimwe Umuyobozi wa RBA mu kiganiro kivuga ku itangazamakuru Africa ikeneye
Abanyamakuru batandukanye baje muri ibi biganiro byabereye muri Marriot Hotel
Abanyamakuru batandukanye baje muri ibi biganiro byabereye muri Marriot Hotel
Prof Shyaka Anastase avuga ijambo rifungura inama
Prof Shyaka Anastase avuga ijambo rifungura inama

UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Mbega ubushakashatsi. Ko mutashizemo se kuvuga uko ubyumva igipimo cyabyo, kumutavuze se inkuru zisesengura aho zavuye n’aho zageze, ko mutavuze se access ku binyamakuru byo hanze y’u Rwanda…… Nta kundi mwari gutangaza

  • Mwibagiwe kutubwirako ubwisanzure bwaryo turi Aba 161 muri 181.Eritreya akabariyo irangiza urwo rutonde.

  • Ayi we. Nta nkumi yigaya koko!!!

  • ubu bushakashatsi umuntu atiriwe atanga amafrw yanabuhimba birigaragaza ariko hari ibyo ntemera kuvuga ko gukoresha twitter byiyongereye 14%. -35 byo sinabihamya impamvu nuko twitter idakora muri phone zisanzwe bivuzeko ikora muri smart phone gusa none uko tubizi smart phone ziba mu Rwanda zose ntizigera kuri 35% bivuze ko niyo abazifite bose baba bazikoreshamo twitter ntibyagera kuri iki gipimo RERO HARIMO GUKABYA (Keretse niba ubu bushakashatsi bwarakorewe ku bayobozi uhereye ku turere kuko hasi ho rwose ntimumbeshye ngo abenshi bazi iyo biva n’iyo bijya

    • ntabwo ubeshye! mu bantu bakoresha zino mbuga nkoranyambaga,abakoresha twitter ni mbarwa!

  • Rapport isohoka ivugako muriniga ndetse ririhafi kuvamo umwuka namwemuti ryateyimbere? Akumiro karagwira koko.

  • Nibande?,bahembwe!!!!!! Kuriniga byo ntacyo bimbwiye

  • Uwayo rwose uvuze ukuri, bajye batekinika batangaze ibibahesha amanota hanze mubazungu, naho Twe ukuri tubana nako !!! Ngo WhatsApp igeze kuri 65% !!!!! Iyo bongeraho bati : kubaturarwanda bose wenda harimo 15 cg 20% batunze smartphone, noneho bagakomeza bagira bati muri abo bazifite 65% bakoresha WatsApp !!!!! Nanga aho kiva kikagera.

  • Mbega ubushakashatsi! Ko buterekanye se uburyo abaturarwanda bakurikirana I gutanga a amakuru(Radio, televiziyo, ibinyamakuru byandika etc )

  • Ariko murabarenganya ko aribo bitangiye ikizamini bakanikosora ubwo mwagirango bavuge iki koko???hahaha!!! none bigaye ? amaradio mucyaro aruzuye koko!! bazuti ayo maradio avugi iki???

  • Hahahahaaaa! Ariko mwambwira, buriya iki kigo RGB kijya cyirirwa gisohora amafaranga ngo kigiye gukora ubushakashatsi?! NEVER! Dore mbabwire bimwe mu bikorwa bya Leta wumva bavuga biba byatekinitswe! Buriya Prof.Shyaka yakwemeza ko hari abantu bahawe ikiraka cyo kujya kuri Field icyumweru, ukwezi cyangwa amezi 2 bagiye gukora ubu bushakashatsi?! Uwababaza aho bwakorewe bahakwereka?! Nyamara bakwereka impapuro zigaragaza ko basohoye amafaranga yatanzwe bakora ubwo bushakashatsi! Aha rero niho njya ngira nti kuba ruswa ari ntayo mu gihugu nuko abakayiriye bafite izindi nzira banyuramo bakabona cash bitabagoye batanasebye cyane! Guhimba za Raporo! ITEKINIKA! Radiyo zirumvwa cyane ndetse ukongeraho ngo cyane. ahubwo kubera ikorana buhanga ryaje ntawe ukigura radiyo mw’isoko! umuntu agura phone irimo radiyo agatandukana na za Filibs, n’ibindi bi dechets batwoherereza kw’isoko! urubyiruko rwinshi kandi rwumva amaradiyo anyuranye harimo cyane cyane urubuga rw’imikino n’ibiganiro bivuga ku nkundo. Urubyiruko rwishi rukurikira radiyo. ibi binyuranye n’ibyo RGB itangaza byavuye mw’itekinika ryayo. Twitter kandi ntabwo abanyarwanda bayikunda kubera ko itagira ibanga. Abanyarwanda mu muco wabo bakunda guhisha ari nayo mpamvu usanga TWITTER yikoresherezwa n’ibigo n’abayobozi gusa! Iyi raporo ya RGB yagombye kujya ikorwa n’abanyamakuru ubwabo apana kubazanira ibyavuye mu bushakashatsi kenshi bataba banagizemo uruhare. Nibanasobanure impamvu u Rwanda ruri ku mwanya w’161 ku rutonde rw’ibihugu 181 rwa RSF!

  • Oya ubu bushakashatsi ntago mbwemera nubwo bitabibuza kwitwa bwo.Mu Rwanda ibitangazamakuru byariyongereye n’amakuru arahari ariko ibyinshi byishwe n’ubwoba ibindi Leta yabimize bunguri.
    Ndatanga ingero nke.
    1.TV1 na R1,baragerageza pe.Editorial line yabo usanga rwose ari iyacu.Bavuga uko ibintu bimeze buri wese akikuriramo ukuri kwe.
    2.umuseke.rw ,ça va biragenda muri rusange nka 87% ariko reka mvuge nka RBA,ni amatangazo ya Leta,bo sinabarenganya ntiwajora papa wawe ugutunze.Batubwira gahunda za Leta na byo ni okay
    Amaradiyo n’amatelevision asigaye rero ni sport.Tekereza urubuga rw’imikino rwa saa tatu n’igice z’ijoro cg saa kumi n’imwe za mu gitondo.Hhhhhhhhh,umva iyo programme.Suko batatangaza izindi nkuru ahubwo bakoraho bakababwa. Ngaho nimumbwire,hari ikinyaakuru muzi cyari cyakora debate ku busumbane bw’imishahara mu Rwanda?Hari igitangazamakuru muzi cyari cyakora inkuru ku misoro yo mu masoko nka Kamonyi,Ruhango n’ahandi aho amagi n’inkoko bisoreshwa ariko ba Gitifu bahenbwa neza bagasonerwa imisiro ku modoka?Hari igitangazamakuru muzi cyari cyakora inkuru ku bushomeri buri mu Rwanda buterwa no kuba pension yarazamuwe igashyirwa ku myaka 65,abasaza n’abakecuru bakaguma mu kazi,abana babo barangije bakicara mu rugo?None ngo itangazamakuru!!!!Sport ntibayivuga kuko abanyarwanda tuyikunda cyane.Ni ukubura amakuru,ni ubwoba.

  • nge ndumiwe gusanyine nimukubure abantu biryamire basinzire kutubeshyabyo nibyo muzi mugendera kubiki bigaragazako itangazamakuru ryisazuye koko? ntacyo muzi nge nemera bike cyane ibindi mutubwiye nibaringa . mujye mugera kubanyamakuru banyirubwite , urugero muribuka abanyamakuru ba tv one bakubitirwa aho baribagiye gukorera inkuru ? umunyamakuru wa radio izuba bamwirukana ngo ntakore inkuru? ni politike mwibereyemo ntimukadushyire mumabeshyo.

  • Kuki mushaka kwemera raporo zikorwa n’abanyamahanga bataba bageze no mu Rwanda, mugahinyura ibyo ubwacu twikoreye. Erega ubu bushakashatsi haba habajijwe abanyamakuru bo mu Rwanda nibo biba byavuyemo. Ese mutekereza ko abo banyamahanga aribo bazakemura ibibazo itangazamakuru mu Rwanda rifite. ? Leta yacu niyo igomba kumenya aho itangazamakuru rihagaze kugira ngo ishakire umuti ibibazo bigihari.

    • uwo wiyita WISE ikibazo sukubyera none bakubeshye wemere soma comments zabandi wumve nahubundi so ukubyanga kuko ari bibi nuko babogama birakabya mukwishyira aheza kandi tutarahagera tuzahagera ariko haracyari igihe.

  • Ariko ngirango hari uwababwiye ko guhakana buri kintu kiza kivuzwe ko harinyungu bivamo? # KABANO, Iyo Raporo ivuze ibyayo, umushakashaki uba mugihugu ushobora kugera ahariho hose akvuga ibye, usanga ufite ukuri arinde? # UWAYO ngo smart phone nizigera kuri 35%? bibaye ari ukuri se bwo Uzi ngo twitter ikoreshwa na smart phone gusa? nta computers ziyikoresha? ngo abaturage bo hasi? ubushakatsi buvuga abaturage bigihugu bose hamwe ubariyemo buriwese!! Murahakana kweri?

  • thinker nkwibarize niba computer zijyamo Twitter wanyemexa ute ko umuntu abona ayo kugura computer atanagira smart phone ese ushaka kumbwira ko abafite computer barusha ubwinshi abafite smart phone ibyo nabyo ndabishidikanyaho erega biragoye kugira account ya twitter umuyobozi ese ubwo wayimaza iki Koko turetse kubeshyana

    • Mwikwitiranya imibare bana ba! Ni 35 ku ijana by’ababajijwe, ntabwo ari iby abanyarwanda bose! Ahubwo mpita nibaza kuri sampling method bakoresheje! Ubanza barabajije abayobozi b’ibigo bya leta cg companies zikomeye gusa, ntibashyiremo n’abakozi basanzwe cyangwa abaturage muri rusange, kuko sinumva abantu 100 wabaza, ugasanga 35 bose muri bo bakoresha twitter! Ariko niba barakoresheje purposive sampling, birashoboka! Naho abahakana ubu bushakashatsi, biragaragara ko batazi research methodology, cyangwa se niba baranize, bakaba baradodesheje ibitabo byabo!

      • ingasiire reka ngire icyo mvuga ku gitekerezo cyawe uragira uti Koko 35% bikoresha twitter bidashoboka ugashidikanya kuri methodology yakoreshejwe natwe nibyo twavugaga yewe njye nagiye kure mvuga ko keretse wwnda barahereye ku bayobozi b’akarere bazamuka byo napfa kubyemera ariko niba izamuka ry’itangazamakuru rireberwa ku bayobozi byaba bikoze nabi kuko birutwa no kubaza abanyamakuru nibura ariko ikigaragara nabo ntibabajijwe RERO KUGAYA ABAHINYURA UBU BUSHAKASHATSI SINZI AHO WABIHEERA KUKO METHODOLOGY UKORESHEJE IYO UBONA ITAKUGEZA KU MAKURU USHAKA BIBA BYIZA UYIHINDUYE

  • nimukomeze mwihe amenyo y’abasetsi,aaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaah isi igeze kure

  • mwe ntabyo muzi . muzabaze icyatumye umunyamakuru witwa Nisingizwe Alain Jean Baptiste yirukanwa kuri tv1 nyuma y’amezi atatu gusa ahageze kubera ibitekerezo bye muri editotial meeting. KNC aragerageza ariko kwirukana uriya mushi byasubije inyuma amakuru ya radio 1. ????

  • ariko nk’ibi bitagira METHODOLOGY bivuze iki? ubu Prof Shyaka YAGARAGAZA NEZA METHODOLOGY yakoreshejwe? yewe tekinika.com irakabije mu RWANDA.Kwicara umuntu agatekereza akandika agahimba.Mbese bose baduhinduye injiji?

    • BBC nayo yabonyeko murwanda tudakunda abatuzanamo ibigambo izibeshye igaruke c!!!!!

  • BBC wagiyeheeeeeeeeeee?????

Comments are closed.

en_USEnglish